'Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo'.- Félix Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru muri iki cyumweru dusoza, Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa yavuze amagambo menshi yo kwivuguruza, ariko ntawe byatunguye kuko ari kimwe mu biranga ubutegetsi bwe.

Mu mpera z'umwaka ushize, ubwo yiyamamarizaga kongera kuba Perezida wa Kongo, Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro ko nihagira irindi sasu rimwe gusa rya M23 rivugira ku butaka bwa Kongo, azihutira gusaba uruhushya imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko, maze, nta yindi nteguza, akagaba igitero ku Rwanda, dore ko we n'abambari be bakomeje guta ibitabapfu babeshya ko M23 igizwe n'ingabo z'uRwanda, RDF.

Nyamara nyuma y'ayo magambo, uretse n'isasu rimwe, M23 yarashe ibisasu byinshi biremereye, inambura leta uduce twinshi cyane, ari nako irushaho gusatira Goma, umujyi mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

Muri icyo kiganiro rero, umunyamakuru yabajije Perezida Tshisekedi niba yaratinye cyangwa yarahatiwe kureka umugambi wo gutera uRwanda, maze mu kimwaro kinshi, Tshisekedi ati:' ibyo gushoza intambara ku Rwanda byavuyemo kuko hari ibikorwa byinshi bigerageza kugarura amahoro muri Kongo. Hari Perezida Lourenço udushishikariza ibiganiro, hari Perezida w'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, Salva Kiir uzaza i Kinshasa ndetse akanajya i Kigali n'i Bujumbura, hari Abanyamerika….Mbese hari byinshi birimo gukorwa kandi bidusaba gushyira imbere amahoro kurusha intambara. Nabaye ndetse rero umugambi wo gutera Rwanda, atari uko ntabishoboye cyangwa ntabishaka, ahubwo nshyize imbere amahoro arambye ya Kongo.

Ndashaka amahoro y' abaturage banjye'.

Abumvise uku guhindura imvugo kwa Tshisekedi babibona mu buryo butandukanye:

1. Hari abasanga na mbere ajya gutangaza ibyo gushoza intambara ku Rwanda kwari ukwivugira no kwishakira amajwi y'inkundarubyino z'Abakongomani, boheza intambara nk'abatazi ingaruka zayo. Ngo byari nko kwikirigita agaseka kuko abizi neza ko nta bushobozi yabona bwo kurwana n'u Rwanda. Bati ntiwaba warananiwe umutwe nka M23 ngo wiyahure ku Rwanda ruzwiho ubushobozi buhanitse mu bya gisirikari.

2.Hari abasesenguzi ariko basanga Tshisekedi yaravuze ibyo gutera u Rwanda akomeje, ariko akaza kugirwa inama yo kubyibagirwa, kuko uretse ko nta n'impamvu afite yo kugaba igitero ku Rwanda, atanabishobora bakurikije uko bazi imiterere y'igisirikari cye n'abamushyigikiye. Ikindi ngo abamushyigikiye bo muri SADC bamweretse ko ateye uRwanda kwaba ari ukwiyahura, kuko rwamuturuka imbere, M23 ikamuturuka inyuma, maze akabura amajyo!

3.Hari n'abasanga Tshisekedi atararetse igitekerezo cyo gutera u Rwanda afatanyije na Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, n'ikimenyimenyi bombi bakaba barimo kurundanya ibikoresho n' abarwanyi ku mipaka y'ibyo bihugu n'uRwanda. Ibyo kuvuga ko yaretse igitekerezo cyo gutera uRwanda ngo byaba ari ukurangaza uRwanda mu gihe bakinoza imyiteguro.

Uko byaba bimeze kose, Tshisekedi yaba yarahubutse akavuga ibyo adashoboye, yaba agikomeye ku mugambi we ubu akaba arimo kuyobya uburari, uRwanda rwo ntirwigeze rufata amagambo ya Tshisekedi nk'imikino, ahubwo rwarushijeho kuryamira amajanja, rutegereje gusa ko hagira uwiyahura, maze akabona 'urwo imbwa yaboneye ku iriba'.

Ibi Perezida Kagame yabisubiyemo kenshi, avuga ko ntawe uRwanda ruzashotora, ko ariko ruhora rwiteguye, bityo uzibeshya akarenga umurongo utukura azakubitwa n'inkuba itagira amazi.

Tubitege amaso. Gusa ababikurikiranira hafi ntubabura kubona ubwoba mu magambo ya Tshisekedi, cyane cyane nyuma y'aho uRwanda rutangarije ko ntawe ruzasaba uruhushya rwo kurinda umutekano n'ubusugire bwarwo. Aha yabonye ko akwiye guhindura inyogo kuko amazi atakiri yayandi.

Abagira inama Tshisekedi rero biraboneka ko bagenda bamukura ku izima, kuko basanga nta yandi mahitamo uretse ibiganiro, bitaba ibyo akazahabwa isomo rikarishye ryo kwicisha bugufi, no kwirinda gukomeza gushotora intare yiturije.

The post 'Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo'.- Félix Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/igitekerezo-cyo-gutera-urwanda-cyamvuyemo-felix-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igitekerezo-cyo-gutera-urwanda-cyamvuyemo-felix-tshisekedi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)