Byagenze bite ngo umukinnyi wa Gasogi United akurwe mu bahataniye ibihembo by'ukwezi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buryo butunguranye, myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin yakuwe mu bahataniye ibihembo by'ukwezi kwa Mutarama 2024, ni nyuma yo gusanga yarashyizwe mu cyiciro kitari cyo.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru ni bwo hagiye hanze abakinnyi n'abatoza bazaba bahataniye ibihembo by'ukwezi kwa Mutarama 2024 bigendanye n'uko bitwaye muri shampiyona.

Gusa icyiciro cyatunguye benshi ni icyiciro cya 'Save of the Month' (uwakuyemo umupira ukomeye wagombaga kuvamo igitego), aho benshi bumvaga ari icyiciro cy'abanyezamu ariko hakaba habonetsemo na myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc umupira yakuyemo kuri Rayon Sports.

Ubusanzwe abari bahatanye muri iki cyiciro ni; Khadime N'Diaye wa Rayon Sports kuri Gorilla FC, Nshimiyimana Marc Govin wa Gasogi United kuri Rayon Sports, Mfashingabo Didier wa Sunrise FC kuri Etoile del'Est na Hakizimana Adolphe wa AS Kigali kuri Kiyovu Sports.

Ibi byakuruye impaka nyinshi cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru hibazwa icyo umukinnyi akora muri iki cyiciro aho benshi bahurizaga ku kuba ari icy'abanyezamu.

Byaje kurangira akuwemo cyane ko amashusho yagiye hanze asaba gutora muri iki cyiciro we atarimo ahubwo haisgayemo Khadime N'Diaye, Hakizimana Adolphe na Mfashingabo Didier.

Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko nyuma y'izi mpaka zabaye, Rwanda Premier League n'abategura ibi bihembo byabaye ngombwa ko bongera kwicara ngo babyigeho neza.

Basanze harabayeho ikibazo cyo kudasobanura neza ibintu kuri iki cyiciro ko n'umukinnyi ashobora gukora 'Save' (gukuramo umupira wajyaga mu izamu kandi ukavamo igitego nta wundi uwukozeho), bitandukanye na 'Clearance' benshi bavuga ko ari yo abakinnyi bakora kandi ngo yo ari ugukuraho umupira ucaracara imbere y'izamu washoboraga gutsindwa n'undi, akaba ari 'terms' zikoreshwa kugira ngo hatandukanywe ibyo umukinnyi yakoze n'ibyo umunyezamu yakoze ariko ngo mu mategeko y'umupira ntaho 'clearance' igaragara nk'uko uwahaye amakuru ISIMBI yabisobanuye.

Nyuma yo kuganira hagati ya bo banitabaje n'abandi bantu kuri iyi ngingo kugira ngo bumve ibitekerezo bya bo, birangira bafashe umwanzuro ko iki cyiciro bakirekera abanyezamu gusa akaba ari na yo mpamvu hasigayemo batatu gusa.

Ibindi byiciro bihatanirwa

Igitego cy'ukwezi gihataniwe na Ishimwe Irene yatsinze kuri Police FC, Ruboneka Bosco wa APR FC yatsinze kuri Police FC, Ssali Brian wa Sunrise FC yatsinze kuri Police FC na Benadata Janvier wa AS Kigali yatsinze kuri Gasogi United.

Igihembo cy'Umukinnyi w'Ukwezi gihataniwe na Adenyika Salomon wa Musanze FC, Ruboneka Bosco wa APR FC, Kabanda Serge wa Gasogi United na Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali.

Icy'Umutoza w'Ukwezi gihataniwe na Guy Bukasa wa AS Kigali, Thierry Froger wa APR FC, Mayanja Jackson wa Sunrise FC ndetse na Ruremesha Emmanuel wa Muhazi United.

Marc Govin yakuwe mu cyiciro cy'abanyezamu yari ahatanyemo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-umukinnyi-wa-gasogi-united-akurwe-mu-bahataniye-ibihembo-by-ukwezi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)