Buri mwaka tariki 14 Gashyantare, abakundana haba abakuze n'abato bizihiza umunsi wabashyiriweho wa Saint Valentin. Hirya no hino ku isi mu myambaro yiganjemo amabara y'umutuku, umweru n'iroza, abakundana barasohoka, bagatembera, bagahana impano, bagakora n'ibindi byose baba bateguye mu rwego rwo kurushaho kugaragarizanya urukundo.
Mu gihe habura iminsi micye ngo abakundana bizihize uyu munsi benshi bafata nk'umwihariko ku mubano wabo, inzobere mu mibanire y'abashakanye n'abantu muri rusange Hubert Sugira yatangaje ko abawizihiza badakwiriye gushyira imbere impano kuruta ibindi byose  kuko atari cyo cy'ibanze mu rukundo ku bantu bose.
Akomoza ku myitwarire ikwiye kuranga abakundana ku munsi wa Saint Valentin yagize ati: 'Buriya abantu batandukanye mu buryo babonamo iminsi, hari abizihiza amavuko yabo n'abo bakundana mu buryo bwihariye, hari abantu bafata umunsi bahuriyeho cyangwa bakozeho ubukwe nk'umunsi ukomeye cyane, ariko igikuru muri ibi byose ni uko abo bashakanye cyangwa bakundanye ibyo bakora byose aba ari ikintu bumvikanaho, kuko mu rukundo, ikntu gikomeye kurusha ibindi byose mwakora ari ukuba muri mu bwumvikane, bituma mwishimira umunsi uyu n'uyu.'
Yasabye abizihiza uyu munsi (abakundana/abashakanye) kwirinda gushyira igitutu kuri mugenzi wawe ushaka ko mwifata nk'uko abandi bifata, asobanura ko buri rukundo rugira umwihariko warwo.
Ati: 'Muba mukwiriye gukora ibyo mwembi mwibonamo mutagendeye cyane ku byo abandi bose barimo gukora.'
Nubwo bimeze biryo ariko, Hubert yasobanuye ko impano ari bumwe mu buryo abantu bifashisha bagaragarizanya urukundo. Mu bundi buryo bwifashishwa mu rukundo, harimo kumarana umwanya, kubwirana amagambo meza, gufashanya cyangwa kugira icyo ukorera mugenzi wawe, no gukoranaho nk'uburyo buhebuza ubundi mu kugaragaza urukundo.
Yagize ati: 'Si abantu bose babona impano nk'ikimenyetso kiruta ibindi cy'urukundo. Impano gusa ntabwo aricyo cyakagombye kujya imbere, inama nziza ni ukumenya uwo mukundana cyangwa mubana n'uburyo bwiza bwo kumwereka ko akunzwe.'
Yasoje agira inama abasore n'inkumi bari mu rukundo ruganisha ku rushako, zirimo kuganira kuri byose, kubwirana ukuri, kutagira na kimwe birengagiza 'niba hari icyo babonye batakwihanganira ntibagire ngo nibababana bizahinduka,' kutagira igitutu icyo aricyo cyose kibajyana mu bintu bo ubwabo batiteganirije 'nko guhita babana cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, urugo ni urwa babiri, nibo bagomba kwifatira ibyemezo by'ejo hazaza.'
Ati: 'Urugo rwanyu ruzakomera cyangwa rujegajege bitewe n'uburyo mwarwiteguye, ariko birashoboka kubaka urugo rwiza.'
Yifashishije ubushakashatsi bwa   Lois M. Collins, yashyize ahagaragara muri Mata 2023, Hubert Sugira yashimangiye ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gukora ubukwe byongera ibyago byo kubaka urugo rubi ndetse n'igipimo cya gatanya.
Ni mu gihe benshi mu rubyiruko bitwikira iminsi mikuru nka Saint-Valentin, isabukuru y'amavuko n'ibindi bakishora mu ngeso mbi zishobora kwangiza ubuzima bwabo n'ejo hazaza habo n'ah'imiryango bateganya kubaka.
Buri mwaka tariki 14 Gashyantare, aba ari umunsi mukuru wa Saint-Valentin washyiriweho abakundana mu rwego rwo kurushaho kugaragarizanya urukundo.
Hubert Sugira yavuze ibikwiye kwitabwaho n'ibikwiye kwirindwa ku munsi wa Saint-Valentin
Yagiriye inama urubyiruko rwifuza kubaka imiryango ihamye