Byabaye imbabazi z'Imana – Junior Giti yavuze byimbitse uko bafungiwe i Burundi (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujyanama w'abahanzi akaba n'umusobanuzi wa filime mu Rwanda, Junior Giti yavuze ko uko abantu babivuga kose, we azi ko bafungiwe i Burundi ariko ku bw'impuhwe z'Imana baje kurekurwa.

Tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo Chris Eazy yataramiye i Burundi mu gitaramo bari batumiwemo na Dj Paulin, mbere y'amasaha make ngo kibe ni bwo haje inkuru y'uko ikipe ishinzwe kureberera inyungu ze bajyanye yari iyobiowe na Junior Giti yafunzwe.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Junior Giti yavuze ko na we atazi uko byagenze ariko habaye imbabzi z'Imana.

Ati 'Ukuri guhari wenda n'ubwo bo bafite ukundi babyise ngo ni ukubazwa, ariko buriya ni uko byabaye imbabazi z'Imana n'aho ubundi twarafunzwe, twarafunzwe ariko mu gufungwa kwacu tugarukira hafi y'amarembo ya gereza.'

'Ukuntu twagiye, uko twajyanywe, twari bufungwe ariko bizamo ko abantu baje, baje bafite ibyangombwa kandi baciye ku kibuga cy'indge, icyo gihe icyaha cyose wabashinja cyaba ari igihimbano.'

Yakomeje avuga ko babafatiye mu rugo rw'umuhanzi w'Umurundi bari bagiye gusuhuza bitegura kujya muri iki gitaramo ari we, Alvin Smith.

Ati 'Badusanze aho twari turi turi kumwe n'umuhanzi wa ho, twavuye kuri hoteli tujya kureba uwo muhanzi witwa Alvin, urumva ntabwo wakirirwa kuri hoteli umunsi wose ufite igitaramo ni njoro, ujya kureba umuntu uzi aho ngo mube muganira kuko nyuma ya byose ni bo bantu dukorana umuziki, tubana mu myidagaduro.'

Yakomeje avuga ko ubwo bari bari kwa Alvin cyane ko hari n'abandi bo mu ikipe ye bari bavanye i Kigali baharaye, ni bwo haje inzego z'umutekano, batazi uwazihamagaye.

Ati 'ubwo twarimo tuganira twisanzuye ni bwo haje mudugudu, reka mwite ko kugira ngo byumvikane neza. Ngira ngo aje wenyine ni ko nakekaga, aratubaza bite ko muri hano muri benshi, turamubwira ko twaje mu kazi tumwereka na 'poster' y'akazi twajemo, mwereka na passport n'amavisa nyine bari baduhaye visa za online, ko twinjiye mu buryo bwemewe ko twaje hano gusuhuza umuntu dufite akazi mu kanya nimugoroba.'

Muri ako kanya mu gihe bari bazi ko birangiye, ni bwo batunguwe no kubona hinjiye abasirikare kandi bafite n'imbunda.

Ati 'atarahava haba haje abasirikare n'imbunda n'abandi bo mu zindi nzego batambaye impuzankano (uniform), ariko iyo ubonye utambaye uniform ari we uha amategeko abafite imbunda, umenya ko byanze bikunze ibintu bitoroshye, batubaza ibyangombwa turabibereka ababifite abandi bari babisize kuri hoteli, ndababwira ngo babisize kuri hoteli ariko babifite bifotoye barabyanga, ngo bakeneye passports zanyu icyo nakoze nafashe imodoka tujya kuri hoteli ndazizana, nabwo imodoka yacu dufashe barabyanga tujya mu ya bo.'

Yavuze ko bagiye maze Chris Eazy wari wasigaye kuri hoteli (ari na we utarafunzwe) aba ari we umanukana Passports za bo arazibaha, maze basubira kwa wa muhanzi buri umwe bamuha icyangombwa aracyerekana agira ngo birarangiye ariko abona ari bwo birushaho gukara, imodoka zikomeza kwisukiranya.

Ni bwo yahise ahamagara Paulin wari wabatumiye mu gitaramo amubwira uko bimeze, n'aho bari. Muri ako akanya ni bwo bahise bababwira bati 'mujye mu modoka tugende, ndabaza nti tujye he se nyakubahwa? Muze tugende, urumva iyo ubajije umuntu ntakubwire impamvu afite imvugo avugisha, ntabwo ari imvugo nziza. Amatelefoni yacu bahita bayatwambura, ubundi iyo telefoni wayambuwe n'ibyangombwa uba ufunzwe, ni yo mpamvu navuze uko twabyita kose twe twarafunzwe kuko iyo umuntu yagukuyeho telefoni n'ibyangombwa amasaha atatu, ane uba ufunzwe.'

Bahise babatwara babinjiza ahantu harinzwe n'abasirikare bafite imbunda, barabicaza batangira kubabaza, ni bwo na Paulin wabatumiye yaje kubareba bagira icyizere ko bagiye kubarekura ariko na we bahise bamwambura telefoni bamwicazanya na bo.

Bigeze saa 17h ni bwo babarekuye babafashe saa 11h, bajya mu gitaramo kirangiye bahita bagaruka mu Rwanda, gusa muri icyo gihe cyose ngo yanze kuba yagira icyo abivugaho ategereza kugera mu Rwanda.

Junior Giti yavuze uko bafungiwe i Burundi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byabaye-imbabazi-z-imana-junior-giti-yavuze-byimbitse-uko-bafungiwe-i-burundi-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)