The Ben yageze Kampala ari kumwe n'umugore we Uwicyeza Pamella. Yakiriwe n'abanyamakuru benshi bari bamutegerezanyije amatsiko. Yahise aganira n'itangazamakuru, avuga ko yishimiye kugaruka mu rugo kandi ko yiteguye gukora amateka ku munsi w'abakundana.
Nyuma yo kuganira n'itangazamakuru, yahise ajyanwa kuri hoteli aho yagombaga kuruhukira. The Ben yabwiye InyaRwanda ko muri Uganda ari mu rugo ndetse ko yiteguye gutanga ibyo afite agashimisha abakundana.
Mugisha Benjamin (The Ben), umuhanzi mpuzamahanga w'umunyarwanda, ategerejwe mu gitaramo ari buhuriremo na Sheebah Karungi, abanyarwenya bagezweho barimo Tenge Tenge Bo muri Uganda, Sintex wo mu Rwanda, n'abandi.
Iki gitaramo cyateguwe n'umunyarwenya Alex Muhangi, biteganyijwe ko kiba kuri uyu wa Gatatu ku munsi w'abakundana (Saint Valentin), tariki 14 Gashyantare 2024 kuri Uma Show Grounds.
Kwinjira ni ibihumbi 20 by'amagande n'ibihumbi 50 n'ameza y'ibihumbi 500. Kugeza ubu uteye icyumvirizo mu bategura iki gitaramo biravugwa ko amatike yamaze gushira.
The Ben yategerejwe umunsi Wose!
Indege yagombaga kugeza The Ben ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Entebbe mu gitondo cyo ku itariki 13 Gashyantare 2024, yagize ibibazo cya tekinike birangira ahageze saa Cyenda zo mu rukerera rwo ku itariki 14 Gashyantare 2024 ari nawo munsi w'igitaramo.
The Ben ubwo yari ageze ku kibuga cy'indegeÂ
The Ben agatoki ku kandi n'umugore we Pamella bageze ku kibuga cy'indege i Kampala
Thé Ben aganira n'itangazamakuru ryamutegereje amasaha 18 ku kibuga cy'indege
The Ben yakiriwe na Alex Muhangi wateguye iki gitaramoÂ
The Ben na Pamella bakirijwe indabo
Itorero ryagombaga kwakira The BenÂ
REBA INDIRIMBO "NI FOREVER" YA THE BEN ISHOBORA KUZA GUTIGISA KAMPALA