Ibyo wamenya ku makipe 20 agiye kwitabira Tou... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki 18 kugera tariki 25 Gashyantare mu mihanda itandukanye y'u Rwanda, ipine riraba rivuza ubuhuha, ndetse ibyishimo ari byinshi ku bakunzi b'uyu mukino wibonwamo n'abanyarwanda cyane.

Amakipe 20 niyo azitabira iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 16, buri kipe ikaba iba ifite abakinnyi 5 bivuze ko ari abakinnyi 100 bazatangira Tour du Rwanda nta gihindutse.

Astana Qazaqstan Team

Ni ikipe yabigize umwuga mu mukino wo gusiganwa ku magare, ikaba ibarizwa mu gihugu cya Kazakhstan. Iyi kipe yashinzwe mu 2007 aho yitwaga Astana Pro Team. 

Astana Qazaqstan Team iri mu makipe meza ku Isi, ndetse ikaba yaranyuzemo abakinnyi bakomeye nka Alexander Vinokourov usigaye ayiyobora, ndetse na Alberto Contador wegukanye Tour de France zigera kuri 2.

Java Inovotec Pro

Ni ikipe ikorera mu Rwanda aho ifite icyicaro mu Karere ka Kirehe, ikaba imwe mu makipe azaba yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere, ndetse rikaba ari ryo rushanwa mpuzamahanga izaba yitabiriye.

Java ni ikipe yatangiranye imbaraga nyinshi hano mu Rwanda, gusa umwaka ushize ikaba yarakoze ibishoboka byose ngo izitabire Tour du Rwanda y'uyu mwaka ndetse initware neza.

Ni ikipe izaba ikinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, ndetse ikaba imwe mu makipe azaba afite umukinnyi wegukanyeho Tour du Rwanda nyuma yaho Areruya Joseph ufite Tour du Rwanda asinyiye iyi kipe mu mwaka ushize.

Mugisha Moise umunyarwanda rukumbi ufite agace ka Tour du Rwanda kuva yajya kuri 2-1 mu 2019, ndetse na Byukusenge Patrick uzaba ariwe mukinnyi umaze gukina Tour du Rwanda inshuro nyinshi 11, ni bo bakinnyi bo kwitega muri iyi kipe ndetse no muri Tour du Rwanda muri rusange.

Soudal Quick Step Devo Team

Ni ikipe ibarizwa mu Bubiligi, ikaba iri ku rwego rwa UCI Continental. Soudal yashinzwe mu mwaka wa 2025. Lecerf Williams Junior wabaye uwa gatatu muri Tour du Rwanda iheruka, ni umukinnyi mwiza w'iyi kipe wo kwitega kuri iyi nshuro.

Team Total Energies

Ni ikipe yabigize umwuga ikaba ikina ku rwego rwa UCI World Team. Iyi kipe yashingiwe mu Bufaransa ahagana mu 2000. Ibihe byiza iyi kipe yagize muri Tour du Rwanda, ni mu 2022, ubwo begukanaga agace ka mbere kegukanwe na Sandy Dujardin na Alexandre Geniez wegukanye agace ka 5. 

Africa y'Epfo

Ni imwe mu makipe 5 y'ibihugu azitabira Tour du Rwanda uyu mwaka. Ikipe ya Afurika y'Epfo isanzwe imenyereye Tour du Rwanda, ikaba ikipe izaba yitezwe na benshi.

Rwanda National Cycling Team

Ni ikipe imaze kwitabira Tour du Rwanda zose zabayeho uko ari 16. Yo na Ethiopia, niyo makipe afite Tour du Rwanda nyinshi, ndetse kuva iri rushanwa ryajya kuri 2.2 iyi kipe niyo itinyitse cyane. 

Muri uyu mwaka iyi kipe izaba iri mu makipe akanganye cyane dore ko irimo abakinnyi nka Muhoza Eric w'imyaka 22, umwaka ushize wageze ku munsi wa nyuma afite amahirwe yo kwegukana iri siganwa.

Ibarizwamo kandi Niyonkuru Samuel nawe ushaka kwiyerekana muri uyu mwaka ndetse na Imanizabayo Eric bakunze kwita Karadio, umwe mu bakinnyi byitezwe ko azaza mu bahanganye kuko atazwiho kurekura. 

Israel Premier Tech

Ni ikipe yashinzwe mu 2015, ishingirwa muri Israel na Ron Baron afatanyije na Ran Margaliot, ikaba iri ku rwego rwa UCI Pro Team. Iyi kipe yashinzwe igamije kuzamura impano z'abakiri bato, yegukanye intsinzi yayo ya mbere mu 2015 ubwo Daniel Turek yegukanaga agace ka kane ka Tour d'Azerbaidjan. 

Uyu mwaka Israel Premier Tech izaharuka iri kumwe na Chris Froome umwe mu bakinnyi bafite izina rikomeye bazaba bari muri Tour du Rwanda. 

Bike Aid

Ni ikipe yashinzwe mu 2012 na Timo Schofer, ikaba ibarizwa mu gihugu cy'u Budage, ikaba yitabira amarushanwa na UCI Continental. Bike Aid ni imwe mu makipe amaze igihe yitabira Tour du Rwanda, ndetse mu 2015 yaregukanye uduce 2 twose twegukanye na Mekseb Debesay.

Umwaka ushize iyi kipe yitabiriye Tour du Rwanda iri kumwe n'umunyarwanda Muhoza Eric, gusa uyu mwaka azakinira ikipe y'u Rwanda.

Team Polti Kometa

Ni ikipe yashinzwe mu 2018, ishingirwa muri Espagne 2021 iza kuhava ijya mu Butariyani. Iyi kipe iba mu biganza bya Fundación Contador iyobowe na Alberto Contador umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mukino w'amagare, uyu mwaka kandi Team Polti Kometi ni bwo yitabiriye Giro d'Italia, rimwe mu marushanwa 4 akomeye ku Isi.

UAE Team Emirates Gen Z

Iyi kipe ni bwo ikibona izuba, kuko yashinzwe muri uyu mwaka. Tour du Rwanda, izaba ari isiganwa rya kabiri iyi kipe yitabiriye kuva yashingwa, kuko irushanwa rya mbere yitabiriye ari Tour of Sharjah baje no kwegukana. 

Gal Gliver ukinira iyi kipe, niwe wegukanye isiganwa ryabo rya mbere, ndetse akaba umukinnyi wo kwitondera muri iyi Tour du Rwanda kubera ubuhanga agira ku igare. 

Groupama-FDJ

Ni ikipe ibarizwa mu Bufaransa ikaba iri mu cyiciro cya UCI World Team. Mu 1997, ni bwo iyi kipe yabonye izuba, ishinzwe na Marc Madiot nyuma yo kuvunika akaguru ari mu isiganwa, bigatuma ahagarika umwuga. 

Iyi kipe kandi ya Groupama - FDJ, mu makipe yose azitabira Tour du Rwanda, biteganyijwe ko ariyo izitabira amarushanwa menshi muri uyu mwaka, agera kuri 76 harimo na Tour de France.

Lotto - Dstny Development Team

Iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2007 ikaba ibarizwa mu Bubiligi. Lotto Dstny Development Team ni ikipe idakanganye cyane muri Tour du Rwanda kuko n'ubusanzwe kwegukana ibihembo mu marushanwa yitabiriye bidakunze kubaho.

Ethiopia

Ubundi amakipe y'ibihugu mu mukino w'amagare usanga aba adafite amakuru menshi, ahubwo akunze gukoresha abakinnyi bashaka amakipe yaba abakiri bato cyangwa se abigeze kugira amakipe ariko igihe cy'irushanwa aba nta kipe afite. 

Ibyo rero ni nk'ikipe y'igihugu ya Ethiopia, ntabwo ifite amateka akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, gusa ikunze kwitabira Tour du Rwanda.

Algeria

Nayo ni ikipe y'igihugu ya Algeria ikaba ihagararira iki gihugu mu mikino itandukanye yo gusiganwa. Iyi kipe izaba ifite umukinnyi uhanzwe amaso, ariwe Azzedine Lagab ufite uduce 4 twa Tour du Rwanda.

Lagab ni umukinnyi w'umuhanga cyane ndetse mu mwaka wa 2018 akaba yaregukanye agace ka mbere n'aka nyuma twa Tour du Rwanda, mu gihe mu mwaka wa 2013 nabwo yegukanye uduce 2 aka gatanu n'aka karindwi. 

May Stars

Iyi ni ikipe ikorera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, ikaba igiye kwitabira Tour du Rwanda yayo ya kabiri nyuma y'iyo mu mwaka ushize. May Stars ni imwe mu makipe azaba yiganjemo abakinnyi b'abanyarwanda.

Ubwo yashingwaga, intego yayo yari ukuzamura impano n'abakinnyi bakiri bato bakina uyu mukino. Shafik Mugalu ukomoka muri Uganda ni umwe mu bakinnyi bo kwitega muri iyi kipe, ndetse na Tour du Rwanda muri rusange.

Centre Mondial Du Cyclime

Iri ni nk'ishuri ryigisha umukino w'igare, rikaba rikorera mu Busuwisi. Iki kigo kiba gifite abana gitoza, noneho mu gihe cy'amarushanwa kikajya kibashakira aho bajya gukina kugira ngo bamenyere. Â 

Ni ikigo ariko gikunze kuba gifite impano kuko niho hanyuze abakinnyi nka Daniel Teklehaimanot, ndetse na Nathael Berhane. Mu mwaka wa 2015, ni bwo Jeanne D'arc Girubuntu yabaye umukinnyi wa 1000 ugiye kwitoreza muri iki kigo.

Eritrea

Eritrea National Cycling Team ni ikipe y'igihugu ihagararira igihugu cya Eritrea mu marushanwa atandukanye ku Isi. Ni imwe mu makipe azi Tour du Rwanda neza ndetse ikaba ikipe ikunze kugora cyane andi muri Tour du Rwanda.

Ikipe y'igihugu ya Eritrea yo n'u Rwanda ni zo zifite Tour du Rwanda nyinshi (5). Uyu mwaka nabwo iyi kipe ntabwo izaba yoroshye kuko yamanukanye abakinnyi barimo Eyob Metkel na Merhawi Kudus bose bamenyereye Tour du Rwanda.

Bingoal WB

Ni ikipe muzabona mu ibara ry'umuhondo n'umukara nk'uko muzi uko ikipe ya Mukura yambara. Iyi kipe, yashinzwe mu 2011 ishingirwa mu Bubiligi ikaba ikunze kwitabira amarushanwa ya UCI Continental Circtis. Giacomo Villa ukomoka mu Butariyani, ni umwe mu bakinnyi b'iyi kipe wo kwitega.

Mauritius

Ni ikipe y'igihugu ya Mauritius. Iyi kipe, izaba ihanzwe amaso cyane kuko ikunze kugura abakinnyi bitwara neza ku ruhando nyafurika. Ni igihugu kandi gikunda  cyane umukino w'igare kuko bagira n'isiganwa rwa Tour du Maurice.

Mu bakinnyi bo kwitega, harimo Christopher Lagane ndetse na Alexandre Moye bari mu ikipe yegukanye irushanwa rya African Road Cycling Championships ryabereye mu Misiri umwaka ushize.

Development Team

Iyi kipe ikomoka mu Buhorandi, ikaba yarashinzwe mu 2005. Mu 2014 ni bwo yimutse ijya mu Budage, kuva mu 2022 isubira mu Buhorandi. Mu 2009 ni bwo iyi kipe yatangiye gukina mu marshanwa 4 akomeye ku Isi aho yari yitabiriye Tour de France. Mees Vlot na Andersen Kragh ni bamwe mu bakinnyi iyi kipe izaba igendeyeho mu minsi 8 izamara mu Rwanda.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139739/ibyo-wamenya-ku-makipe-20-agiye-kwitabira-tour-du-rwanda-amafoto-139739.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)