Byagenze bite ngo Juvenal utarakozwaga gusubiza 'bus' Kiyovu Sports yemere kuva ku izima ayitange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze mu nzira y'amategeko, byarangiye Mvukiyehe Juvenal wahoze ari umuyobozi wa Kiyovu Sports yemeye gusubiza imodoka yatwaraga abakinnyi yari yaranze kurekura nyuma yo kuva ku buyobozi.

Tariki ya 27 Nzeri 2020 ni bwo Mvukiyehe Juvenal yatorewe kuba umuyobozi w'Umuryango wa Kiyovu Sports, nyuma yaje kuva kuri uyu mwanya ahubwo ajya kuyobora Kiyovu Sports Company Ltd.

Tariki ya 26 Nzeri 2023 ni bwo Ndorimana Jean François Regis wamusimbuye ku mwanya w'umuyobozi w'Umuryango wa Kiyovu Sports yatangaje ko ikipe ya Kiyovu Sports yacungirwaga muri Kompanyi ya Kiyovu Sports iyobowe na Mvukiyehe Juvenal bayikuyemo kuko Kompanyi yagaragaje ko itagifite ubushobozi bwo kuyitunga igaruka gucungirwa mu muryango wa Kiyovu Sports.

Mu Nteko Rusange idasanzwe ya Kiyovu Sports yabaye mu Gushyingo 2023, yemeje ko ikipe igumya gucungirwa mu Muryango n'aho Mvukiyehe Juvenal we akurwa ku mwanya w'Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd.

Inkuru zakurikiyeho ni uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko Juvenal yanze gukora ihererekanya bubasha ndetse n'imodoka yatwaraga abakinnyi b'ikipe (ubwo yazaga yavugaga ko ayiguriye ikipe) yahise ayiparika abika 'Carte Jaune' ya yo.

Gusa amakuru yavugago ko 'Carte Jaune' y'iyi modoka yari yanditse Mvukiyehe Juvenal ariko andi makuru ISIMBI yabonye ni uko yanditse kuri Kiyovu Sports.

Amakuru avuga ko Mvukiyehe Juvenal yanze kuyitanga kubera ko yavugaga ko ari umwe mu migabane ye yashoye muri Kiyovu Sports Company Ltd.

Kiyovu Sports yahise itanga ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ivuga ko Juvenal yanze gukora ihererekanyabubasha ndetse ko hari na bisi ya yo yabuze babafasha gushaka.

Nyuma y'uko RIB yinjiye muri iki kibazo, impande zombi bakagerageza kuzumvikanisha, Mvukiyehe Juvenal yasabwe gukora ihererekanyabubasha kandi mu byo agomba gutanga hakaba harimo n'iyi modoka yatwaraga abakinnyi.

Ni ihererekanya rigomba kuba uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2024, nta gihindutse rikaba riri bubere Kicukiro Sonatubes ahahoze ibiro bya Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports igiye gusubizwa 'bus' ya yo yatwaraga abakinnyi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-juvenal-utarakozwaga-gusubiza-bus-kiyovu-sports-yemere-kuva-ku-izima-ayitange

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)