Bralirwa yamuritse amazi mashya 'Vital'o, Mis... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 17 Gashyantare 2024 n'ibwo uruganda ruhiga ibindi mu kwenga no gucuruza ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye 'Bralirwa Plc' yamuritse amazi mashya ya Vitalo'O, mu birori byebereye muri Kozo Kigali Restaurant.


Ni ibirori byatangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba aho uwinjiraga wese yahabwaga icyo kunywa asanzwe ashobora byumwihariko mu byengwa na Bralirwa Plc isanzwe ikorana na Heineken.

Amazi yamuritswe ari mu macupa abiri ariyo, irya santilitilo 50 rikozwe muri pulasitiki (ridasubizwa) ndetse n'irya santilitilo 30 ry'icyuma  ryo risubizwa ku ruganda.


Amazi ya Vitalo'O ntabwo ahenze kuko iryo mu icupa rya santilitilo 30 rigura 500 frw, mu gihe irya santilitilo 30 rigura 700 Frw.


Umuyobozi mukuru wa Bralirwa Plc, Etienne Saada, yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye kuri uru ruganda rumaze imyaka 67.

Mu ijambo rye yagize ati "Mu myaka 67 Bralirwa Plc yakoze uko ishoboye kugirango abakiliya bayo bagerweho ibinyobwa bifite ubuziranenge.

Igihe cyose dushyira imbere gushyira inshingano zacu mu bikorwa, duhanga udushya kugirango dushimishe abakiliya bacu".


Avuga ko Bralirwa izakomeza gukora ibishoboka byose kugirango abakiliya babo babone ibyo bagombwa bitabahenze kandi bifite ubuziranenge.

Aya mazi ya Vital'O aje ku isoko ahasanga andi ya 'Vitalo'O yamenyekanye nka Eau Gazeuse imaze imyaka 50 ku isoko.


Uyu muyobozi avuga ko gushyira ku isoko amazi mashya ya Vital'O, ari ugukomeza guhaza ibyifuzo by'ababagana kugirango barusheho kunogerwa na serivisi bahabwa dore ko ibyifuzo byiyongera umunsi ku munsi.

Ibi birori byaranzwe no kunywa no kurya, byitabiriwe na Nyampinga w'u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ndetse na Dj Marnaud wari umuvangamuziki

Bralirwa Plc yamuritse amazi mashya ku isoko ry'u Rwanda 

Abayobozi muri Blarirwa bishimiye gushyira hanze amazi mashya 

Abantu bizihiwe mu birori byo kumurika amazi ya Vital'O

Dj Marnaud niwe wavanze imiziki muri ibi birori 

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ni umwe mu bari babukereye 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139808/bralirwa-yamuritse-amazi-mashya-vitalo-miss-iradukunda-liliane-aritabira-amafoto-139808.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)