Mbere y'uko Tour du Rwanda ishyirwa ku rwego rwa 2.2 ku buryo buzwi na UCI, abanyarwanda bihariraga ibihembo by'imyanya itatu ya mbere kuko babaga bahanganye n'abo mu bihugu by'u Burundi, Kenya na Uganda badasanzwe bakomeye muri uyu mukino.Â
Uretse Peter Kamau wo muri Kenya wegukanye Tour du Rwanda muri 2006, izindi zegukanywe n'abanyarwanda kuva mu 1982, ubwo iri rushanwa ryatwarwaga na Ndengeyingoma Celestin kugeza muri 2008, ubwo Niyonshuti Adrien yakuragamo irye.
Kuva muri 2009 kugeza muri 2013, Tour du Rwanda yarasirimutse ndetse iremerera abakinnyi b'abanyarwanda, bituma abanyamahanga bayegukana ku nshuro enye zikurikirana.
 Adil Jelloul - 2009
Bwa mbere Tour du Rwanda ikinwa ari mpuzamahanga, Adil Jelloul yari afite imyaka 27 y'amavuko, ari umwe mu bagezweho ndetse bari bitezweho byinshi n'igihugu cya Marooc cyamubyaye, akaba ari na cyo yakiniraga.
Kuba Adil yaraje muri Tour du Rwanda abitse Tour du Senegal 2007, Tour du Faso 2007 ndetse n'umudari wa Zahabu wa Shampiyona ya Marooc 2008 byiyongera ku kuba yari kumwe n'ikipe ikomeye ya Marooc, byamworohereje gutwara Tour du Rwanda.
Yegukanye agace ka mbere ka Kigali - Rubavu ndetse bimuhesha kuyobora urutonde rusange kugera ku munsi wa nyuma, atwara Tour du Rwanda ya mbere mpuzamahanga. Ku rutonde rusange imyanya itatu ya mbere yafashwe n'abanya-Marooc.Â
Daniel Teklehaimanot - 2010
Muri 2010, Erithrea yaje ikomeye, Daniel Teklehaimanot na Nathanael Berhane batizanya umwenda w'umuhondo mu bwenge bwinshi, kugeza begukanye Tour du Rwanda bari bitabiriye bwa mbere.Â
Teklehaimanot yegukanye agace ka kabiri (Kigali - Gicumbi), ahita anayobora urutonde rusange kugeza mu gace ka karindwi ubwo Natnael Berhane yegukanaga agace ka Karongi - Huye, akanafata umwenda w'umuhondo.
Mu duce tubiri twa nyuma, Berhane yasaga n'udafite imbaraga ariko nta gihombo na gito yigeze atera ikipe ye ya Erithrea, kuko Frekalsi Debesai na Daniel Tekle 'King Of Mountains' bakomeje kugenzura isiganwa kugeza baricyuye mu murwa mukuru Asmara.
Kiel Reijnen - 2011
Muri 2011, ikipe yo ku mugabane w'Amerika yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere, Kiel Reijnen aza ari rurangiza. Ubwe yegukanye uduce 4 mu buryo bwasaga n'ubworoshye ndetse abo mu ikipe ye ya Team Type 1 - Sanofi bamuba hafi kugeza yegukanye Tour du Rwanda nta nkomyi.
Aha abanyarwanda bari batangiye kumenyera Tour du Rwanda mpuzamahanga ndetse batangira kurwanira imyanya ya mbere. Biziyaremye Joseph yegukanye agace ka Karongi - Kigali atsinze muri 'Sprint' mu gihe kandi Niyonshuti Adrien, Ruvogera Obed na Habiyambere Nicodem bakunze kuza mu myanya ya hafi.Â
Lill Darren - 2012
Tour du Rwanda ya 2012 yari iy'imibare ikomeye cyane hagati y'abo muri Erithrea n'abo muri Africa y'Epfo, mu gihe Umunya-Canada Langalois Bruno na we yabacunze ku jisho inshuro ebyiri akabatwara uduce (Stages).
Lill Darren na Girdlestone bo muri Africa y'Epfo bacunganye no gukomeza guhagarara neza ku rutonde rusange, ubundi baha umwanya abanya-Erithrea nka Amanuel Meron na Eyob Metkel begukana uduce 4 ariko batisunika ku rutonde rusange.
Darren yegukanye agace ka Muhanga - Huye, ubundi agenzura urutonde rusange kugeza ku munsi wa nyuma, atwara Tour du Rwanda akurikiranye na Dylan Girdlestone bakinanaga mu ikipe y'igihugu ya Africa y'Epfo.Â
 Dylan Girdlestone - 2013
Dylan wo muri Africa y'Epfo ni we wa mbere wegukanye Tour du Rwanda adatwaye agace (Stage) na kamwe, abifashijwemo no guhora aza hafi y'aba mbere muri buri gace, mu gihe aba mbere bo bahindukaga buri munsi.
Uwo mwaka uduce twarasaranganijwe, Thomson, Meintnjes na Vanyz bo muri Africa y'Epfo batwara uduce, Ndayisenga Valens atwara agace ke ka mbere ndetse na Lagab Azzedine wo muri Algeria atwara uduce tubiri twamugize rutinywa muri iri rushanwa.
Ndayisenga Valens - 2014 & 2016
Nyuma y'imyaka ine abanyarwanda badatwara Tour du Rwanda, igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize cyageze muri 2014. Aha abakinnyi b'u Rwanda 15 bari bagabanyije mu makipe y'Akagera, Kalisimbi na Muhabura bafatanyirije hamwe guhesha Ndayisenga Umwenda w'umuhondo.
Mu gace ka kabiri ka Rwamagana - Musanze, Ndayisenga Valens yiyemeje gusiga Peloton mu misozi ya Rulindo, azamukana imbaraga zidasanzwe, agenda yongera amasegonda y'ikinyuranyo hagati ye na 'Peloton' mu gihe bagenzi be nabo babaga bari kurangaza abo mu makipe ya Erithrea na Marooc.
Utundi duce twagabanywe na Araya, Debesay Mekseb, Biziyaremye Joseph, Hadi Janvier wegukanye 'Prologue' n'umunya-Marooc, Salah Eddine wegukanye uduce tubiri, bituma Ndayisenga agumana umwenda w'umuhondo awusozanya isiganwa.
Muri 2016 nabwo, Ndayisenga Valens yabashije kwegukana agace kamwe gusa ka Musanze - Kigali, utundi duharirwa aba - Sprinter barimo na Areruya Joseph wegukanye agace ka Kane ka Rusizi - Huye, byanafashije ikipe y' u Rwanda kugenzura urutonde rusange kugeza Valens atwaye isiganwa.
Ndayisenga Valens ubarizwa muri Amerika kuri ubu, ni we mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda inshuro ebyiri mbere y'abandi, hakurikiraho Nathaniel Tesfatsion wo muri Erithrea wayegukanye muri 2020 na 2022.
 Nsengimana Bosco - 2015
Muri Tour du Rwanda ya 2015, Abanya-Erithrea begukanye uduce 4 twa Teshom Meron, Eyob Metkel na Debesay Mekseb wegukanye tubiri, abanyarwanda bacungira gusa ku duce tuzamuka twa Kigali - Musanze na Rubavu - Kigali twombi twegukanywe na Nsegimana Bosco ndetse n'akandi katwawe na Bintunimana Emile.
Ku musozi wa Kigali (Mur de Kigali) ahazwi nko kwa Mutwe, niho Nsengimana Jean Bosco yerekaniye ko ari umwiza mu guterera imisozi miremire, ubwo yazamukaga yihuta ndetse ashagawe n'abanyarwanda bari buzuye ku mihanda, bamutera imbaraga kugeza asozanyije umwenda w'umuhondo.
2015 ni wo mwaka rukumbi Abanyarwanda batatu bakurikiranye ku rutonde rusange (Podium), habanza Nsengimana Bosco, Ndayisenga Valens afata umwanya wa kabiri naho Hakuzimana Camera afata umwanya wa gatatu.
 Areruya Joseph - 2017
Muri uyu mwaka, abakinnyi b'abanyarwanda bari bamaze kuryoherwa n'igare ku buryo bukomeye kuko bari bamaze kumenyera irushanwa ryo ku rwego rwa 2.2 ndetse kuri bo kwegukana amasiganwa nk'ayo byari bimaze kuba urucabana.
Bongeye kugabana uduce 'Stages' harimo utwa Nsengimana Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Ndayisenga Valens ndetse na Areruya Joseph watwaye uduce tubiri twa 'Sprint' bikamuhesha kwegukana Tour du Rwanda ndetse no gusinyira ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa.
Mugisha Samuel - 2018
Ubwa mbere agace ka Tour du Rwanda gatangirira mu Mujyi utari Kigali kakanasoreza muri uwo Mujyi, Lagab Azzedine wo muri Algeria yatambitse imihanda y'i Rwamagana nta nkomyi, atsindira mu Kilometero cya nyuma asize Liba David wo muri Espagne.
Mu gace ka kabiri, Mugisha Samuel na Uwizeye Jean Claude bananije bikomeye umunya-Ethiopia, Hailichael Mulu, bamuhanahana mu mihanda ya Nyanza na Huye, bagera i Butare Mugisha ari imbere ho amasegonda 20" yanamugejeje ku ntsinzi y'irushanwa.
Helman Julian wo mu Budage, Liba David wo muri Espagne, Rugg Timothy na Temelew Bereket wo muri Erithrea babonye uduce mu irushanwa, ariko Mugisha Samuel afatanya na bagenzi be kugenzura urutonde rusange kugeza begukanye Tour du Rwanda ya 2018, ari nayo ya nyuma yakiniwe ku rwego rwa 2,2.
Merhawi Kudus - 2019
Mu mpera z'ikinyacumi giheruka, impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku isi 'UCI' yemeje ko Tour du Rwanda ikinwa ku rwego rwa 2.1, itangira kwitabirwa n'amakipe yo mu cyiciro cya UCI Pro-Continental ndetse n'ayo mu cyiciro cya World Tour Team ari nacyo cya mbere muri uyu mukino.
Aha irushanwa ryongeye kugira ibiro byinshi ku banyarwanda, cyane ko iryo muri iki Cyiciro baritwayeho inshuro imwe gusa ubwo Areruya Joseph yegukanaga La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon mu mwaka wa 2017.
Tour du Rwanda ya 2.1 yegukanywe bwa mbere n'umunya-Erithrea Merhawi Kudus watwayemo uduce tubiri twa Kigali - Huye na Huye - Rubavu, agasigara afatanya n'ikipe ye ya Astana kugenzura isiganwa, akomeza kugenda imbere ya Teramae Rein kugeza irushanwa risoje.
Natnael Tesfatsion - 2020 & 2022
Nyuma ya Teklehaimanot muri 2010 na Merhawi Kudus wo muri 2019, Tesfatsion yabaye umunya-Erithrea wa Gatatu wegukanye Tour du Rwanda ndetse we ashyiraho umwihariko wo kuba yaratwaye Ebyiri kandi zakiniwe ku kigero cya 2,1.Â
Muri 2020, Fedorovov Yevgeniy wo mu Burusiya yegukanye agace ka mbere, nyuma y'aho Uhiriwe Renus yari yamaze umwanya munini ayoboye mu muhanda wa Kigali - Rwamagana - Kigali, ariko akaza gucika intege mu bilometero bya nyuma.
Tesfatsion yatwaye agace ka Rusizi - Rubavu ku ntera ya Kilometero 206,3 akurikirwa na Main Kent wo muri Africa y'Epfo ndetse na Mugisha Moise wakiniraga ikipe ya SKOL Adrien Cycling.
Umunya-Colombia, Restrepo Valencia yegukanye uduce 4 twose ariko ntayabasha kugera mu ba mbere ku rutonde rusange, bituma Natnael na bagenzi be bo mu ikipe y'Igihugu ya Erithrea basozanya umwenda w'umuhondo mu irushanwa ryasorejwe ku musozi wa Rebero.
Muri Tour du Rwanda ya 2022, Natnael Tesfatsion yaje mu ikipe ya Androni Giocatolli yo mu Butaliyani, abasha gutwara Tour du Rwanda nk'uwahize abandi ku rutonde rusange ariko adatwaye agace na kamwe.
Umufaransa, Alexandre Geniez yegukanye uduce tubiri, utundi dusaranganywa Sandin Dujardin, Restrepo Valencia, Main Kent na Mugisha Moise watwaye agace ka nyuma kasoreje ku musozi wa Rebero, aho Perezida Paul Kagame yari yaje gushyigikira abasiganwa.
 Christian Rodriguez - 2021
Nyuma y'imyaka 10 Kiel Reijnen wo muri America yegukanye Tour du Rwanda, Cristian Rodriguez wo muri Espagne yabaye umukinnyi wa kabiri ukomoka hanze ya Africa wabashije kwegukana Tour du Rwanda, ndetse aba umunyaburayi rukumbi ubitse iri siganwa.
Ni wo mwaka rukumbi wa Tour du Rwanda, aho uduce 8 twose twegukanywe n'abakinnyi bo hanze ya Africa. Umufaransa, Alain Boileau yatwaye uduce 3 mugenzi we Rolland Pierre atwara kamwe, Sanchez Bryan na Restrepo Valencia bo muri Colombia nabo batwara uduce 'Stages' naho Cristian Rodriguez atwara agace ka nyuma anegukana isiganwa muri rusange.
Henok Mulueberhan - 2023
Mu mwaka uheruka, Henok Mulueberhan yerekanye ko abanya-Erithrea ari ntashidikanywaho ku igare, ubwo yegukanaga Tour du Rwanda yirwaniriye bikomeye kuva mu gace ka Kabiri kugeza ku gace ka nyuma.
Uduce tubiri twa mbere twegukanwe n'Umwongereza Ethan Vernon werekanye ko ari Umu-Sprinter ukomeye mu mihanda ya Kigali - Rwamagana na Kigali - Gisagara.Â
Mu gace ka Kabiri, Henok yafashe umwanya wa Kabiri muri Sprint, anafata umwanya wa Kabiri ku rutonde rusange kugeza nyuma y'agace ka Kane. Mu gace ka Gatanu kegukanwe na Ormistron Callum wo muri Africa y'Epfo, Henok Mulueberhan yari yasigaye kure ku buryo yari ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange rwari ruyobowe n'Umudage Lacerf Junior.Â
Mu gace ka Karindwi katangiriye i Nyamata kajya kuri Mont Kigali, Henok yacunganye n'abo bari bahaganye ku rutonde rusange, aza ku mwanya wa 11 abasiga bose, ahita afata umwanya wa mbere ndetse yambara umwenda w'umuhondo mu buryo bwakanze abakinnyi bagenzi be.
Mu gace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2023, Abasiganwa bavuye i Rebero bazenguruka umujyi wa Kigali, basoreza i Rebero. Aha, Henok yerekanye ubudahangarwa bwe, ubwo atari yegeranye na bagenzi be bo ikipe ya Badiani CSF ariko ntakangwe n'abafaransa ndetse n'abataliyani bamwotsaga igitutu.Â
Mulueberhan yazamutse Umusozi wa Rebero anganya ibihe na Lecerf Junior wo mu Budage na Calzoni Walter wo mu Butaliyani, azi neza ko kumusiga isegonda rimwe byamwambura Tour du Rwanda, ariko yageze ku gasongero k'umusozi Ntawumuhagaze imbere, aba atwaye isiganwa atyo.Â
Kuri ubu, imyaka ishize ari itanu Abanyarwanda batarabasha gutwara Tour du Rwanda yazamuwe ku rwego rwa 2,1. Amakipe 20 arimo ikipe y'u Rwanda agiye guhatana mu duce umunani twa Tour du Rwanda 2023 izatangira ku ya 18 Gashyantare isozwe ku ya 25 Gashyantare 2024.
Nsengimana Jean Bosco niwe mukinnyi umaze gukina Tour du Rwanda nyinshi aho nakina n'uyu mwaka, izaba ibaye iya 14