Bugesera FC yitambitse APR FC naho AS Kigal... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru nibwo hakomeje gukinwa imikino yo ku munsi wa 21 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Saa Cyenda kuri sitade y'akarere ka Bugesera ikipe ya Bugesera FC yari yahakiriye APR FC. Ni umukino wari utegerejwe na benshi barimo n'abafana ba Rayon Sports bari bari inyuma ya Bugesera FC kugira ngo yitambike ikipe y'Ingabo z'igihugu ubundi ikomeze kubarinda ku rutonde rwa shampiyona.

Ibi niko byaje kugenda , Bugesera FC izonga APR FC binashoboka ko  yari kuyibonamo igitego bijyanye n'uburyo abakinnyi bayo barimo Annie Elijah barataga imbere y'izamu ariko birangira banganyije 0-0.

Undi mukino wabaga, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Marine FC kuri Kigali Pelé Stadium. Ni umukino watangiye iyi kipe y'Abanyamujyi ifungura amazamu ku munota wa 1 gusa ku gitego cyari gitsinzwe na Kevin Ebene ariko Marine FC iza kwishyura ku munota wa 32 kuri penaliti.

Ku wa 75 AS Kigali yaje kubona igitego gitsinzwe na Ishimwe Fiston maze bituma umukino urangira batsinze ibitego 2-1.

Kuri iyi saha kandi ikipe ya Muhazi United yari yakiriye Police FC kuri sitade y'akarere ka Ngoma maze umukino urangira amakipe yombi anganya 0-0.

Kuri ubu ikipe ya APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 46 n'umukino umwe w'ikirarane, Rayon Sports ni iya kabiri n'amanota 42 mu gihe Etoile de l'Est ikomeje kuba ku mwanya wa nyuma n'amanota 13.


Abakinnyi 11 ba AS Kigali bari babanje mu kibuga 


Abakunzi 11 ba Marine FC bari babanje mu kibuga 


Kevin Ebene yishimira igitego cya 1 yatsinze 


Abakinnyi ba Marine FC bishimira igitego cyo kwishyura bari babonye

















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139821/bugesera-fc-yitambitse-apr-fc-naho-as-kigali-igarika-marine-fc-amafoto-139821.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)