Chris Froome ubitse Tour de France 4 yasiganw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Israel-Premier Tech ikina amasiganwa akomeye ku rwego rw'Isi ndetse ikaba izakina Tour du Rwanda ya 2024, yifatanyije n'abanya-Bugesera kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe, ikibuga cy'inzozi 'The Field of Dreams' kigizwe n'ibibuga bibiri by'umukino w'Amagare bizwi nka 'pump track' na 'race track', giherereye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama.

Uyu muhango wari witabiriwe na Ambadaseri wa Israël mu Rwanda, Einat Weiss; Mayor w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino w'Amagare (FERWACY); Israel-Premier Tech na Bugesera WCT yari iharariwe na Innocente Uwamahoro.

Umwongereza Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, ukinira iyi kipe yo muri Israël akaba yaranagize uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga, yitabiriye iki gikorwa arushanwa n'abakobwa bakinira Bugesera Women Cycling Team, ndetse muri Pump Track akaba yakinnye n'abana basanzwe bitoreza muri iki kibuga.

Chris Froome ari muri Pump Track ahanganye n'abana basanzwe bakoresha iki kibuga

Pump Track ikinirwaho hifashishijwe amagare amenyerewe mu guterera imisozi na 'Race Track' ikinirwaho hifashishijwe amagare asanzwe yo mu muhanda, byombi byubatswe binyuze mu bufatanye bumaze gushinga imizi hagati ya Israel-Premier Tech n'Ikipe y'Abagore ya Bugesera Cycling Team ishamikiye kuri Gasore Serge Foundation.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko iki kibuga kimaze umwaka gifasha abana kumenya no kwiga umukino w'igare. Yagize ati: 'Mwiriwe neza, reka ntangire nshimira abantu mwe muri aha. 

Ni iby'agaciro kwakira igikorwa nk'iki, kuko umwaka uruzuye iki kibuga gikoreshwa n'abana bakiri bato kandi bitanga icyizere. Uyu ni umusaruro twakuye mubufatanye na Israel. Abana basaga 100 baza hano kwitoza, ndetse iki kibuga cyakira shampiyona y'abana mu byiciro bitandukanye.'

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yanyuzwe n'ubwiza ikibuga gifite, ndetse ashimira ikipe ya Israel Premier Tech. Yagize ati: 'Nshimishijwe n'uburyo ikibuga kimeze, uburyo abana bagaragaje impano impano mu gusiganwa.  Israel Premier Tech mwakoze cyane, kandi mwakoze ku mwanya wanyu ndetse umuntu yabasaba gukoza gufata abana gukabya inzozi mu mwuga.'

Chris Froome ubwo yafataga ijambo yasabye abana gukomeza kwitoza kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye ku Isi bavuye i Bugesera. Yagize ati "Nishimiye kugaruka hano umwaka wari ushize. 

Ndi kubona uburyo ibi bibuga biri gukoreshwa, abana muri gukina neza tugereranyije n'uko mwari mumeze mu mwaka ushize. Nasaba ko mwakomeze gukora imyitozo ubundi mu myaka itaha tukazabona umwana wa mbere ku Isi ukomoka mu Bugesera".

Umwaka ushize ubwo iki kibuga cyatahwaga ku mugaragaro, umwe mu bayobozi b'ikipe ya Israel Premier Tech Sylvan Adams, yavuze ko impamvu bahisemo kubaka iki kibuga ari ukugira ngo bateze imbere umukino w'Amagare mu Rwanda rufite amateka ajya gusa neza n'ayabo.

Ati 'Twahisemo kubaka iki kibuga kubera impamvu ebyiri: Iya mbere ni uko nk'Abayahudi twifuza gukora ibintu byiza ku Isi, turi hano uyu munsi kubera indangagaciro zacu n'umuco wacu. Turi mu Rwanda kubera ko mwanyuze mu bihe bikomeye mu Kinyejana giheruka, nk'uko byagenze no ku Bayahudi na bo bakorewe Jenoside.'

Iki kibuga cyubatse mu ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw'ikipe ya Israel Premier Tech, Gasore Serge Foundation, ndetse n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda FERWACY.


Chris Froome ahemba umwana wabaye uwa mbere mu gusiganwa mu muhanda w'amakorosi 

Chris Froome ari kuganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda 

Abana basaga 100 ni bo bakoresha iki kibuga cya Field of Dreams 


Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare, aha igihembo umusore witwaye neza mu bakinnyi bakoresha amagare asanzwe 

Abana b'abanyeshuri baturiye iki kibuga bari baje kwihera ijisho uko barumuna na bakuru babo bakora udushya mu mukino w'igare

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139762/chris-froome-ubitse-tour-de-france-4-yasiganwe-nabana-bi-bugesera-mu-kwizihiza-isabukuru-a-139762.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)