Bareke irari! Seburikoko, Karigombe, Fleury L... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku Isi hose, ufatwa nk'umunsi w'abakundana. Ni umunsi uhurirana n'umunsi Kiriziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valentin.

Seburikoko yatangaje ko  yemera St Valentin nk'umunsi abemera abatagatifu  biyambaza uwo Mutagatifu.Yibukije abawemera ko bazirikana ibikorwa bikomeye yakoze bakabiha agaciro.


Niyitegeka Gratien uzwi ku mazina arimo Papa Sava, Sekaganda n'ayandi,  yagize ati ' St Valentin nzi ko ari umunsi abemera abatagatifu bazırikana ,bakaniyambaza uwo Mutagatifu nyine!. Inama natanga ku bawemera, ni uko bazirikana ibikorwa by'abo bazirikana ,kandi bakabiha agaciro mbere y'ibindi byose''.

Ndayirukiye Fleury uzwi nka Fleury Legend, umugabo wa Bahavu Jeanette wamamaye mu gukina filime nyarwanda, ni umwe mu bagarutse ku busobanuro bw'uyu munsi yarategerezanije amatsiko, anatanga inama ku bawizihiza.

Mu kiganiro na InyaRwanda yagize ati 'Valentine's Day  ni umunsi wo kwizihiza urukundo, kwita ku wo ukunda. Kuri njye numva ari umunsi abantu bagakwiye kwereka abakunzi babo uko babitayeho nko kubaha impano, kubasohokana ahantu heza, bakongera kuganira ku rukundo rwabo'.


Fleury Legend umenyerewe mu kazi ko gufata amashusho ya filime zirimo n'iza Bahavu umugore we, watangaje ko St Valentin ari umunsi wo kwizihiza urukundo. Uyu mugabo, yanatomoye umukunzi we Bahavu Jeannettte Usanase.


Akoresheje urubuga rwa Watsup yanditse agira ati ' Umunsi mwiza w'abakundana mwamikazi. Ndumva mpiriwe cyane kugira urukundo rw'ukuri. Ndagukunda cyane mukunzi'.

Umunyarwenya Feruje we, yagarutse ku batwarwa n'irari  bashimisha imibiri yabo bagakora amahano abasigara mu ngaruka mbi zangiza ubuzima bwabo.



Nahimana Clémence uzwi nka Feruje akaba na nyiri filime " Shenge Series", yahanuye urubyiruko 

Ati 'Ku Rubyiruko bakwiye kumva ko Saint Valentin atari umunsi wo kwiyandarika nubwo abenshi bafata Saint Valentin nk'umunsi wo gushimisha umubiri nyamara siko bimeze. Nibakundane urukundo rudashingiye ku irari ry'imibiri gusa, ahubwo bite ku rukundo ruramba'.

Umuraperi Karigombe ubarizwa mu Bisumizi, yatangaje ko we nta mukunzi afite ariko avuga ko bitamubuza gutanga inama ku baryohewe n'uyu munsi.

Ati ' Nta mukunzi mfite! Ariko icyo nabwira abakundana ni uko, umunsi wose wishimanye n'uwo ukunda ubahindukira St Valentin yanyu, naho uyu munsi ngarukamwaka ni umunsi rusange'.


Uyu muhanzi w'umuhanga mu kuririmba indirimbo zirimo n'izigaruka ku rukundo, yatuye abizihiza uyu munsi ndirimbo ye ' Anicky' irimo amagambo meza y'urukundo, yaririmbye afatanije na The Major ubarizwa mu itsinda rya Symphony.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139683/bareke-irari-seburikoko-karigombe-fleury-legend-na-feruje-batanze-ubutumwa-bwihariye-139683.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)