Ibi birori by'isabukuru y'imyaka 43 ya 'Tarehe Sita', bisanzwe byizihizwa tariki 06 Gashyantare, bigamije kuzirikana igihe hatangirijwe urugamba rwo kubohora Uganda mu 1981.
Ni urugamba rwatangijwe na Yoweri Kaguta Museveni unayoboye Uganda kugeza ubu, akaba ari na we wayoboye ibi birori byabereye mu Karere ka Bugweri, byaranzwe n'ibikorwa binyuranye birimo imyiyerekano ya gisirikare.
Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, n'itsinda ayoboye rigizwe n'abarimo Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, bitabiriye ibi birori.
Aba basirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda, kandi banaramukanyije na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wagaragaye yishimiye kuba babyitabiriye.
Igihe Umubano w'u Rwanda na Uganda, warimo igitotsi, byanavuzwe ko n'uwo hagati y'Ingabo z'ibi Bihugu byombi utari wifashe neza.
Gusa aho wuburiwe bigizwemo uruhare na General Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Museveni, yakunze kuvuga ko 'RDF na UPDF bongeye kuba umwe' nk'uko n'ubundi Abanyarwanda n'Abanya-Uganda ari abavandimwe.
UKWEZI.RW