Bruce Melodie wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Katapila', 'Saa Moya' n'izindi yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, yakirwa na bamwe mu banyarwanda batuye muri iki gihugu.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yiteguye kurema ibihe by'urwibutso imbere y'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bitabiriye Rwanda Day ya 11 mu rwego rwo kurebera hamwe urugendo rw'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye n'aho igihugu kigana.
Uyu muhanzi witegura gushyira hanze Album ye nshya iri mu rurimi rw'Icyongereza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, aratanga ikiganiro ahuriramo n'abarimo Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa, Eugene Ubalijoro uri mu bashinze Moison Coors ndetse na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball.
Mu bandi bazavuga ijambo kandi harimo Yehoyada Mbagukira uhagarariye Komite y'Abanyarwanda batuye muri Amerika, Umuvugabutumwa w'Umunyamerika washinze Saddleback Church ndetse n'Umuryango Peace Plan, Richard Duane Warren [Rick Warren], ndetse na Sen. Jim Inhofe, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana.
Umunsi wa mbere wa Rwanda Day, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, waranzwe n'ibiganiro byateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), byahuje ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu nzego zinyuranye mu rwego rw'imari n'abashoramari.
Iyi nama yagarutse ku mikorere y'urwego rw'abikorera mu Rwanda n'amahirwe y'ishoramari arurimo.
Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare, yabwiye abitabiriye iriya nama ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeza kuzamuka neza, biturutse ku ishoramari rishyirwa mu bikorwaremezo.
Hanatanzwe kandi ikiganiro cyagarutse ku bukungu n'urugendo rwo kubaka ubushobozi, hagati y'abanyarwanda baba mu mahanga n'ababa mu Rwanda (Business Careers, between Diaspora and Home).
Iki kiganiro cyatanzwe n'umwe mu bashinze 'Entrepreneurial Solutions Partners', Charity Kabango, Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal Murasira, Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abikorera, Mubiligi Jeanne ndetse na Shawn McCormick.
Rwanda Day iri kubera mu nyubako ya Gaylord National Resort & Convention Center iherereye ahitwa National Harbor muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi nyubako yafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Mata 2008, yuzura itwaye Miliyoni 870$. Inyandiko ziyivugaho, zigaragaza ko ifite ibyumba 2000, birimo ibyumba 95 bikorerwamo inama n'ibindi binyuranye.
Rwanda Day isobanurwa nk'igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n'ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z'iterambere ry'Igihugu n'ibindi.
Ni umunsi kandi urangwa n'ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n'abandi bagasabana bijyanye n'umuco Nyarwanda.
Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n'abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n'ubufatanye bw'Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.
Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024 ni 'U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose'. Rwanda Day yagiye ibera mu mijyi itandukanye ku Isi irimo Bruselles, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghet na Germany.
Bruce Melodie yamaze kugera i Washington DC aho yitabiriye inama ya Rwanda Day
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, Bruce Melodie atanga ikiganiro kigaruka ku guteza imbere Siporo n'imyidagaduro
Ni ku nshuro ya kabiri Bruce Melodie yitabiriye Rwanda Day
Biteganyijwe ko Bruce Melodie aza kuririmbira abitabiriye Rwanda Day