No title

webrwanda
0

I Musanze ni ku Butumbuturuke bwa 1813m, barasoreze kuri 213 mu Kinigi, kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024. Iri siganwa rigomba gutangira saa 13H00. Abasiganwa barahatana ku giti cyabo (Individual Time Trial)

Mu Kinigi aho abasiganwa basoreza, ni umujyi muto uri munsi y'ibirunga, iwabo w'ingagi zo mu misozi miremire zisigaye hacye cyane ku Isi.

Aka gace ka Gatanu ni gasanzwe muri iri siganwa, kuko ari agace gafite Kirometero nkeye ugereranyije n'utundi duce abasiganwa bagenze/bazagenda.

Buri mukinnyi iyo atsimbuye bamubarira ibihe, ubundi hakarebwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito.

Buri mukinnyi kandi ibihe yakoresheje byongerwa kubyo yari afite ubundi hagakorwa urutonde rusange rugaragaza umaze gukoresha ibihe bito.

Agace ka Kane kasorejwe i Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, karangiye kegukanwe n'Umubikigi William Junior; ndetse kuri uyu wa Kane yitezwe na benshi mu gusiganwa muri Musanze.

Ibi byatumye William aba Umubiligi wa kabiri utwaye agace ka Tour du Rwanda nyuma ya Smet Guy wagatwaye mu 2011.

Ngendahayo ntiyahiriwe n'isiganwa!

Umusore witwa Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yakuwe muri Tour du Rwanda bageze ku Gace ka Kane kanikiwe Karongi-Rubavu.

Ni nyuma yo gufata ku modoka. Yaciwe amande y'ibihumbi 290 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi, UCI.

Abanyarwanda baracyafite icyizere!

Mugisha Moïse wa Java Inovotec ni we Munyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, arushwa amasegonda 7 na Pepijn Reinderink.

Nyuma y'isiganwa ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, yatangaje ko Tour du Rwanda ikomeye, ashingiye ku kuba bagerageza guca ku gikundi cy'imbere ariko bikanga.

Ati "Mu by'ukuri Tour du Rwanda irakomeye! Kubera ko aba bagabo nturi kugera imbere ntibari kwemera ko agerayo, kubera y'uko bose bari mu bihe bingana. Abenshi muri 40 baranganya ibihe, urumva rero Tour du Rwanda icyari mbisi..."

Uyu musore asanzwe akorera imyitozo mu Karere ka Musanze. Yavuze ko amaze igihe kinini atekereza kuri aka gace ka tanu ka Tour du Rwanda 'kurusha indi minsi yose.

Ni agace katazamuka cyane ariko kandi katanamanuka cyane. Ati "Urumva umuntu akoze ikosa gatoya, hari hantu abantu bashobora kumwongerera ibihe."

Yavuze ko umusaruro w'Abanyarwanda kugeza ubu atari mubi, kuko bari hafi mu bihe ngenderwaho. Yizera ko muri Kigali 'ibintu bishobora guhinduka'.

Musanze, Umujyi w'Ubukerarugendo

Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y'Amajyaruguru kashyijweho n'Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005 rishyiraho kandi rigenga Inzego z'Imitegekere y'Igihugu.

Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y'icyahoze ari Akarere ka Bugarura n'Imirenge 3 y'icyahoze ari Akarere ka Bukamba.

Akarere ka Musanze gafite imirenge 15: Cyuve, Busogo, Gacaca, Gashaki, Gataraga, Kimonyi, Kinigi, Muhoza, Muko, Musanze, Nkotsi, Nyange, Remera, Rwaza, na Shingiro.

-Ubuso/km2: 530.2;Ubucucike/km2: 694,Abaturage: 368,267,Imirenge: 15,Utugali: 68,Imidugudu: 432

Muri Mata 2022, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB cyatangaje ko ubukerarugendo bwinjije Miliyoni 164$ mu 2021 ugereranyije na miliyoni 131$ mu 2020, kandi ko abasuye u Rwanda bavuye ku 490,000 mu 2020 bakagera ku 512,000 mu 2021.

Mu 2023, RDB yatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka wa 2023.

Tour du Rwanda ihageze ibisikana n'umuhango wo Kwita Izina

Kuya 1 Nzeri 2023, u Rwanda rwise amazina abana b'ingagi 23 baheruka kuvuka mu muhango uzwi cyane nko 'Kwita Izina'. Abana 23 b'ingagi nibo bahawe amazina, 13 muri bo (57%) ni ingagi z'ingore.

Kuva uyu muhango watangira abana b'ingagi barenga 300 bamaze guhabwa amazina.

Amazina yahawe abana b'ingagi ndetse n'abise amazina:

1.Kevin Hart (umunyarwenya) â€" Gakondo

2.Ineza Grace (impirimbanyi yo kurengera ibidukikije) â€" Bigwi

3.Larry Green (umukuru w'inama y'ubutegetsi ya Africa Wildlife Foundation) â€" Ingoboka

4.Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group) - Intiganda

5.Danai Gurira (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina yitwa Okoye) â€" Aguka

6.Anders Holch Povlsen (umukuru w'ikigo cy'ubucuruzi Bestseller) - Umutako

7.Audrey Azoulay (umukuru wa UNESCO) - Ikirango

8.Bernard Lama (wahoze ari umunyezamu wa PSG) â€" Ramba

9.Bukola Elemide 'Asa' (umunyamuziki) â€" Inganzo

10.Hazza AlQahtani (ambasaderi wa UAE mu Rwanda) â€" Urunana

11.Zurab Pololikashvili (umunyamabanga mukuru wa UNWTO) - Inshingano

12.Queen Kalimpinya (umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa ry'imodoka) â€" Impundu

13.Jonathan Ledgard (umwanditsi w'ibitabo nka 'Giraffe') â€" Gisubizo

14.Wilson Duke (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina nka M'Baku) - Intarumikwa

15.Elvine Ineza (Umunyeshuri w'imyaka 12 wahize abandi ku ishuri rye i Musanze) â€" Nibagwire

16.Sol Campbell (umutoza, wahoze ari umukinnyi wa Tottenham na Arsenal) â€" Jijuka

17.Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n'umugore we w'umunyamideri) - Narame

18.Andrew Mitchell (umunyapolitike w'Ubwongereza) â€" Mukundwa

19.Nick Stone (umukuru w'ikigo Wilderness) â€" Umucunguzi

20.Joachim Noah na Lais Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA, n'umugore we umunyamideri) - Turumwe

21.Cyrille Bolloré (umukuru wa kompanyi ya Bolloré) â€" Mugisha

22.Joe Schoendorf (Umwe mu batangije Silicon Valley) â€" Uburinganire

23.Innocent Dusabeyezu (umurinzi wa pariki mu Birunga) â€" Murare


William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda 22.

Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw'ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw'inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko 'narahakunze cyane'. Akomeza ati 'Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n'aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.'


Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n'amasegonda 41.

Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

Umwambaro w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n'Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04'12' mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y'ibilometero 269.7, anganya ibihe n'abakinnyi 16 bamukurikiye.


Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y'umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n'amasegonda 32.

Aka gace ka 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.


Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

Tour du Rwanda iherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi- Musanze na Kigali nibo batahiwe

Igitaramo cya mbere cyabereye muri Car Free Zone y'Umujyi wa Huye mu Majyepfo y'u Rwanda, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ni nyuma y'uko hari hasojwe agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kegukanwe na Umunya-Israel w'imyaka 26 ukinira Israel-Premier Tech, Itamar Einhorn.

Cyaririmbyemo Senderi Hit, Mico The Best, Bwiza, Juno Kizigenza ndetse na Bushali baririmbanye indirimbo 'Kurura'.

Ibi bitaramo bizaririmbamo abahanzi icyenda, ndetse igitaramo cya kabiri cyabereye i Rubavu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

I Musanze barakira ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024 n'aho mu Mujyi wa Kigali bazataramirwa n'aba bahanzi tariki 25 Gashyantare 2024.


Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

AMAFOTO YARANZE AGACE KA KANE KA TOUR DU RWANDA 2024- RUSIZI- RUBAVU
































Inyubako ya "Chateaux Le Marara" iherereye Karongi- ku muhanda abasiganwa banyuzeho- Aha niho hakorewe amashusho y'indirimbo 'Fou de Toi'


Tour du Rwanda 2024 yageze ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, Umujyi w'Abanyabirori














Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139955/live-ikaze-mu-gace-ka-gatanu-ka-tour-du-rwanda-i-musanze-iwabo-wingagi-amafoto-139955.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)