Amakuru mashya ava mu bitaro bya CHUK kuri rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince waguye mu kibuga bikarangira ajyanwe kwa muganga yataye ubwenge - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince, ari mu bitaro bya Kigali, CHUK aho ari kwitabwaho n'abaganga. Yagaruye ubwenge, ubu ashobora kweguka no kuvugira kuri telefoni.

Agiye kunyuzwa mu cyuma harebwe niba nta kibazo yagize mu mutwe no ku ijosi yagwiriye ku mukino wahuje ikipe ye na Musanze FC.

Prince yari yagiriye impanuka ikomeye muri uyu mukino aho yagonganye n'umukinnyi wa Musanze FC bababara bikomeye bisaba ko imbangukiragurabara yihutana Rutahizamu wa Rayon Sports mu gihe uwa Myugariro wa Musanze FC yajyanwe n'imodoka isanzwe.



Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ava-mu-bitaro-bya-chuk-kuri-rutahizamu-wa-rayon-sports-rudasingwa-prince-waguye-mu-kibuga-bikarangira-ajyanwe-kwa-muganga-yataye-ubwenge/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)