Ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 mu Karere ka Kamonyi habaye igikorwa cyo gusoza imikino y'Amashuri Kagame Cup ya 2024 ku rwego rw'aka Karere. ESB Kamonyi yatwaye ibikombe bitatu (3) mu batarengeje imyaka 20.
Ni imikino yasojwe mu bakinnyi batarengeje imyaka 13 n'abatarengeje imyaka 20 mu cyiciro cy'abahungu n'abakobwa.
Ikipe ya ESB Kamonyi cyatwaye igikombe muri Basketball mu bahungu n'abakobwa  batarengeje imyaka 20 banatwara igikombe muri Volleyball icyiciro cy'abakobwa bari muri icyo kigero.
Muri Basketball y'abakobwa, ESB Kamonyi yatwaye igikombe itsinze ES Marie Adelaide amanita 92-25 mu gihe mu bahungu ESB Kamonyi batsinze ST Ignace TSS amanita 129-35. Muri Volleyball y'abakobwa batarengeje imyaka 20, ESB Kamonyi yatsinze St TSS St Ignace amaseti 3-0 (25-8,25-10,25-9) igikombe cyo mu bahungu cyatwawe na St Ignace TSS itsinze Runda Isonga amaseti 3-0 (25-20, 25-14, 25-18).
Mu batarengeje imyaka 20 kandi hakinwe umukino wa Netball ukinwa n'abakobwa gusa. ES Marie Adelaide A yatwaye igikombe itsinze ES Marie Adelaide B ku mukino wa nyuma.
Muri Rugby ikipe ya Kayenzi TSS yatwaye igikombe itsinze GS Bugoba ibitego 14-0 ku mukino wa nyuma.
Mu mupira w'amaguru mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 20, ECOSE Musambira yatwaye igikombe itsinze TSS Runda igitego 1-0 cyatsinzwe na Ntwari Anselme.
Mu isozwa ry'iyi mikino ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi mu ntara y'amajyepfo, Padiri Majyambere Jean d'Amour uyobora Diyoseze ya Kabgayi akaba n'umuyobozi w'ishuri rya St Bernadette Kamonyi ndetse akaba ari n'umuyobozi mu ishyirahamwe rya siporo yo mu mashuri ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi avuga ko iyi mikino itangirira ku rwego rw'umurenge, Akarere, League (uturere tuba twegeranye turahuzwa) bityo amakipe atwaye ibikombe akazaseruka ajya ku rwego rw'utundi turere baturanye.
Padiri Majyambere avuga ko siporo y'amashuri muri aka Karere ihagaze neza kuko ngo nk'umwaka ushize Akarere ka Kamonyi kari gafite amakipe atandatu mu makipe atandatu mu mikino ya FEASSSA ndetse ngo ku rwego rw'igihugu batwayemo ibikombe umunani.
Mu butumwa yagennye muri iri sozwa, Padiri Majyambere yavuze ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu bana kugira ngo birusheho kuba akarusho.
Yagize ' Siporo ni nziza ariko byagera mu bana bikaba akarusho no mu masomo biga ariko na siporo tukayikora neza. Turasaba amashyirahamwe y'imikino itandukanye kudufasha mu mahugurwa, ibikoresho, abatoza, abasifuzin'ibindi  bikagera mu mashuri bityo abana bagakina mu buryo bwiza kuko nibo  bazafasha igihugu ubutaha.'
Yakomeje agira ati ' Ikindi nasaba ni ubufatanye n'inzego z'ubuyobozi bwite bwa leta gufatanya na siporo yo mu mashuri kuko birushaho gutera abana imbaraga bagakina bumva bashyigikiwe.'
Mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 13 y'amavuko, muri Volleyball igikombe cyatwawe na Groupe Scolaire Nyamiyaga itsinze EP Â Nyakabuye amaseti 2-0 mu bahungu mu gihe mu bakobwa cyatwa na Groupe Scolaire Mushi batsinze GS Rose Mystica amaseti 2-0.
Muri Basketball y'abatarengeje iyo myaka, igikombe cyatwawe na Hope Dignity Academy  itsinze Cystal Fountain Academy amanita 23-10 mu bahungu mu gihe mu bakobwa igikombe cyegukanwe na n'ubundi na Hope Dignity Academy nabo batsinze Crystal Fountain Academy amanita 18-4.
Mu mupira w'amaguru w'ingimbi n'abagangavu batarengeje imyaka 13, ibikombe  byatwawe na GS St Michel Nyamirama mu ngimbi itsinze GS Nyarubuye ibitego 6-0, GS Bitsibo igitwara mu bakobwa itsinze GS St Michel ibitego 3-0.
Aganira n'abanyamakuru, Meya w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yavuze ko abana bafite impano muri aka karere bafashwa gushakirwa amakipe bakinamo kugira ngo bakomeze barusheho gutyaza impano.
Yagize ati 'Abana turabakrukirana. Hari abana dufite mu bigo  by'amashuri bitandukanye tukanagira uburyo tubakurikiranamo hari abafashwa bakabona amakipe bakinamo mu cyiciro cya kabiri n'icya gatatu. Iyo ni intambwe twateye kugira ngo bakomeze bazamure impano zabo.'
Iyi mikino ikaba yashojwe hatangwa ibihembo ku makipe y'ibigo by'amashuri yatsinze imikino ya nyuma, ku bufatanye bwa FERWAFA n'Ishyirahamwe ry'Imikino mu Mashuri, hanatanzwe imipira ya Football 340 yagabanyijwe ibigo by'amashuri byose mu Karere ka Kamonyi. Hanatanzwe imipira n'ibikoresho bya siporo byatanzwe na federasiyo za siporo zitandukanye zo mu Rwanda.
Â
The post Ecole Secondaire Ste Bernadette Kamonyi yiganje mu makipe yatwaye ibikombe ubwo hasozwa Amashuri Kagame Cup 2024 appeared first on RUSHYASHYA.