Bwiza yasinye amasezerano n'Abaskuti - AMAFOT... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku isaha ya saa cyenda zo ku wa 16 Gashyantare 2024 nyuma y'ibiganiro byamaze isaha ku mpande zombi ziganira kuri iyi mikoranire.

Uruhande rw'umuhanzi binyuze muri Sosiyete ireberera inyungu ze Kikac Music ihagarariwe na Claude Uhujimfura n'umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, basinye igihe kingana n'umwaka ariko uzajya wongerwa bitewe n'ibikorwa bazaba barimo gukora.

Umuyobozi wa Kikac Music, yagize ati "Kugeza ubu ntabwo navuga ngo dufitanye amasezerano angana gutya, ahubwo tuzajya twiha intego mu mwaka, nituyigeraho, tuzajya twiha indi ari nako twongera amasezerano".

Kikac Music ivuga ko gutera ibiti, byari intego za Bwiza kuva mbere cyane ko asanzwe ari umunyamuryango w'Abaskuti mu Rwanda.

Bwiza yagize ati "N'ubundi njyewe nsanzwe ndi 'Umuskuti' kandi tugira intego yo gusiga Isi ari nziza kurusha uko twayisanze, rero gukorana n'Abaskuti kandi nanjye ndi umuskuti kandi nari mfite umugambi wo gutera ibiti, rero byaroroshye gukora nabo".

Kikac Music yatangaje ko Bwiza akimara gukwegukana irushanwa rya Next Diva ryatumye asinyishwa muri iyi nzu, yihaye intego yo kuzatera ibiti by'umwihariko imbuto zo kurya muri gahunda ya Leta ya 'Igiti mu rugo'.

Abaskuti bo mu Rwanda bafatanyije na Bwiza bazatera ibiti ibihumbi magana abiri mu gihe kingana n'umwaka.

Bwiza yasinye amasezerano n'umuryango w'Abaskuti

Bwiza n'umujyanama we Claude Uhujimfura basinye amasezerano n'umuryango w'Abaskuti

Umushinga wo gutera ibiti ibihumbi 200 uzatangizwa ku munsi w'ejo tariki 17 Gashyantare 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139761/bwiza-yasinye-amasezerano-nabaskuti-amafoto-139761.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)