Ikimwaro ko ugihinduyemo umujinya?, Intambara y'amagambo hagati ya KNC na Sam Karenzi irakizwa nande? - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yuko perezida wa Gasogi united
Kakooza Nkuliza Charles atangaje ko agiye gusesa ikipe ye ya Gasogi united hakomeje kuvungwa amagambo menshi atandukanye harimo abavuga ko yaba arimpamvu y'ubukene no kunanirwa gutunga ikipe kwa Kakooza Nkuliza Charles.

ibi rero nibyo byatumye KNC na Samu Karenzi batumvika kumpamvu ndetse hazamo no kubwirana amagambo akomeye.

mu kiganiro KNC na Samu Karenzi barashyamiranye maze KNC yikoma abavuga ko iseswa rya Gasogi united rifite aho rihuriye n'imikorere idahwitse y'ikipe ndetse no kubura amikoro.

maze agira at' subiza abari kuvuga ubusa ngo ikipe yamunaniye. Yamunaniye se hari uwagutumiye ngo uze kuyifasha? Abo babivuga bashobora no kuba batazi n'ifaranga iryo ari ryo. Barimo barasakuza kugira ngo babone ubusa bwa YouTube, ndagira ngo mbibabwire nta waje kumuganyira nta n'uwasibye imyitozo ibyo babyumve.'

'Rero abantu bage batera ibipfuntsi aho bashyikira. Biriya nabyita nko kwisimbukuruza. Ni nko kubona urukwavu rujya mu gitaramo cy'intare. Ibi ni iby'abantu banini bashoboye, ntabwo ari League y'umwana ujya kwasamira ubusa.'

Yogeyeho ko mu gihe cyo gutangiza Gasogi United hari abamubwiye ko itazamara imyaka y'imikino itanu, ngo ariko ababivugaga ni bo bari kuvuga menshi mu gihe kitari icya nyacyo, ati 'uwo ntabonye ku kiriyo cya mama sinzamubone ku kiriyo cy'ihene yanjye.'

Samu Karenzi yamusubije ko KNC yagize ikimwaro ku bikorwa yakoze ndetse anafite uburenganzira busesuye bwo kugira icyo abivugaho.

Ati 'Ikimwaro ko ugihinduyemo umujinya? Ntabwo ujya ubona abagabo bataha batahashye bakirakaza kugira ngo batababaza impamvu batahashye bigize intare? Gukena si ingeso ariko nibaza ko urwego turiho na we yarubayemo. Wenda bishobora kutihuta nk'uko we byihuse ariko natwe tuzagerayo.'

Karenzi yasembuwe na mugenzi we bakorana ikiganiro, Muramira Regis, wamuhishuriye ko hari ibiganiro bicukumbuye KNC azamukoraho bigaragaza ko ari mu bishe ruhago y'u Rwanda.

Yagize ati 'Ajye avugira hariya [Radio&TV1] nanjye mvugire aha. Akore 'Operation' nkore indi. Uzamumbwirire uti nta bwoba na buke nushake uzamare umwaka. Ibyinshi uzabihimba kuko ntabihari. Nonese yica umupira ate ntaho ahuriye na wo? Ariko njye nzavuga ibiri byo. Ntabwo njye ndya iwe, ntabwo musenga. Ntiyakabaye ahubwo yicarana na Hadji [Mudaheranwa Yusuf] bakaganira.'

'Maze imyaka 15 ndi mu itangazamakuru, nta n'igiceri ndasaba KNC cyangwa ngo akimpe ku bushake bwe. Sinumva ukuntu nabaho ndi ku magi kuko KNC afite amafaranga. Ibyo nabona birantunze n'umuryango wanjye. Ibyo nakora nemeranya na byo, nababara azage mu nzego izo za RMC zirahari. Nshobora kuba ndi umukene nkabaho neza kumusrusha.'

Gusesa Gasogi United byatewe no ku ba KNC atarishimiye imisifurire yaranze uyu mukino, avuga ko arambiwe 'umwanda uri mu mupira w'amaguru' ndetse atazongera gushora imari muri ruhago y'u Rwanda.

Kugeza ubu abakinnyi b'iyi kipe basabwe gukora imyitozo bashishikaye, mu gihe Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko itemerewe gusiba imikino ya Shampiyona kandi itarasubizwa ku cyemezo cyayo cyo gusezera.

 



Source : https://yegob.rw/ikimwaro-ko-ugihinduyemo-umujinya-intambara-yamagambo-hagati-ya-knc-na-sam-karenzi-irakinzwa-nande/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)