Byinshi kuri Pierre Latour wegukanye agace ka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w'umukinnyi w'amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

Latour w'imyaka 30 y'amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n'ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe yari avuyemo.

Yegukanye agace k'irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

Umufaransa Pierre Latour yatwaye agace ka Gatanu ka Tour Du Rwanda 2024 kakiniwe i Musanze

Ibyo wamenya ku buzima bwa Pierre Latour watangiye amasiganwa y'amagare afite imyaka 17 y'amavuko 

Uyu mufaransa kabuhariwe mu gutwara amagare ukinira TotalEnergies, yabonye izuba ku itariki 12 Ukwakira mu 1993, afungurira amaso bwa mbere mu mujyi wa Romans-sur-Isère mu Bufaransa. Mu bwana bwe Pierre yakuze akunda gutwara amagare ari nabyo byatumye ababyeyi be babimushyigikiramo ku myaka 15 gusa yarasigaye yitabira amasiganwa yo ku ishuri yigagaho.

Mu 2010 afite imyaka 17 y'amavuko nibwo Pierre Latour yatangiye gusiganwa mu magare bya kinyamwuga ahereye mu urushanwa rya Tour du Valromey ubwo yakinaga mu ikipe ya Romanais Péageois ari nayo yatangiriyemo.

Mu 2011 ikipe ya Chambéry CF yabonye ubuhanga bwe ihita imusinyisha amasezerano y'imyaka 3, ayivamo yerekeza mu ikipe ya AG2R La Mondiale ari nayo yamenyekaniyemo kuva mu 2015 kugeza mu 2020. Ubwo Latour yabarizwaga muri iyi kipe ni bwo mu 2019 yashyizwe ku rutonde rw'abatwazi b'amagare 20 bakiri bato bahagaze neza mu Bufaransa.

Pierre Latour wahembwe na Amstel ari mu batwazi b'amagare bakunzwe mu Bufaransa

Muri iki gihe kandi ni nabwo yafashije ikipe gutwara ibikombe bibiri by'amarushanwa yo ku rwego rw'igihugu ya 'Frensh National Time Trial Championships'. Kuva mu 2021 Pierre Latour akina mu ikpe ya Total Direct Energie ari nayo yitabiriye Tour Du Rwanda 2024 aserukiye.

Kuba uyu mugabo w'imyaka 30 y'amavuko yatwaye agace ka Gatanu muri Tour Du Rwanda 2024, si ibintu bishya kuri we kuko amenyereye kwibikaho ibihembo muri aya marushanwa y'amagare. '

Aherutse kuba uwa Gatatu mu irushanwa rya 'Tour de France 2023'

Yibitseho ibihembo bikomeye nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa arimo 'Vuelta a Espana yatwaye mu 2016 ryabereye muri Espagne, 'Tour De France' yatwaye igihembo cy'umukinnyi ukiri muto mu 2018, mu 2019 yaje ku mwanya wa 5 muri 'Tour de Suisse';

Muri uyu mwaka kandi yongeye kuba umukinnyi mwiza muto mu marushanwa ya 'Tour de Romandie'. Byumwihariko Pierre yiswe umukinnyi witwaye neza muri Tour de France mu 2019 umwaka yanazamukiyemo cyane nk'uko ikinyamakuru Pro Cycling Stats kibitangaza.

Ku mbuga nkoranyambaga ze akunze kwerekana inkoko yoroye

Mu buzima busanzwe Pierre Latour azwiho ko nyuma y'akazi ke yikundira kwitwa ku nkoko afite amaranye imyaka 3 dore ko akunze kubyerekana ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko kuri Instagram akurikirwaho n'abanyu ibihumbi 25.7. Akoresheje uru rubaga kandi yagaragaje ko yishimiye kugera i Musanze ahabera igikorwa cyo Kwita Izina abana b'ingangi.

Pierre Latour yishimiye kugera i Musanze ahabera umuhango wo Kwita Izina buri mwaka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139973/byinshi-kuri-pierre-latour-wegukanye-agace-ka-gatanu-muri-tour-du-rwanda-139973.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)