AS Kigali yatsinze Police FC, Mashami Vincent akomeza kujya habi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala cyayihesheje intsinzi imbere ya Police FC, umutoza wa yo Mashami Vincent yuzuza imikino 6 yikurikiranya muri shampiyona adatsinda.

Police FC yari yakiriye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00' mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona ya 2023-24.

Iminota ya mbere y'umukino, umupira wakinirwaga mu kibuga hagati cyane, nta mahirwe afatika yabonetse kugeza ku munota wa 42 ubwo Tchabalala yatsindiraga AS Kigali igitego cya mbere kuri penaliti.

Police FC yatangiye igice cya kabiri ishaka kwishyura iki gitego, ku munota wa 71 Chukwuma yahinduye umupira mwiza ariko Ismaila Moro ananirwa kuwushyira mu izamu.

Ku munota wa 80, Kayitaba yabonye amahirwe ariko ateye mu izamu ukubita igiti cy'izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

Gahunda y'umunsi wa 22

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024

Rayon Sports 0-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024

Muhazi United 2-0 Etoile del'Est
Police FC 0-1 AS Kigali
Amagaju 2-0 Gasogi United
Marines FC 3-0 Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024

Mukura VS vs APR FC
Etincelles vs Sunrise FC
Gorilla FC vs Bugesera FC

AS Kigali yatsinze Police FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-police-fc-mashami-vincent-akomeza-kujya-habi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)