Day Maker yatanze ibyishimo acyeza QD na Ride... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuziki ukomeje kunguka impano nshya mu bice binyuranye binyuze muri gahunda ya InyaRwanda y'Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere. Twageze mu nsisisiro z'iwabo wa Day Maker uri mu bazamuka neza mu Karere ka Musanze, tugirana nawe ikiganiro.

Uyu musore yatangiye agaragaza ko bitoroshye gukorera umuziki mu Ntara ariko akaba akora iyobwabaga. Ati; 'Ndi ahantu kure cyane hatabasha kuba hagera itangazamakuru rifite umuziki neza nk'uko abandi bameze mu mujyi wa Kigali, ariko mbasha gukora cyane mu mbaraga zanjye.'

Uyu musore uhuza umwuga wo gutunganya umuziki no kuririmba, yavuze ku mvano y'ubushobozi bumufasha gukora umuziki ati: 'Njyewe ubundi ntunganya indirimbo, amafaranga mbasha kuba nashora mu muziki wanjye, nayo mba nakoreye mu gutunganya indirimbo z'abandi.'

Yerekana ko hakiri imbogamizi igikomereye impano z'abahanzi batabarizwa mu mujyi wa Kigali, ati; 'Ikibazo dufite ni icyo kumenyekanisha ibikorwa byacu no kubona abadufasha mu bujyanama [Management] naho ibikorwa byo ni byiza.'

Day Maker, izina rye rimaze gushinga imizi mu bice by'amajyaruguru, akaba afite indirimbo zinyuranye amaze gushyira hanze zirimo izikunzwe cyane nka "Location" na "Intro".

Mu gihe cy'imyaka itari myinshi amaze mu muziki by'umwuga, yabashije gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise 'Fame Is Gift' uriho indirimbo 22 ndetse yabashije kuyimurika mu gitaramo cyitabiwe n'abagera kuri 400.

Kuva mu buto bwe, yakundaga umuziki ariko by'umwihariko agakorwa ku mutima n'ibihangano bya Riderman. Abivuga agira ati: 'Nakuze nkunda umuhanzi witwa Riderman, twese turabizi nk'abanyarwanda indirimbo ze nyinshi zaratwemeje.'

Agaragaza ko kugeza ubu ubufasha akeneye cyane kimwe n'abandi bahanzi ni ukubumva ndetse n'ubishoboye akabafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo by'umwihariko nk'abahanzi bakorera mu Ntara.

Day Maker yafashe umwanya arata amashimwe QD ugezweho mu ndirimbo "Teta" na we w'i Musanze ku Ntambwe yateye ubu igihugu cyose kikaba kimaze kumumenya.

Ikiganiro cyabereye mu gace Day Maker avukamo afatanya n'urungano n'ababyeyi kuririmbana nabo indirimbo ze ubona ko bazizi.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DAY MAKER KU IVUKO KWA RATA TETA


KANDA HANO UREBE IBIHANGANO BYA DAY MAKER


Day Maker ari mu bahanzi bagezweho mu Karere ka Musanze kandi batanga icyizere mu muziki muri rusangeYasabye abantu guha amahirwe kumva no kuzamura impano z'abahanzi badakorera mu mujyi wa KigaliAkora indirimbo ze ariko akanatunganya iz'abandi ari na byo akuramo ayo yifashisha mu gukora ibihangano



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139686/day-maker-yatanze-ibyishimo-acyeza-qd-na-riderman-video-139686.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)