Ikipe ya APR FC ikubitiwe ku itara Police FC yitabaza abapolise uruhuri - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC ikubitiwe ku itara Police FC yitabaza abapolise uruhuri

Ni umukino watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ikipe ya APR FC itangirana imbaraga nyinshi ndetse mu minota micye cyane yahise ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Nshimiyimana Yunusu.

Ikipe ya Police FC yahise itangira kwataka cyane izamu rya APR FC ariko mu gice cya mbere ntibyayibera byiza kuko cyarangiye ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Police FC.

Igice cya kabiri ikipe ya Police FC yagarukanye imbaraga nyinshi cyane ndetse biza kuyihira ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Peter Agbrevor.

Police FC yakomeje kwataka cyane ndetse umukino ugiye kurangira yahise ibona ikindi gitego cya kabiri gitsinzwe nabwo na Peter Agbrevor ndetse hahita haba imbururu nyinshi cyane abakinnyi ba APR FC bashaka gukubita umusifuzi kubera amakosa yari akoze avamo igitego.

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-ikubitiwe-ku-itara-police-fc-yitabaza-abapolise-uruhuri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)