Bimwe mu bizaba biri mu iduka Rayon Sports igiye gufungura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze gutangaza ko mu minsi ya vuba izafungura iduka rizajya ricuruza ibicuruzwa bijyanye na Siporo by'umwihariko imyambaro y'iyi kipe.

Mu itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga za yo, yagize iti "Rayon Sports igiye gufungura ku mugaragaro iduka rya yo bwite ricuruza ibicuruzwa binyuranye."

Amakuru avuga ko ari iduka izafungura ku bufatanye na Kwesa, uruganda rusanzwe rwambika iyi kipe.

Bivugwa ko yishyuye miliyoni 70 Frw ku mwaka yo kujya icuruza imyambaro y'abafana b'iyi kipe. Basinye imyaka 2 ariko hakaba hari n'ijanisha iyi kipe izajya ihabwa.

Amakuru kandi ISIMBI yamenye ni uko bimwe mu bicuruzwa bizaba biri muri iri duka ni imyambaro ya Siporo 'Jerseys' ya Rayon Sports, amakoti n'amatiringi biriho ibirango by'yi kipe.

Hazaba harimo kandi imipira, ingofero, inkweto, amakayi ariho amafoto y'abakinnyi ba Rayon Sports n'ibindi.

Rayon Sports igiye gufungura iduka



Source : http://isimbi.rw/siporo/Bimwe-mu-bizaba-biri-mu-iduka-Rayon-Sports-igiye-gufungura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)