Ibyamamare 10 byatandukanye ku munsi wa Saint... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe gutandukana hagati y'abakundana ni ikintu gikomeye cyane kandi kibabaza benshi bikanabagora kubyakira ndetse bikanabatwara igihe kinini cyo kubyikuramo. Ibi ariko bibabaza kurusha iyo umukunzi wawe akubenze cyangwa aguteye akadobo (imvugo benshi bakoresha), ku munsi wa Saint Valentin wo kwizihizaho urukundo.

Hari 'Couples' z'ibyamamare by'imahanga na hano muri Africa zagiye zica ibintu mu myidagaduro, gusa zigatungurana ku munsi wa Saint Valentiz zitangazako zatandukanye:

1. Zari Hassan na Diamond Platnumz

Duhereye hano mu karere k'ibiyaga bigari, couple y'umuhanzi w'icyamamare Diamond Platnumz n'umuherwekazi Zari Hassan, iri mu zaciye ibintu mu myaka yashize. Ku itariki nk'iyi mu 2018 Zari yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yatandukanye n'uyu muhanzi amuziza kumuca inyuma akaryamana na Hamisa Mobetto yanahise anatera inda. Ibi yabitangaje aciye kuri Instagram ye aho yashyizeho ubutumwa burebure busobanura impamvu yashwanye na Diamond.

2. Jennifer Lopez na Diddy

Abakurikiranye imyidagaduro mpuzamahanga kuva kera, baribuka urukundo rw'icyamamarekazi Jennifer Lopez n'umuraperi w'umuherwe Sean Combs wamamaye nka Diddy. Aba bombi batangiye gukundana mu mu 1998 maze baca ibintu i Hollywood. 

Ibyabo byarangiye kuri Saint Valentin ya 2001 ubwo Lopez yatangazaga ko yatandukanye na Diddy bapfako uyu muhanzikazi yashakaga ko bakora ubukwe naho uyu muraperi atabikozwa.

3. Lady Gaga na Christian Carino

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime Lady Gaga, ni umwe mu baririmbyi bakundanye n'abajyanama babo. Gaga yatangiye gukundana n'umujyanama we Christian Carino mu 2015. Yamwambitse impeta y'urukundo mu 2018 gusa ibyabo ntibyagejeje ku munsi w'ubukwe bwabo dore ko batandukanye kuri Saint Valentin ya 2019. Lady Gaga yabwiye People Magazine ko kutizerana kwari hagati ye n'umujyanama we biri mu byatumye batandukana.

4. Sophia Bush na Austin Nichols

Bimaze kumenyerwa kubona abakinnyi ba filime bahuriye muri filime bakina bakundana bikarangira banakundanye mu buzima busanzwe. Ibi ni byo byabaye kuri Sophia Bush na Austin Nichols bakinnye bakundana muri filime y'uruhererekane yakunzwe ya 'One Tree Hill'. Bombi batangiye gukundana mu 2009 batandukana ku munsi nk'uyu mu 2012.

5. Hillary Duff na Mike Comrie

Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Hillary Duff uri mubamaze igihe mu muziki wo muri Amerika, yarushinze n'umugabo we wa mbere Mike Comrie mu 2010 baza gutangaza ko batandukanye ku munsi wa Saint Valentin mu 2015 babinyujije mu itangazo bashyize kuri Instagram. Aba bombi basinye gatanya mu 2016 nyuma y'umwaka batandukanye.

6. Milo Ventimiglia na Hayden Panettiere

Abandi bakinnyi ba filime bakundanye nyuma yo guhurira muri filime ni Milo Ventimiglia na Hayden Panettiere bakinanye filime y'uruhererekane yitwa 'Heroes'. Batangiye gukundana mu 2007 baza gutandukana ku munsi w'abakundana mu 2013. 

Hayden icyo gihe yatangarije Oprah Winfrey mu kiganiro cye ko yatandukanye na Milo kubera itandukaniro ry'imyaka yabo umuryango we utari ushyigikiye. Icyo gihe Milo yarafite imyaka 30 naho Hayden afite imyaka 18 y'amavuko.

7. Regina King na Malcom-Jamal Warner

Icyamamarekazi muri Sinema, Regina King wamamaye muri filime nka 'Watchmen', 'Friday' n'zindi, yatangiye gukundana na Malcom Jamal mu 2008 batandukana kuri Saint Valentin ya 2013. Aba bombio ntibigeze bavuga impamvu yatumye batandukana gusa byavugwaga ko Malcom yaba yarabyaranye n'undi mugore.

8. Nick Jonas na Delta Goodrem

Mbere y'uko umuhanzi Nick Jonas arushinga n'umuhindekazi Priyanka Chopra, yabanje kukanyuzaho n'umuhanzikazi Delta Goodrem wo muri Australia. Bombi bakundanye igihe gito dore ko batandukanye kuri Saint Valentin ya 2012 bamaze umwaka umwe gusa bakundana.

9. Jude Law na Sienna Miller

Abakinnyi ba filime Jude Law na Sienna Miller bari mu baciye ibintu mu Bwongereza mu gihe cy'imyaka 7 bakundanye ndetse banibanira nk'umugore n'umugabo. Baje gutandukana kuri Saint Valentin ya 2014 aho Sienna yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yafashe umwanzuro wo kureka Jude Law nyuma yo kumufata amuca inyuma.

10. Ryan Phillipe na Amanda Seyfried

Indi couple yakanyujijeho muri Hollywood ni iya bakinnyi ba filime Ryan Phillipe uzwi muri filime z'imirwano na Amanda Seyfried wamamaye cyane muri filime yitwa 'Mean Girls'. Aba bombi bakundanye kuva mu 2009 baza gutandukana mu 2012 ku munsi wa Saint Valentin nibwo bahishuye ko ibyabo byarangiye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139669/ibyamamare-10-byatandukanye-ku-munsi-wa-saint-valentin-amafoto-139669.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)