27 Gashyantare, ni itariki idasanzwe mu buzima bw'aba bombi; kuko ari bwo bateye intambwe biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore; Imana ibaha n'urubyaro.
Muri Bibiliya mu Imigani 19:14 hagira hati 'Urugo n'amatungo umuntu abiragwa n'ababyeyi be, ariko umugore witonda amuhabwa n'uwiteka.'
Aha niho Fleury ahera avuga ko imyaka itatu ishize arushinze n'umugore isobanuye byinshi ariko ko abikubira mu rukundo n'umunezero mu rugo.
Yabwiye InyaRwanda ati 'Umunezero, ibyishimo, urukundo no kunyurwa n'umugore wanjye nibyo bisobanura imyaka itatu ishize mu rugendo rw'urugo rwacu.'
Uyu muryango uvuga ko imyaka itatu ishize babana nk'umugabo n'umugore yabaye 'iy'umugisha' kandi bashimira Imana ibaherekeza mu rugendo rw'abo.
Banishimira ko imyaka itatu ishize barungutse umwana, impano idasanzwe mu buzima bw'abo. Bati 'Turagushima Mana.'
Uko bahuye kugeza barushinze:
Mu Ukwakira 2021, bombi basohoye ikiganiro bahuriyemo cyagarutse birambuye ku rugendo rw'urukundo rw'abo.
Fleury atangira avuga ko mu mpera za 2015 ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite, atangira gushaka abakinnyi, yifashisha Kalinda utegura Inganji Awards ishimira abakinnyi ba filime, abanyarwenya n'abandi bateje imbere cinema.
Mu bakinnyi bifuje gukina muri iyo filime harimo na Jannet. Fleury avuga ko ubwo bari bahagaze Bahavu Jannet yamunyuzeho yambaye ingofero, ijipo n'inkweto atabasha kwibuka neza, yumva umutima we uramwishimiye ashaka kumuvugisha.
Uyu mugabo avuga ko yabwiye abo bari bari kumwe, kumubwirira Jannet akaza 'akamutereta'. Ngo Jannet yaritaye mu gutwi arahindukira abaza niba ari we bari kuvuga, ariko Fleury abyamaganira kure avuga ko atari we bavugaga.
Fleury avuga ko bahise bajya muri 'salle' asobanura uko iyo filime izakorwa, ariko banzura ko Bahavu azahabwa amasegonda macye muri iyi filime kubera ibyo yari gukina.
Jannet avuga ko ahura na Fleury atari azi ko ari we nyiri filime. Uyu mugore yavuze ko ubwo Fleury yahabwaga umwanya wo kwicara imbere kugira ngo aze gusobanura birambuye kuri iyo filime byamutunguye, aravuga ngo 'uriya mwana ni we nyiri umushinga.'
Ashimangira ko muri iyo filime yahawe umwanya muto wo gukina, ati "Bampayemo agace gato, mu by'ukuri numva ntakunze umushinga."
Abiteramo urwenya, akavuga ko atigeze arota akundana n'umusore wo mu Burundi [Niho Fleury akomoka], ku buryo n'uwo munsi ahura na Fleury atiyumvishaga ko igihe kimwe azamubera umugore.
Umunsi bahura bwa mbere, ntiyibuka neza icyo umugabo we yari yambaye, gusa avuga ko 'buriya yari yambaye Lunette kuko n'ubundi ahora yambaye Lunette'.
Fleury wegukanye igihembo cya Rwanda Movie Awards 2017, avuga ko yari yatangiye gukunda Jannet ariko akibaza aho azamuhera. Yifashishije camera yari afite yabashije kubona nimero z'umugore w'ubuzima bwe bwose.
Yavuze ko igihe kimwe bongeye gusubira gutegura filime, abona Jannet yicaye wenyine kandi ntacyo arimo gukora amusaba ko yamufata amafoto, undi arabyemera.
Fleury avuga ko yamufashe amafoto menshi kugira ngo 'aze kuzinsaba' ndetse asaba umuntu kubafotora bari kumwe, kugira ngo n'iyo bahuriyeho aze kuyimwoherereza.
Ngo akimara kumufata amafoto yamwatse nimero ya telefoni ngendanwa, kuva ubwo aba atunze nimero yifashishije ahindura amateka y'ubuzima bwe.
Ageze mu rugo, yandikiye Jannet ashaka kumuha amafoto yamufashe, ibisubizo byose biza ari 'Yego, nayakunze, ni meza (amafoto)⦠Uyu mugabo avuga ko yatangiye kwibaza niba urugendo agiye gutangira azahabwa ikaze.
Jannet wegukanye igihembo cy'umukinnyikazi mwiza wa filime wa 2019, avuga ko hari umunsi bagiye kwa Fleury kureba uko filime bakinnye imeze, batashye umwe mu bantu bari kumwe ababonye basohokanye ababwira ko baberanye.
Agiye gufata moto ngo ajye mu myitozo ya korali, Fleury yamubajije niba yumvise ibyo uwo muntu yababwiye, undi amusaba kubyirengagiza. Jannet avuga ko Fleury yamubereye umusore w'inzozi ze byanagejeje ku kwiyemeza kurushinga.
Ibyo wamenya kuri Zanzibar, aho Bahavu n'umugabo we bari kubarizwa
Zanzibar ni hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo ku Isi. Ni kimwe bigize igihugu cya Tanzania, giherereye mu Nyanja y'Abahinde. Ni ikirwa gituwe n'abaturage barenga ibihumbi 800 ku buso bwa kilometerokare 1554.
Umubare munini w'Abaturage batuye ibirwa bya Zanzibar ni aba Islam, ni mu gihe abatuye Tanzania bensi muri bo ari Abakristu.
Zanzibar imaze kuba ikirwa gikunzwe cyane na ba mukerarugendo, cyane cyane abahanzi bahakundira uburyo amashusho y'indirimbo zabo aba acyeye cyane. Hari abahafatira amashusho ku mucanga n'ibindi birwa byaho biryoshya cyane amashusho.
Iherereye hafi y'injyana y'u Buhinde mu Birometero 50. Ifite ubukungu butajegajega icyesha inyungu ikura mu bukerarugendo, aho benshi bayisura bitewe n'imiterere n'ibinyabuzima bitandukanye bihaboneka.
Zanzibar ni Akarere gafite ubwigenge bucagase kagizwe n'ibirwa byinshi ko mu nyanja y'u Buhinde. Nubwo Zanzibar ari ikirwa cyigenga ariko kibarurwa ku gihugu cya Tanzania.
Muri Werurwe 2021, Minisitiri w'Ubukerarugendo muri iki gihugu, Lela Muhamed Mussa yasabye ba mukerarugendo bahasokera kujya bambara bikwije, ntibanyuranye n'umuco waho.
Minisitiri Lela yabwiye BBC ishami ry'Igiswayile ko hari ba mukerarugendo bagenda mu muhanda bameze "nk'aho bambaye ubusa". Uyu muyobozi yavuze ko abazarenga kuri aya mabwiriza bazacibwa amande atari munsi y'ibihumbi 690 Frw.
Â
Bahavu ari kumwe n'imfura ye Amora berekeza mu kirwa cya Zanzibar
Fleury ari kumwe n'umukobwa we muri Zanzibar, kimwe mu birwa bigize Tanzania
Bahavu n'umukobwa we baryohewe n'ubuzima muri Zanzibar, hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo
Fleury avuga ko imyaka itatu ishize y'urugo yaranzwe n'urukundo n'umunezero udashira
Bahavu asobanura ko bwa mbere ahura na Fleury atiyumvishaga ko ubushuti bwabo buzageza ku kurushinga
Fleury avuga ko umunsi wa mbere abona Bahavu wabaye intangiriro yo kwiyemeza kumenyana naweÂ
Imyaka itatu ishize, Bahavu na Fleury bavuga ko Imana yabaye mu ruhande rw'aboÂ