Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, nibwo Umurundi ukinira Rayon Sports hagati mu kibuga yugarira, Aruna Madjaliwa yagarutse mu myitozo yabere mu Nzove.

Uyu mukinnyi wo hagati mu Kibuga, yagarutse mu myitozo nyuma y'uko yagize ibibazo by'imvune ariko nayo ikaza gukira bikarangira atagaragaye mu myitozo ndetse n'imikino ya Gikundiro.

Nyuma yo gukira kwe uyu mukinnyi ntabwo yongeye kugaragara mu bikorwa bya Rayon Sports kubera kutumvikana kw'impande zombi kugeza n'ubwo yandikiwe ibaruwa imusaba ubusobanuro bwaho ahererereye.

Muri iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamwandikiye ibaruwa imusaba ubusobanuro bwaho yagiye ndetse ko atakitabira imyitozo y'ikipe, ibi kandi nubwo byabau ngo Mussa ntabwo yabonaga umushahara we.

Madjaliwa utaherukaga imyitozo, iyo kuri uyu wa kabiri yayikoreye hanze y'ikibuga ari wenyine.

Mussa Madjaliwa ukina mu kibuga hahati akaba aheruka gukinira ikipe ya Rayon Sports tariki ya 4 Ugushyingo 2023 ubwo batsindaga Mukura VS 4-1.

Umurundi Madjaliwa yaguzwe na Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 ayisinyira amasezerano y'imyaka ibiri azarangira mu mpeshyi ya 2025.

The post Amafoto â€" Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-nyuma-yo-kumara-hafi-amezi-4-adakina-umurundi-aruna-mussa-madjaliwa-yasubukuye-imyitozo-mu-ikipe-ya-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-nyuma-yo-kumara-hafi-amezi-4-adakina-umurundi-aruna-mussa-madjaliwa-yasubukuye-imyitozo-mu-ikipe-ya-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)