APR FC yahuye n'uburibwe bushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya mbere Gashyantare, nibwo hakinwe umukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari, umukino wahuje APR FC na Police FC yatsinze Rayon Sports muri 1/2, ndetse APR FC nayo igera ku mukino wa nyuma itsinze Musanze FC nayo kuri Penaliti.

APR FC yagiye kujya muri uyu mukino, nibura ku kigero cya 70% yizeye igikombe. APR FC kandi yagiye guhura na Police FC imaze gutsinda Police FC imikino ibiri yikurikiranya ya shampiyona.

Mu gice cya mbere APR FC yagiye kuruhuka ifite igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Ynussu. Mu gice cya kabiri, Police FC yagarutse yahinduye ibintu, icurikiraho APR FC ikibuga, izakwishyura igitego ndetse n'ibona n'icya kabiri, ibitego byose byatsinzwe na Peter Agblevor.

Police FC yabaye uburibwe bushya kuri APR FC

Ubusanzwe APR FC yari imenyereye guhura na Rayon Sports cyangwa AS Kigali ku mikino ya nyuma y'ibikombe bitandukanye hano mu Rwanda.

APR FC yatangiye umukino nk'ibisanzwe, ihita itsinda igitego, gushaka icya kabiri, cyangwa gusigasira icyo komwe, kuri iyi nshuro ntabwo byayikundiye 

Police FC rero yashyizeho agahigo ko kuba ari ubwa mbere itwaye igikombe APR FC mu mikino iyariyo yose, bivuze ko yaba abafana ba APR FC, ubuyobizi bwayo ndetse n'abakinnyi bayo, nta n'umwe wari uzi uburyo gutwarwa igikombe na Police FC bibabaza. 

Nshuti Savio yabaye kapiteni wa mbere wa Police FC wambuye APR FC igikombe 

Police FC yeruye itangaza ko noneho ubu yiteguye guhangana na APR FC kugera naho nijya irangara izajya iyitwara igikombe 

Mashami Vincent, abaye umutoza wa mbere wa Police FC utsindiye APR FC ku mukino wa nyuma



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139278/apr-fc-yahuye-nuburibwe-bushya-139278.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)