Igitego kimwe rukumbi cya Jeannette cyahesheje AS Kigali y'abagore igikombe cy'Intwari igitwaye Rayon Sports.
Wari umukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari cya 2024 wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024.
Rayon Sports na AS Kigali zisanzwe ari amakipe y'amakeba, bagiye guhura AS Kigali ifite umujinya w'uko yari yatsinzwe na Rayon Sports 2-1 mu mukino wa shampiyona wabaye tariki ya 13 Mutarama 2024.
AS Kigali yaje muri uyu mukino ifite ishyaka ryo kwihorera ndetse iza no kubigeraho aho igitego cya Ukwinkunda Jeannette cyo ku munota wa 62 cyayihesheje intsinzi aho umukino warangiye ari 1-0, AS Kigali ihita yegukana igikombe cy'Intwari.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-wfc-yihimuye-kuri-rayon-sports-iyitwara-igikombe-amafoto