Benshi mu banyarwanda ndetse n'abakunzi b'imyidagaduro muri rusange, bakunda ibikorwa rusange bibafasha kwidagadura mu rwego rwo kuruhuka mu mutwe no kwishima ari nako bongera iminsi yo kubaho.
Uwavuga rero ko iyi weekend nta munyarwanda waranzwe n'irungu ntiyaba abeshye kuko haba ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n'abatuye mu Rwanda, ibitaramo byari bihari ku bwinshi.
Ku rundi ruhande ariko, umunyarwanda yaciye umugani ngo nta byera de! Nubwo ibyishimo byari byose ku bw'ibikorwa bidasanzwe byabaga mu myidagaduro, ni nabwo umukozi w'Imana wakunzwe n'abatari bake ku bw'umurava n'urwenya rwe ndetse n'ibikorwa by'intashyikirwa byamuranze, Pastor Ezra Mpyisi yasezerwagaho bwa nyuma.
1.    U Rwanda rwari rwimukiye i Washington DC muri Rwanda Day
Rwanda Day isobanurwa nk'igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n'ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z'iterambere ry'Igihugu n'ibindi.
Ni umunsi kandi urangwa n'ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n'abandi bagasabana bijyanye n'umuco Nyarwanda.
Umunsi wa mbere wa Rwanda Day, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, waranzwe n'ibiganiro byateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), byahuje ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu nzego zinyuranye mu rwego rw'imari n'abashoramari. Iyi nama yagarutse ku mikorere y'urwego rw'abikorera mu Rwanda n'amahirwe y'ishoramari arurimo.
Abanyamuziki bakomeye muri iki gihe, Mugisha Benjamin [The Ben], Bruce Melodie wanatanze ikiganiro, Teta Diana ndetse na Ruti Joel batanze ibyishimo bisendereye ku banyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bitabiriye Rwanda Day.
Muri iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, nyuma y'uko Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame yari amaze kuganiriza abitabiriye Rwanda Day ya 11.
Ijambo ry'Umukuru w'Igihugu ryibanze ku kugaragaza u Rwanda mu myaka 30 ishize. Yavuze ko iriya myaka ishize yaranzwe n'urugendo rutoroshye, ariko Abanyarwanda babashije kurunyuramo, kandi bari aho bifuza kuba.
2.    Ibyamamare byaratunguranye mu birori Okkama yamurikiyemo Ep yise 'Ahuii'
Mu mpera z'icyumweru gishize ku wa 02 Gashyantare 2024, Ossama Massud Khaled [Okkama] yamurikiye abakunzi b'umuziki nyarwanda EP (Extended Play) ye ya mbere yise 'Ahuii' mu birori byabereye kuri KASO. Uwahageraga wese yakiranwaga urugwiro n'abarimo abavandimwe ba Okkama n'umukunzi we Teta Trecy.
Benshi mu bafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda baje gushyikira Okkama barimo Shaddyboo wanahageze mu ba mbere, Pince Kiiiz umaze kwandika izina mu gutunganya indirimbo z'amajwi; Coach Gael, Platini P, Phil Peter, Rocky Kimomo, Fayzo Pro, Mistaek, DJ Theo, Umujyanama wa Bwiza binyuze muri Kikac n'abandi benshi.
Uretse indirimbo "Aba Baby" yamaze kugera hanze, iyi EP igizwe n'izindi ndirimbo zirimo Nasinze, Akanyoni, Romance yatuye abakundana bose, Blessing, Pandemi, Ahuii n'Umukapo.
3.    Itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards 2024
Abahanzi bakomeye bo muri Nigeria barimo Burna Boy, Davido, Ayra Starr hamwe na Tems bose bahabwaga amahirwe yo kwegukana ibihembo bya Grammy Awards, batashye amaramasa, mu gihe Tyla ariwe wabakubise inshuro akegukana Grammy ye ya mbere.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo hatanzwe ibihembo bya Grammy Awards 2024 byari bitanzwe ku nshuro ya 66. Abahanzi nyafurika bari bitezweho gutsinda batashye imbokoboko, maze umuhanzikazi Tyla ahabwa Grammy Award ya mbere mu gihe gito amaze mu muziki.
Mu bandi begukanye ibihembo, harimo Miley Cyrus, Taylor Swift, SZA, Aliciya Keys, Victoria Monet, Lil Durk, J.Cole, David Bowie, Allisson Russell wabaye umuhanzi mushya w'umwaka n'abandi benshi.
4.    Pastor Ezra Mpyisi yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu cyubahiro
Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize (Isabato) mu mahema ya Kaminuza ya UNILAKE nibwo imiryango, inshuti n'abavandimwe b'umuryango wa Pastor Ezra Mpyisi, umuvugabutumwa akaba n'umukozi w'Imana, bari bateranye kugirango hizihizwe bwa nyuma ubuzima bwaranze Pastor Ezra Mpyisi witabye Imana ku wa 27 Mutarama 2024.
Pastor Ezra Mpyisi watabarutse ku wa 27, yavutse ku wa 19 Gashyantare 1922. Umugoroba wa nyuma wo kwizihiza ubuzima bwe waranzwe n'ubuhamya bw'ababanye nawe biganjemo abo basenganye kuva muri 1997 nyuma y'uko agarutse mu Rwanda ahungutse.
Yari azwiho kuba yarabaye  umujyanama w'Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Kuri iki Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo umubiri wa Pastor Ezra Mpyisi wasezeweho ndetse unashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ahaganewe abanyacyubahiro.
Mu marira menshi yabo basenganaga mu idini ry'Abaventiste b'Umunsi wa Karindwi, Pastor Ezra Mpyisi yashyinguwe, hatangwa Bibiliya nk'uko nyakwigendera yari yarabisabye mbere yo kwitaba Imana.
5. Indirimbo nshya
Nk'uko batangiye umwaka babyiyemeza, abahanzi nyarwanda bakomeje kwirinda kwicisha abakunzi b'umuziki irungu, babagezaho indirimbo nshya nziza kandi mu gihe gito.
Mu ndirimbo nshya zasohotse mu mpera z'iki cyumweru, harimo ikunzwe n'abatari bake yitwa 'Sesa' y'umuhanzi Ross Kana, 'My Dreams' ya Davis D afatanije na Melissa, 'El Shaddai' ya Incense Woship, 'Inkuru y'urukundo' y'umuhanzi Bosco Nshuti n'izindi.
Â