Bishop Prophet Sibomana yimukiye muri Amerika... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bishop Prophet Sibomana Samuel ni umugabo wubatse ufite umugore umwe witwa Nsekonziza Alice bafitanye abana batatu. Tariki 08 Nyakanga mu mwaka wa 2017 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y'Imana mu birori by'agatangaza.

Bishop Prophet Sibomana Samuel ni izina cyane mu Iyobokamana dore ko uyu mukozi w'Imana ari umuhanuzi ukomeye wahanuriye abantu banyuranye kandi bigasohora. Yabaye mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Buhinde na USA ari kubarizwa uyu munsi wa none.

Ni umwana wa kabiri mu muryango w'abana 9 akaba yarize muri Rusumo High School, akomereza Kaminuza mu Buhinde muri Anamalai Universtity aho yakuye impanyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no guteza imbere abaturage. Nyuma yaho yaje gukomeza amashuri muri Masters mu bijyanye na Population study (Demographic).

Yimitswe nka Bishop mu 2016 asukwaho amavuta na Bishop Rubanda Jacques. Afite Itorero ryitwa Shekinah Glory Church rikorera mu bihugu binyuranye birimo u Buhinde rifitemo paruwase nini na Uganda afitemo amaparuwase abiri aherereye i Mbarara ndetse na Nakivale. Birashoboka ko no muri Amerika yahatangiza Itorero.

Mbere y'uko Bishop Prophet Sibomana ajya gutura muri Amerika, yakorewe agashya n'umuramyi w'inshuti ye cyane Israel Mbonyi wagiye kumusezera mu Buhinde aho yabaga n'umuryago we. Ni urugendo bagize ibanga rikomeye ariko hari amafoto yabo inyaRwanda yabonye bose banezerewe cyane ari naho twahereye tuganira n'uyu muhanuzi.

Umubano wa Israel Mbonyi na Bishop Prophet Sibomana ni uwa kera kuko bize muri Kaminuza imwe mu Buhinde, na nyuma yaho bakomeza kubana neza nk'abakozi b'Imana bagabura ibyayo byejejwe. Ntibakiri inshuti gusa, ahubwo basigaye ari nk'abavandimwe.

Mu 2016 Israel Mbonyi yatumiwe Bishop Prophet Sibomana mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Shekinah Glory Church muri Uganda. Ni na bwo aheruka gutaramira muri iki gihugu gituanyi, ariko ubu agiye gusubirayo muri uyu mwaka nk'uko aherutse kubitangariza abakunzi be n'itangazamakuru.

Icyo gihe Mbonyi yahembuye benshi. Bishop Sibomana ati "Ni byo Israel Mbonyi namutumiye mu giterane muri Uganda, ndabyibuka ko twabonye Imana, abakristo baturutse mu bice bitandukanye by'Ubugande i Kampala n'ahandi henshi twahimbaje Imana. Muri make cyari igiterane cyatanze ibyishimo ku bakristo benshi batuye muri Uganda".

Mu ntangiriro za 2024, Israel Mbonyi yagiye mu Buhinde gusezera Bishop Prophet Sibomama n'umuryango we mbere y'uko bajya gutura muri Amerika. Kuba uyu muramyi yarahise ajya mu Buhinde nta kuruhuka dore ko hari hashize iminsi mbarwa akoze igitaramo kuri Noheli muri BK Arena, biragaragaza umubano ukomeye bafitanye.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Bishop Prophet Sibomama Samuel yaduhishuriye amateka ye na Israel Mbonyi afata nk'umuvandimwe we. Ati "Amateka yanjye na Mbonyi atangirira mu gihugu cy'u Buhinde aho twahuriye tugiye kwiga kaminuza, ndi imbere kuri stage, Imana imbwira ko Israel Mbonyi azakomera akaba umuhanzi w'igihangange ku isi".

Arakomeza ati "Naramuhagurukije mu materaniro mbimubwirira mu ruhame abize mu Buhinde bose barabyibuka nk'ibyabaye ejo. Ibyo namuhanuriye byose yambwiye ko yabyiboneye n'amaso ye. No muri ino minsi yaje kunsezera hano mu Buhinde tumarana iminsi itatu mu masengesho, Imana imuha andi masezerano menshi".

Bishop Prophet Sibomana yavuze ko Israel Mbonyi ari umukozi w'Imana none ndetse n'ejo hazaza "kuko ashyigikiwe n'Imana, hari ibindi byinshi biri imbere muzabona Imana izamukoresha kubera ko dusenga Imana ivuga kandi ikanasohoza".

Mu myaka irenga 10 ishize Bishop Sibomana yabwiwe n'Imana ko Israel Mbonyi azaba umuhanzi ukomeye ku Isi. Ibyo Imana yamubwiye byatangiye gusohora, ubu Israel Mbonyi ari gutigisa East Africa binyuze mu ndirimbo ziryohera ndetse zikora imitima ya benshi.

Mbonyi niwe muhanzi rukumbi mu Rwanda wujuje BK Arena yakira abantu ibihumbi icumi. Yabikoze inshuro ebyiri mu bitaramo akora kuri Noheli byitwa "Icyambu Live Concert". Niwe muhanzi mu Rwanda ufite indirimbo ya Gospel yarebwe kurusha izindi, iyo ni "Nina Siri" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 36 kuri Youtube mu mezi 7 yonyine.

Bishop Prophet Sibomana yemeje amakuru yo kwimukira muri Amerika, ati "Njye n'umuryango wanjye ni byo twimukiye muri America guturayo, nkaba ariho ngiye gukomereza umurimo w'Imana nkoresha impano imana yampaye yo gusengera abantu n'ubuhanuzi, gusa ningira iyerekwa ryo gutangizayo itorero nabyo nzabibamenyesha".

Avuga ko afatanyije n'aba Diaspora, bagiye gusenga babone Imana ikora ibitangaza. Ati "Hamwe n'Imana tuzahembura imitima ya benshi, abarwayi bazakira indwara, abandi Imana izabaha amasezerano, tuzahembura imitima yari yihebye, gusa buri wese azamenya umugambi w'Imana kuri we. Ibizakoreka ni byinshi, gusa mvuze make ariko Diaspora yitege byinshi".

Mbere yo kuvuka kwe byari byarahanuwe ko azaba 'Umuhanuzi' ukomeye ku isi


Mu bijyanye n'impano y'ubuhanuzi Bishop Prophet Sibomana Samuel yadutangarije ko yayihawe mu 2000 ubwo yari afite imyaka 16. Abajijwe na Inyarwanda.com aho impano ye yo guhanura ikomoka, yavuze ko mbere yo kuvuka kwe byari byarahanuwe ko azaba umuhanuzi ukomeye ku isi 'Prophet'.

Yatangaje ko Imana yabihishuriye umuhanuzi witwa Karikofi Eraston, nawe akabibwira nyina [umubyeyi wa Bishop Prophet Sibomana] ko umwana atwite azamwita Samuel, akazaba umuhanuzi mpuzamahanga.

Mu magambo ye yagize ati: "Mu muryango w'iwacu hari umuhanuzi witwaga Karikofi Eraston yahanuriye Mama akiri umukobwa ko azasama inda, akazabyara umwana w'umuhungu uzitwa Samuel akazaba umuhanuzi mpuzamahanga".

"Nkiri muto nari mfite isezerano y'uko nzaba umuhanuzi, nyuma impano yaje intunguye ntangira kuzura imbaraga z'Umwuka Wera, ntangira kuvuga indimi nshya ubwo, ntangira gusenga amasengesho yo kwiyiriza ubusa y'igihe kirekire."

"Ubwo Imana inyongerera ubushobozi bwo gusengera indwara no guhanurira amahanga mu bihugu bitandukanye by'isi (India, RDC, Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi,..) ndetse ntangira no gusengera abantu kuri telefone bagakira indwara zitandukanye mu mpande zose z'isi".

Bishop Prophet Sibomana Samuel yatangiye umurimo w'Imana akiri muto, arererwa mu itorero rya Dave rikorera ku Gitega i Kigali, akaba yararirimbaga muri korali Apotres de Jesus. Mu 2003 Imana yamuhaye impano y'ubuhanuzi akiri muto ageze mu mashuri yisumbuye, kugeza uyu munsi akaba akiyikoresha.

Yaminurije mu Buhinde aho yagaragaye cyane mu bikorwa byo kubwiriza Abahinde, benshi bava mu byaha bakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza. Yahakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n'ibarurishamibare.

Prophet Sibomana Samuel yagiye arangwa no gukora ibiterane bitandukanye hirya no hino ku isi nka R.D Congo, u Burundi, u Buhinde, Uganda no mu Rwanda aho twavugamo nk'igiterane aherutse gukora cyabereye muri Four Square Gospel Church ku Kimironko.

Ubwo Bishop Rubanda Jacques wa New Jerusalem yimikaga Prophet Sibomana Samuel nka Bishop, yamusutseho amavuta, amwaturaho imbaraga n'amavuta yo kuba Umushumba Mukuru wa Shekinah Glory church ku isi. Yahawe inkoni y'ubushumba, Bibiliya nk'inkota azajya agendana ndetse yambikwa n'umwambaro w'abatambyi.


Umuryango wa Bishop Prophet Sibomana wishimiye cyane urukundo weretswe na Israel Mbonyi wavuye mu Rwanda akajya mu Buhinde kubasezera mbere y'uko bajya muri Amerika


Bishop Prophet Sibomana yishimira ko Imana ikomeje gusohoza ibyo yamubwiye kuri Israel Mbonyi ko izamugira umuhanzi mpuzamahanga


Israel Mbonyi yishimiwe cyane n'abana ba Bishop Prophet Sibomana Samuel 


Bishop Prophet Sibomama Samuel yize mu Buhinde ari na ho yahuriye bwa mbere na Mbonyi


Mu 2016 ni bwo Bishop Rubanda Jacques yimitse Bishop Prophet Sibomana


Bishop Prophet Sibonana yahishuye ko yahanuriwe kuzaba umuhanuzi mbere y'uko avuka


Bishop Prophet Sibomana Samuel na Nsekonziza Alice barushinze mu mwaka wa 2017


Samuel & Alice ku munsi w'ubukwe bwabo


Nsekonziza Alice umugore wa Bishop Prophet Sibomana Samuel


Umuryango wa Bishop Prophet Samuel wimukiye muri Amerika


Biteguye gukorera Imana mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Bombi bahora mu Ijuru rito binjiyemo kuva mu mwaka wa 2017

REBA "NINA SIRI" YA ISRAEL MBONYI INSHUTI YA HAFI Y'UMURYANGO WA BISHOP PROPHET SIBOMANA SAMUEL




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139763/bishop-prophet-sibomana-samuel-yimukiye-muri-amerika-ahishura-amateka-ye-na-israel-mbonyi--139763.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)