Inkuru y'akababaro: undi mukinnyi yapfiriye mu kibuga ari gukina -AMASHUSHO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi yakubiswe n'inkuba arimo akina ahita yitaba Imana.

Nk'uko ibinyamakuru hirya no hino bikomeje kwandika ndetse n'amwe mu mashusho atagaragara neza yafashwe, umukinnyi yakubiswe n'inkuba ubwo yarimo akina mu kibuga n'abandi ahita yitaba Imana.

Septain Raharja w'imyaka 35 yakiniraga ikipe ya FBI Subang mu gihugu cya Indonesia.

Uyu mugabo yakubiswe n'inkuba mu mukino wa gicuti ikipe ye ya FBI Subang yakinaga na 2 FLO FC Bandung kuri Siliwangi Stadium mu gace ka Bandung gaherereye mu burengerazuba bwa Java.

Nk'uko ibinyamakuru byo muri Indonesia birimo PRFM News bitangaza, uyu mukinnyi akimara gukubitwa n'inkuba yari akiri guhumeka ariko bagenzi be bamwihutanye kwa muganga ahita yitaba Imana.



Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-undi-mukinnyi-yapfiriye-mu-kibuga-ari-gukina-amashusho/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)