Imitoma, indabo n'impano mu byaranze Saint Va... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hirya no hino ku isi, abakundana bakomeje kwizihiza umunsi ngarukamwaka wabahariwe wa Saint Valentin. Bamwe bari guhana impano z'akataraboneka, abandi bari kubwirana amagambo meza, abandi bari kwitegura gusohokera ahantu heza bakarya ibintu byiza ubundi bakifotoza, n'ibindi byinshi.

Kuva ku isaha y'i saa sita z'ijoro, ubutumwa bwuje amagambo y'urukundo, amafoto atagira uko asa yiganjemo ibara ry'umutuku, ni byo bikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zose by'umwihariko izikoreshwa n'ibyamamare.

Bamwe mu byamamare byo mu Rwanda bizwi ko bari mu rukundo, nabo bazirikanye abakunzi babo kuri uyu munsi uba buri mwaka tariki 14 Gashyantare.

1. Â Ã‚ Ã‚  Kimenyi Yves

Umukinnyi w'umupira w'amaguru, Kimenyi Yves ni umwe mu byamamare nyarwanda byazirikanye abakunzi babo ku munsi mukuru wa Saint Valentin mu butumwa bwuje urukundo. 

We n'umugore we, Muyango Claudine barushinze mu ntangiriro z'uyu mwaka, bisobanuye ko kuri aba bombi iyi ari Saint Valentin ya mbere bizihije babana nk'umugabo n'umugore byemewe n'Imana ndetse n'amategeko.


Yifashishije indirimbo 'Ndagukunda' y'umuhanzi w'umurundi witwa Kiki Toure, Kimenyi yanyarukiye ku rubuga rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto nziza ari kumwe na Muyango maze aragira ati: "Nkukunda cyane kandi cyane mugore wanjye. Iyi nseko yawe ikora ku mutima wanjye."

2. Keza Maolithia


Mu gihe isi yose yizihiza umunsi w'abakunda 'Saint Valentin,' Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2022 yerekanye umunsi we mushya. 

Yifashishije ijambo ry'Imana riboneka mu 1 Abakorinto: 13, maze yifuriza umukunzi we umunsi mwiza w'abakundana.

3. Nishimwe Naomi


Miss Nishimwe Naomi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, yifurije umunsi w'abakundana umukunzi we uherutse kumwambika impeta.

4. Fleury Legend


Fleury Legend nawe yafashe umwanya yifuriza umugore we wamubyariye imfura, Bahavu Usanase Jannet umunsi mwiza wa Saint Valentin.

Mu magambo ye yaherekeje ifoto yabo baryohewe n'urukundo, Fleury yagize ati: "Ndi kumva ndi umunyamugisha cyane kuba mfite urukundo nyakuri nkawe. Ndashaka kubana nawe mu buzima nsigaje bwose. Saint Valentin nziza ya 2024. Bahavu Usanase Jeannet iteka ryose".

5.  Uwicyeza Pamella


Uwicyeza Pamella uherutse kwiyegurira umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] yatangaje ko yishimiye kwizihiza umunsi w'abakundana wa mbere abana n'umugabo we.


Mu gihe aba bombi bamaze kugera mu gihugu cya Uganda aho The Ben agiye gutaramira abakunzi be ku munsi wa Saint Valentin, Pamella yanyarukiye kuri Instagram arandika ati: "Ndi kwishimira urukundo n'umuntu wanjye w'ikirenga. Â 

6. Harmonize


Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, ari mu byamamare byifurije abakunzi babo umunsi mwiza w'abakundana, aho yashyize ifoto ye n'umukunzi we Poshy Queen bamaze iminsi bameranye neza ku rubuga rwa Instagram maze akandikaho ati: "Amahoro agomba kubahirizwa."

7. Haji Manara


Haji Manara uherutse gusezerana n'umugore we Nailah Juakali, mu butumwa bwuje imitoma myinshi yagize ati: "Umunsi mwiza w'abakundana mugore wanjye mwiza, ndagukunda ni wowe munezero wanjye. 

Kuri njye, ni wowe mugore ubaruta munsi y'ijuru, komerezaho mukundwa nanjye nzakomeza kukubaha. Ntabwo ngira isoni zo kuvuga ku mugaragaro ko nkukunda cyane, wagaruye umunezero n'amahoro mu mutima none ndumva uri Umwami hagati mu ishyamba."

Haji Manara yakomeje avuga ko yibuka ubutumwa bw'abamubwiraga ko batazagera ku munsi w'abakundana bazaba baratandukanye.

Ati: "Mubansuhurize mubabwire ko urukundo rwacu ruri mu byifuzo by'Imana. Uyu mubano wacu uzatandukanwa n'urupfu gusa Imana nibishaka. Iryo ni isengesho mugore wanjye."

Umugore we nawe ntiyatinze kumusubiza, ahubwo yishimiye ko Saint Ventin ya mbere bizihije babana, amwibutsa ko ari uwe wese kandi amushimira urwo amukunda.

8. Ayoo Rash


Producer Ayoo Rash umenyerewe mu gutunganya indirimbo z'abahanzi nyarwanda, yifurije umugore we umunsi mwiza wa Saint Valentin, yifashishije ifoto yabo y'ubukwe. 

9. Iradukunda Moses


Umunyamakuru Iradukunda Moses w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, nawe ntiyatanzwe, ahubwo yifurije umugore we, Umubyeyi Shantizon umunsi mwiza w'abakundana.


Yanyarukiye ku rubuga rwa Instagram aragira ati: "Saint Valentin nziza rukundo rwanjye. Uri urukundo rw'ubuzima bwanjye, ndagushimira ko wazanye urukundo rwinshi n'ibyishimo by'ubuziraherezo."

10. Teta Trecy

Teta Trecy, umukunzi w'umuhanzi nyarwanda Okkama wanamubyariye imfura, yifashishije amashusho agaragaza urukundo rwabo maze ayaherekesha amagambo yuje imitoma.

Trecy yanditse ati: "Saint Valentin nziza rukundo rwanjye rw'iteka ryose. Mu gihe twishimira ibyishimo dufite kuri uyu munsi w'urukundo, ndifuza kugirana nawe ibihe bidashira by'umunezero ibitwenge n'umurunga ukomeye. Ndagukunda, ndi umunyamugisha kubera wowe mukunzi wanjye."

Okkama nawe yahise amusubiza ati: "Nawe mukunzi."

11. General Benda


Umwe mu babyinnyi nyarwanda babigize umwuga General Benda yifurije umukunzi we Shakira Kay umunsi mwiza w'abakundana, amugenera ubutumwa bukubiyemo amagambo aryoshye ndetse n'impano zibereye ijisho.


Yifashishije urubuga rwa Instagram yagize ati: "Saint Valentin nziza rukundo rwanjye. Ndahari ku bwawe."


Ku rundi ruhande, Shakira Kay nawe yagize ati: "Nakiriye kandi nishimiye urukundo rwose rumuturukaho. Saint Valentin nziza kuri mwese.

12. Gitego Puissant


Umukinnyi wa filime mu Rwanda uzwi nka Gitego Puissant yanyarukiye kuri Instagram agenera ubutumwa umukunzi we Iradukunda Yvette, aho yagize ati: "Uyu munsi ntabwo ari uw'agaciro ahubwo agaciro ni uburyo unyitaho umunsi ku wundi muri macye, twe duhora muri Saint Valentin."


13. Afia Schwarzenegger

Uyu munyamakurukazi Afia ukomeye mu gihugu cya Ghana yifurije umugabo we umunsi mwiza w'abakundana amwibutsa urukundo amukunda.

Yagize ati: "Mugabo wanjye nkunda Jay, ndagushimira ku bw'ibintu byose... impano, amahoro, n'ibindi byose. Warakoze kumpindura umuntu mwiza kurushaho, warakoze ku bw'impano y'amasengesho n'inama ungira. 

Kukubwira ko nkukunda ntabwo bihagije, nishimira umwuka uhumeka, ndakwizihiza umunsi ku wundi kandi ndi umunyamahirwe kuba ndi umugore wawe. Umunsi mwiza w'abakundana mukunzi."

14. David Beckham 

Mu mafoto yabo y'urukundo, David Beckham yifurije umugore we Victoria Beckham umunsi mwiza. Yagize ati: "Saint Valentin nziza ku mugore wanjye utangaje, mama & inshuti yanjye magara. Ndagukunda urankurura."

15. Shakib Luutaya


Shakib Lutaaya, umugabo wa Zari Hassan yambwifurije umunsi mwiza, agira ati: "Iyo ahari, ibintu byose biba ari ubusitani bw'indabo."

Ayo ni amagambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma y'uko amutunguje indabo nziza n'impano y'igipupe kinini ku kazi maze Zari ibyishimo bikamurenga.

16. Rayvanny



Umuhanzi Rayvanny yizihizanije umunsi wa Saint Valentin mu buryo bwihariye, bafata amafoto meza mu myambaro yubahiriza amabara aranga uyu munsi.

17. Kwizigira Jean Claude

Umunyamakuru w'imikino uri mu bakunzwe mu Rwanda, Jean Claude Kwizigira yifurije umugore we Kwizigira Umubyeyi Clarisse umunsi mwiza w'abakundana, ashimangira ko urukundo ari ikintu cyiza.

18. Isimbi Model




Isimbi Vestine yashyize amafoto ye n'umugabo we Shaul Hatzir kuri Instagram maze ayaherekeresha amagambo agira ati: "Ba Valentin wanjye iteka ryose."

19. Wema Sepetu




Umukinnyi wa filime muri Tanzania, Wema Sepetu yifurije umukunzi we Don Dingoo umunsi mwiza wa Saint Valentin. 

Yagize ati: "Ni undi munsi nubwo kuri twe buri munsi aba ari Saint Valentin. Ariko reka ntugende gutyo gusa...Umunsi mwiza w'abakundana mutima wanjye."

20. Winnie Harlow


Umunyamideli Winner Harlow wamenyekanye cyane kubera uburwayi bw'Ibibara 'Vitiligo,' yifurije umunsi mwiza umukunzi we Saint Valentin nziza.


Mu magambo ye yagize ati: "Umukunzi wanjye w'ibihe byose, Valentin wanjye w'ibihe byose. Icyampa Imana ikatwitaho ibihe byose. Saint Valentin nziza kuri mwese."



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139672/imitoma-indabyo-nimpano-mu-byaranze-saint-valentin-yaryoheye-ibyamamare-amafoto-139672.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)