Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho Police FC yegukanye igikombe itsinze APR FC ibitego 2 -1. APR FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Ynussu, mu gihe ibitego bya Police FC byose byatsinzwe na Peter Agblevor.
Abasifuzi bahawe uyu mukino, bakimenyekana ntabwo bavuzweho rumweÂ
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibugaÂ
Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibugaÂ
APR FC yatangiye itsinda igitego ku mupira watsinzwe na Ynussu
Amakipe yombi yakinaga areba igikombe mu myanya y'icyubahiro
Peter ni umwe mu bakinnyi bari bitezwe kuri uyu mukino kuko akunze gutsinda APR FCÂ
Peter yaje gukora amateka atsinda APR FC ibitego ndetse ahesha Police FC igikombe cy'IntwariÂ
Shaiboub wari kapiteni wa APR FC kuri uyu mukino nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri, yari yarakaye cyane amahane ari menshi ari kurwana ku ikipe yeÂ
Shaiboub amahoro yari yamubanye make, kuko yumvaga ikipe ye irenganye cyane
Shaiboub agenda aganira n'umusifuzi wo hagati, amusaba ko igitego cyakurwahoÂ
Umusifuzi Kagabo wari ku ruhande byabaye ngombwa ko akikizwa n'abashinzwe umutekano ku kibuga kuko abakinnyi ba APR FC bashakaga kumusagararira cyaneÂ
Nyuma y'umukino abasifuzi basohotse mu kibuga baherekejwe n'inzego z'umutekoÂ
Ibyishimo byasaze abakinnyi ba Police FC baterura umutoza wabo Mashami Vincent
Minisitiri wa siporo Aurore Munyangaju ashyikiriza igikombe kapiteni wa Police FC Nshuti Savio
Francois Ngarambe umuyobozi wa CHENO, yambika imidari abasifuzi
Abafana ba APR FC batakaje ibyishimo mu minota ya nyuma
Police FC yari ifite gishyigikira kuri uyu mugoroba
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda Â
">
">
">
VIDEO 1: Eric Munyantore - InyaRwandaÂ
VIDEO 2: Yaka Pro - InyaRwandaÂ