Inama y'Abaminisitiri yaraye ibereye mu biro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda ,wagizwe Ambasaderi muri Tanzania.
General Patrick Nyamvumba wigeze no kuba Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, agiye guhagararira u Rwanda muri Tanzania nyuma y'imyaka hafi itanu asimbuye mu nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda RDF.
Umukobwa wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema ,Teta Gisa Rwigema, yagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.
Teta Gisa Rwigema yagizwe umuyobozi muri minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.
Inama y'abaminisitiri yanashyize mu myanya abandi bayobozi bari barimo Francis Kamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, asimbura Francis Gatare uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB.
Fatou Harerimana wari umaze umwaka umwe agizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, aho yari yasimbuye Maj Gen Charkes Karamba, ubu yahawe guhagararira u Rwanda muri Pakistan.
Benedicto Nshimiyimana yagizwe Umujyanama wa Minisitiri muri Ambasade y'u Rwanda muri Hungary, naho Marie Grace Nyinawumuntu agirwa Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane ushinzwe Ububanyi Mpuzamahanga bw'u Burayi na America.
Naho Virgile Rwanyagatare agirwa Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri, ushinzwe Aziya, Pacific no Burasirazuba bwo hagati mu gihe Olivier Rutaganira yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocol.
General Nyamvumba wagizwe Ambasaderi muri Tanzania,yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu Ngabo z'u Rwanda nko kuva 2009-2013 yayoboye ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda mu butumwa buhuriweho n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'ubw 'Umuryango w'Abibumbye UN mu Ntara ya Darfour muri Sudani ,Ingabo z'u Rwanda zagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura umutekano mu Ntara ya Darfour ariwe uziyoboye .
Gen Patrick Nyamvumba kandi avuye muri Sudan muri 2013 kugeza 2019 yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda (RDF).
Ari mu basirikare bari aba RPA bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora u Rwanda, yanabaye umuyobozi w'urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse anayobora ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ndetse yanabaye Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu Gihugu .
Â