Alliah Cool yagiranye ibiganiro na Ambasaderi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024; nibwo Ambasaderi Einat Weiss yakiriye mu Biro bye Alliah Cool, bagirana ibiganiro byibanze ku mushinga we wo guteza imbere abakobwa ndetse n'imishinga migari ategura igamije guteza imbere Sinema.

Hari hashije  iminsi Alliah Cool ari mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibikorwa bye bya Sinema birimo na filime nshya yitegura gushyira hanze.

Muri iki gihe arangamiye isoko rya filime ryagutse, kuko yatangiye kuzitunganya mu rurimi rw'Igiswahili, nka rumwe mu rurimi ruvugwa n'abantu benshi ku Isi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Alliah Cool yavuze ko ibiganiro bye na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss byibanze ku kurebera hamwe uko abakobwa batezwa imbere cyane cyane abatewe inda batarageza imyaka y'ubukure.

Yavuze ati 'Twaganiriye ku byerekeranye no guteza imbere abagore. Cyane cyane nk'umushinga wanjye wo kuzamura abana b'abakobwa babyaye bari munsi y'imyaka 18 y'amavuko ndetse no kuzamura abagiye bacikiriza amashuri.'

Alliah Cool wamenyekanye muri filime zinyuranye, yanavuze ko mu biganiro yagiranye na Einat Weiss byanibanze ku ishuri rya Sinema 'Ishusho Arts Academy' ritanga amasomo ku bifuza kuzavamo abakinnyi ya filime yatangije.

Ku wa 26 Gashyantare 2023, nibwo abasore n'inkumi 30 ba mbere basoje amasomo yerekeye sinema babifashijwemo n'iyi gahunda yatangije.

Ishusho Arts Program ni gahunda igamije gufasha abakunda sinema kwiga byinshi bijyanye nayo, bakagira ubumenyi bubafasha gukabya inzozi zabo.

Icyo gihe, Alliah Cool yavuze ko abasoje bahawe impamyabumenyi ariko ari bwo batangiye urugendo muri sinema.

Ati 'Uyu munsi tubahaye impamyabumenyi ariko urugendo rwo nibwo rugitangira. Ikindi bisaba byinshi birimo guhora wiga kutarambirwa ndetse no kubikunda by'umwihariko.''

Alliah Cool avuga ko yaganirije Ambasaderi Einat Weiss gahunda ya 'Ishusho Arts Center' mu rwego rwo gutangiza imikoranire yo guteza imbere Sinema mu Rwanda.

Anavuga ko banaganiriye ku bijyanye n'itegurwa ry'ibihembo bya Rwanda International Movie Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 9.

Alliah Cool yabwiye InyaRwanda ko Ambasaderi yamwemereye ubufasha muri gahunda zinyuranye ategura zigamije guteza imbere umwana w'umukobwa ndetse na Sinema muri rusange.

Ati 'Banyemereye kugirana imikoranire myiza hagati yanjye n'abo. Urumva bansabye ko ibintu byose nzajya ntekereza gukora nzajya mbibabwira bakabimfashamo mu bushobozi bwabo.'

Alliah Cool ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime 'Rwasa' yitwa Nelly; ni umwe mu bafana bakomeye b'ikipe ya Rayon Sports.

Aherutse gushyirwa mu ihuriro rya ba Ambasaderi ba Loni b'amahoro, akaba yaragizwe ambasaderi mu kwizihiza umunsi w'Abanyamerika wahariwe abari n'abategarugori bari muri Siyansi.

Afite amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema yo muri Nigeria ya One Percent International. Ari mu babarizwa kandi mu itsinda rya Kigali Boss Babes ahuriyemo n'abarimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette… Â Ã‚ 


Ambasaderi Einat Weiss yakiriye mu Biro bye Alliah Cool byibanze ku guteza imbere abakobwa ndetse n'imishinga migari ategura igamije kuzamura urwego rwa Sinema 


Muri Mutarama 2023, Alliah Cool yatanze Impamyabumenyi ku basoje amasomo muri gahunda ya Ishusho Arts Center




KANDA HANO UREBE FILIME 'GOOD BOOK, BAD COVER' YA ALLIAH COOL

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139972/alliah-cool-yagiranye-ibiganiro-na-ambasaderi-wa-israel-ku-guteza-imbere-abakobwa-na-sinem-139972.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)