Impeta yayikuyemo! Bwa mbere umugore wa Pastor Theogene yavuze ibihe bidasanzwe bagiranye bihora bimumwibutsa (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wa Pastor Niyonshuti Théogène, Uwanyana Assia yagarutse ku bihe bidasanzwe bihora bimukumbuza umugabo we umaze amezi umunani yitabye Imana.

Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho Assia yagarutse ku bihe abayemo muri iyi nyuma y'uko umugabo we yitabye Imana.

Uwanyana Assia yavuze ko ubu n'impeta yambitswe n'umugabo we, gusa ngo ntabwo azi impamvu yayikuyemo, ngo yabyiyumvisemo.

Ati 'Sinzi icyo nabivugaho, impeta iba nziza iyo umuntu ayambaye ariko ndumva nta kindi cyo kubisobanuraho byaraje gusa nyikuramo , nabyiyumvishemo nyine nayikuyemo numva ndabishoboye.'

Yakomeje agaruka ku rwibutso afite ku mugabo we, aho atazibagirwa ibihe byiza bagiranye, gusa ishusho y'uburyo yamusohokanye mu Biryogo afite amafaranga 1000 Frw gusa ntabwo azabyibagirwa.

Ati 'Nari naragize umugisha wo kugira urugo rwiza, ngira umugabo unkunda cyane, undwanira ishyaka, hari akantu yigeze gukora mu rugo nari nje naniwe cyane, umwana araza arankomangira cyane we ari kuri mudasobwa, arahagaruka aramubwira ati uwo ni umugore wawe? Ngwino umbwire icyo umushakira kandi yabwiraga umwana muto.'

'Sinzibagirwa umunsi yigeze kunsohokana i Nyamirambo arambwira ati Cherie simperutse kugusohokana kandi nta mafaranga mfite, ambwira ko tujyana angurira umureti speciale wa 700 Frw n'icyayi cya mukaru turawusangira na cya gikombe kimwe cy'icyayi duhita twimanukira rwose n'amaguru twiganirira.'

Assia yemeje ko nyuma y'uko Pastor Theogene yitabye Imana, yanyuze mu bihe bikomeye gusa ngo ni bwo abantu batangiye kumutuka binyuze kuri YouTube.

Nubwo atarabona akazi ka buri munsi akora, aharanira ko abana 4 yabyaranye na Theogene witabye Imana muri 2023 ndetse n'abandi bagera kuri 40 yafashaga, bakomeza kubaho neza ntihazagaragare icyuho.

Mama Pasiteri, Uwanyama Assia yavuze ubuzima arimo kunyuramo nyuma y'urupfu rwa Pastor Theogene



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impeta-yayikuyemo-bwa-mbere-umugore-wa-pastor-theogene-yavuze-ibihe-bidasanzwe-bagiranye-bihora-bimumwibutsa-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)