Bruce Melodie yahishuye uko yatewe ishoti n'abarimo Davido, Tekno na Burna Boy #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie uri kubarizwa muri Kenya aho amaze iminsi, yahishuye ko gukorana indirimbo n'abahanzi bo muri Nigeria atari ibintu byoroshye.

Uyu muhanzi yavuze ko amaze igihe yifuza gukorana n'abahanzi batandukanye bo muri iki gihugu barimo Tekno, Davido na Burna Boy ariko ko bigoye.

Ibi Bruce Melodie yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Citizen yo muri Kenya aho yari abajijwe ku ndirimbo afitanye n'abahanzi batari abo muri Afurika y'ibirasirazuba. Aha yasubije avuga ko yagerageje gukorana n'abahanzi batandukanye bo muri Nigeria agaragaza ko biba bigoye.

Yagize ati "Abahanzi b'abanya-Nigeria biragoye gukorana nabo, mu bihe byashize nagerageje gukorana n'abahanzi batandukanye barimo Tekno, Davido na Burna Boy, urabizi baje i Kigali ariko ntabwo byoroshye. Nanagiye muri Marvin Records i Lagos muri Nigeria sinzi uko babikora."

Aha umunyamakuru yahise abaza Bruce Melodie niba baramuciye amafaranga, avuga ko ntayo bamuciye ahubwo ko 'bumva indirimbo zawe bakazishimira' ariko byagera ku gukorana indirimbo na bo ukabona bari kubihunga.

Ati "Ntabwo baguca amafaranga, bumva indirimbo zawe bakakubwira ngo ni nziza, byagera ku kugukorana indirimbo ukabona bari kubigendamo gake mwajya studio ntibaze."

Bruce Melodie yabajijwe ku bahanzi bakoranye ubwo yari yagiye muri Marvin Records muri Nigeria, avuga ko icyari cyamujyane nyamukuru ari ukwiga no guhuza n'abahanzi ba ho.

Ati "Nagiye hariya kwiga no kureba uko nahuza n'abahanzi ba ho, ariko biragoye, murahura mukaganira, mukanahuza ariko byagera ku gukora indirimbo (Ku recodinga), ntago nzi uko bigenda."

Bruce Melodie yabajijwe umuhanzi wamugoye akamukora ibyo byose, avuga ko n'ubwo ibyo avuga ari ukuri atavuga ngo ni uyu muhanzi.

"Ntabwo nshaka kugira uwo mvuga, ibi mvuze ni ukuri ariko sinshaka kugira uwo mvugaho, ntabwo natunga agatoki umuntu ngo mvuge ngo ni uyu muhanzi. Ntabwo numva ko byaba ari byiza."

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ndetse wagerageje no kwambuka imipaka aho yakoranye indirimbo n'abarimo Harmonize wo muri Tanzania, Shaggy wo muri Amerika n'abandi.

Bruce Melodie yahishuye ko abahanzi bo muri Nigeria baumuteye ishoti
Davido ni umwe mu bamukwepye
Burna Boy ni umwe mu bahanzi bafite izina muri Afurika
No kwa Tekno yakandiyeho biranga

Sulaiman RUKUNDO / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yahishuye-uko-yatewe-ishoti-n-abarimo-davido-tekno-na-burna-boy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)