Harimo Umunyarwanda! Ibyamamare 20 byibasiwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu byamamare hirya no hino ku Isi, bagiye batangaza ubuzima bugoye banyuzemo nyuma yo kwisanga barwaye uburwayi budasanzwe bwo kuzana amabara ku ruhu buzwi nk'Ibibara [Vitiligo].

Ubusanzwe Vitiligo ni indwara ifata uruhu ikarutera guhindura ibara ryarwo aho usanga ku birenge, ku ntoki, mu ijosi cyangwa mu maso h'umuntu haba hasa n'ahahiye. Abahanga mu by'ubuzima, bagaragaza ko ahanini iki kibazo kiba cyatewe n'uko uturemangingo dushinzwe gutanga ibara ku ruhu twitwa 'melanocytes' tuba twangiritse bigatuma dukora nabi.

Mu byamamare 20 Inyarwanda yaguteguriye harimo:

1. Â Ã‚ Ã‚  Winnie Harlow



Winnie Harlow, Umunyamideli ukomeye muri Amerika wavukiye muri Canada ,akaba afite ababyeyi bakomoka mu gihugu cya Jamaica.

Uyu mukobwa w'uburanga bwihariye yabaye ikirangirire muri 2014 ubwo yatsindaga irushanywa rya American Next Top Model. Kuba yaravukanye indwara y'uruhu idasanzwe ntibyamubujije kugera kure akaba ari umwe mu banyamideli batunze agatubutse.

2. Â Ã‚ Ã‚  Michael Jackson



Michael Jackson uzwi nk'Umwami w'injyana ya Pop, wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki muri rusange.

Yatsindiye ibihembo amagana, bituma aba umuhanzi wanditse amateka yo kuba umuhanzi wegukanye ibihembo byinshi.

Bivugwa ko akarindantoki yambaraga ku kiganza kagurishijwe Amadolari  200,000 mu myaka 11 ishize, yakambaraga kubera indwara ya 'Vitiligo.'

3. Â Ã‚ Ã‚  Confy



Confiance Munyaneza [Confy] ni umuhanzi nyarwanda winjiye mu mwuga w'umuziki mu 2018. Kuva yatangira, yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo 'Panga,' 'Jowana,' 'Confirm,' 'Mali,' 'Bae' ndetse na 'Dimension' aheruka gushyira hanze. Uyu muhanzi yahishuye ko yamaze igihe kinini arwana no kwakira uburwayi bwa 'Vitiligo' bwafashe mu isura ye bikamutera ihungabana ryari rigiye gutuma areka umuziki.

4. Â Ã‚ Ã‚  Karl Dunbar



Karl Dunbar ni icyamamare mu mumpira w'amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba umutoza wa  NY Jets. Nyuma y'igihe gito ari umupolisi, Dunbar yatangiye gutoza. Yanze ko Vitiligo yamubera inkomyi mu guhagarika akazi ke. Karl yifashisha urubuga rwe nk'umutoza wa NFL mu gusobanurira abantu byinshi ku ndwara ya Vitiligo.

5. Â Ã‚ Ã‚  Holly Marie Combs


Marie Coms ni umukinnyikazi wa filime muri Amerika, akaba umu Producer w'ibiganiro bikomeye birimo icyitwa 'Charmed,' n'ibindi byinshi yakoze nyuma.

6. Â Ã‚ Ã‚  Rasheed Abdul Wallace


Abdul Wallace ni umukinnyi w'umupira w'amaboko muri Amerika uri mu kiruhuko cy'izabukuru, kuri ubu akaba akora nk'umutoza wungirije wa Detroit Pistons ndetse n'umunyamuryango w'icyubahiro w'ikipe ya NBA All-Star. Azwiho kuba afasha abaturage batuye mu mujyi yavukiyemo wa Detroit.

7. Â Ã‚ Ã‚  Amitabh Bacchan


Amitabh wamenyekanye cyane muri Sinema y'u Buhinde ndetse no mu mahanga, afatwa nk'umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye kandi bagize uruhare mu mateka ya sinema yo mu Buhinde.

Yatangiye kwamamara mu ntangiriro ya za 1970 i Bollywood, agaragara muri filime zirenga 180 z'Abahinde mu gihe kirekire yamaze muri sinema.

8. Â Ã‚ Ã‚  Eric Arthur Hammer


Usibye amatsinda menshi y'umuziki yabayemo, Erica Arthur Hammer uzwi nka Doc Hammer akunda cyane ibijyanye no gushushanya kandi nabyo byamuhesheje amahirwe menshi.

9. Â Ã‚ Ã‚  Kara Louise Tointon



Kara Louise azwi cyane nka 'Dawn Swann' muri filime yatambukaga kuri BBC ya  'EastEnders.' Uyu, ntabwo ari umukinnyi mwiza w'amafilime gusa ahubwo yigeze no gutoza ibijyanye no kubyina.

10. Shante Artis


Shante Artis uzwi nka L.U.V/ Rapping Housewife, yatangiye ibyo kurapa no kuririmba afite imyaka 11. Uyu muraperikazi ni rwiyemezamirimo akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomeje kuzamura urwego rw'injyana ya Hip hop mu b'igitsina gore.

11. Â Édouard Charles Philippe


Édouard Charles Philippe yahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, aba n'umuyobozi w'Akarere ka Le Havre.

12. Â Darius Vernon


Darius Vernon ni umunyamuziki akaba n'umunyamideli wibasiwe n'indwara y'Ibibara, imwangiza cyane ibiganza ndetse n'umunwa. Uyu, yigeze gushaka kwiyahura nyuma y'igihe atukirwa uko asa bitewe  n'amabara indwara ya Vitiligo yamuteye.

13. Â Ã‚ Jonathan Daniel "Jon" Hamm


Jonathan Daniel "Jon" Hamm ni umukinnyi wa filime muri Amerika, akaba n'umuyobozi wa gahunda zitandukanye za Televiziyo. Yagiye yegukana ibihembo bikomeye birimo icya Golden Globe, ndetse anatoranywa mu bihembo icumi bya Emmy Awards. Imihangayiko yagize ubwo hafatwaga amashusho ya 'Mad Men' niyo yateye Jon ikibazo cya vitiligo.

14. Â Ã‚ Scott Jorgensen


Scott Jorgensen ni umukinnyi w'imikino njyarugamba muri Amerika. Scott wamenyekanye cyane mu irushanwa rya UFC, ashimishwa no gutera amakofe kandi agaharanira insinzi uko byagenda kose. Uruhu rwe rwera rwibasiwe cyane n'indwara ya vitiligo.

15. Â Marie Whatley 'Fez'


Fez ni umunyarwenya akaba akora n'ibiganiro bitandukanye muri Amerika, umwuga amazemo imyaka irenga 20. Yakinnye kandi muri filime zirimo 'Grand Theft Auto IV.'

16. Â Ã‚ Richard Mark Hammond


Richard ni umunyamakuru w'Umwongereza, akaba n'umwanditsi. Yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga abikesheje ikiganiro cye cy'ibijyanye n'imodoka yise 'Top Gear.' Uyu, yigeze kurokoka impanuka ikomeye y'imodoka ubwo yari ari mu irushanwa ry'ibirometero 288 ku isaha.

17. Â Ã‚ Graham Norton


Graham Norton ni umunyamakuru w'ibiganiro by'urwenya wo muri Irlande usigaye utuye mu Bwongereza. Ni we watangije ikiganiro cy'urwenya yise 'The Graham Norton Show.' Mu bihembo yatsindiye, harimo icya BAFTA TV.

18. Â Yvette Fielding


Yvette Fielding azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuyobora ibiganiro bitambuka kuri televiziyo birimo Blue Peter, Most Haunted, Most Haunted Live!, n'ibindi. Afatanyije n'umugabo we Karl Beattie, yatangije umuyoboro wa Paranormal mu Bwongereza mu 2008, umuyoboro wa mbere wa televiziyo ku Isi wahariwe abafite ubumuga.

19. Â Ã‚ Ã‚ Big Krizz Kaliko


Big Krizz ni umuhanzi akaba n'umuraperi w'umunyamerika. Yakoresheje izina ry'uburwayi arwaye, aryitirira album ye yaciye agahigo ko kuza ku mwanya wa 19 muri Top Independent Albums ndetse iza no ku mwanya 167 kuri Billboard 200 muri Gicurasi 2008.

20. Â Ã‚ Michaela DePrince


Michaela ni umubyinnyi w'umunyamerika uri kuzamuka neza wavukiye muri  Sierra Leone.

Uyu mukobwa, yatereranwe akiri muto nyuma y'uko ababyeyi be bitabye Imana, afatwa nabi, agira imirire mibi, arasuzugurwa, yitwa 'umwana wa sekibi.'

Amaze kwakirwa no gutangira kurerwa n'umuryango w'abanyamerika, Michaela yakurikiranye umwuga we, none ubu utangiye kumugirira akamaro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139649/barimo-umunyarwanda-ibyamamare-20-byibasiwe-nindwara-yibibara-vitiligo-amafoto-139649.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)