Guhera muri Werurwe 2022 ahazwi nk'i Remera hasanzwe hari inyubako z'imikino itandukanye yaba iy'umupira w'amaguru ndetse n'iya Amaboko yatangiye kuvugurwa.
Muri iki gice cy'imikino hatangiye kuvugururwa sitade Amahoro yari ifite kwakira abantu 25000 bicaye neza ariko ubu ikaba igomba kwakira 45000 ubwo izaba irangiye.
Si Sitade Amahoro gusa yavuguruwe kuko n'inyubako y'imikino y'intoki izwi nka Petit Stade nayo yahise ivugururwa bigendanye n'uko Amahoro nayo yari mu mushinga umwe.
Aha kandi havuguruwe inyubako yakoreshwaga n'abafite ubumuga, ni inyubako izwi nka Gymnase ariko rimwe na rimwe yanakoreshwaga n'abandi b'indi mikino.
Nk'uko imirimo yo kuvugurura izo nyubako zose igenda igana ku musozo, harayw haraye hagarajwe ishusho y'uko Petit Stade igaragara mbere y'uko itahwa ndetse ikanamurimwa.
Petit Stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino itandukanye cyane cyane iy'Amaboko, aha twavuga nka Volleyball, Basketball, Tennis, Handball n'iyindi.
Ibikorwa byo gusoza izi nyubako zose biteganyijwe ko izarangira hagati muri uyu mwaka wa 2024 ndetse ko izanahita ikoreshwa mu marushanwa atandukanye.
The post Amafoto â" Mu isura nshya ibereye ijisho, Ivugururwa ry'inyubako y'imikino ya Petit Stade iragana ku musozo appeared first on RUSHYASHYA.