Inkuru yihariye yurukundo The Ben na Uwicyez... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bajya bavuga ngo imbaraga z'urukundo n'igitangaza kandi zirenga byose zikanihanganira byose kuko uwo zagezemo bigoye kuba yazirwanya ngo abibashe.

Umuntu aramutse akubwiye ngo ndateganya ibi n'ibi mu myaka icumi iza, byagorana kubona abantu benshi bakubwira ko ari vuba kuko umwaka si ikintu gito.

Kumva umuntu ukubwira ko afite gahunda iri mu minsi igera ku bihumbi 4 iri imbere ntabwo rwose bitunguranye kuba hari uwakwiyamira.

Wakwibaza ngo iby'imyaka bije bite mu nkuru y'urukundo ya The Ben. Ntabwo biri kure kuko The Ben yabonye izuba mu mwaka wa 1977, hacaho imyaka ikabakaba 13 umugore we Pamella abona kuvuka.

Nyamara urukundo rwabo rwarenze iby'ikinyuranyo cy'imyaka rwumva kwegerana kw'imitima maze iraganira karahava kugera aba bombi kuri ubu ari umugabo n'umugore.

Iby'imyaka wabyumva gutya burya The Ben ubwo yari umusore ushyushye w'imyaka 20 na 21, Uwicyeza Pamella ni bwo yarimo yinjira mu mashuri abanza arimo asoza ay'inshuke.

Uyu muhanzi ni icyamamare kuva kera kugeza n'ubu. Mu 2010 yari akunzwe byo ku rwego rwo hejuru bituma atumirwa kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Inkuru yabaye kimomo ubwo yabaga cyo gihe bikavugwa cyane, ariko uwavuga ko byagorana kuba Uwicyeza Pamella yayibara nk'uwayikurikiraniye atarayibariwe ntabwo yaba abeshye.

Ubwo The Ben yarimo akora iyo bwabaga ashaka ubuzima muri Amerika, Uwicyeza Pamella ni bwo na we yarimo yinjira mu mashuri yisumbuye.

Tugiye kukubarira inkuru y'uko Pamella yamenyanye na The Ben. 

Uyu mugore ugira isoni mu buryo bwo hejuru yewe na The Ben yigeze kubihamya bikaba binagaragara mu mafoto ye, yamenyanye na The Ben biturutse kuri mukuru we.

Mu 2016 nyuma y'imyaka igera kuri 7 The Ben yari amaze adakandagira ku butaka bw'u Rwanda, mu kwezi k'Ukuboza ubwo yagarukaga i Kigali, yashyikirijwe indabo na mukuru wa Uwicyeza Pamella.

Mukuru wa Pamella na we yari mu myaka y'abakobwa basoza amashuri yisumbuye, aha birumvikana ko Uwicyeza Pamella nawe yarimo arwana no gusoza ayisumbuye.

Uku kwakirwa na mukuru wa Pamella kwa The Ben uwavuga ko ari ko kwabaye imvano yo kuba uyu muhanzi yatangira kumenya abakobwa bagize uyu muryango, ntabwo yaba abeshye.

Umwaka wa 2019 ubwo Uwicyeza Pamella yari asoje amashuri yisumbuye yinjiye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda yanamubereye imbarutso yo kwamamara.

Muri uwo mwaka mu kwezi k'Ugushyingo yahuriye na The Ben i Nairobi muri Kenya mu mpera z'uwo mwaka, inkuru z'urukundo rwabo zitangira kuvugwa karahava.

Imitoma iba icicikana mu bihe by'ukwezi kwa Mutarama ubwo aba bombi baba bizihiza isabukuru y'amavuko, umwe kuri 09, undi 31 Mutarama.

Umwaka wa 2021 wasize urukundo rw'aba bombi rufashe indi ntera mu birwa bya Maldives mu bwato, The Ben atera ivi asaba Uwicyeza ko bazabana, undi na we arabimwemerera anemera kwambara impeta y'integuza.

Abantu banyuranye batangiye kwitegura ibirori by'aba bombi ariko ntibyabashije kuba byihuse nk'uko bamwe bari babyiteze. Uyu muhanzi yumvikanye kenshi avuga ko gahunda ari iya babiri bityo ko abantu bandi bakwiriye gutegereza.

Baje gufata umwanzuro basezerana mu mategeko mu mwaka wa 2022, maze umwaka wa 2023 bawusoza bombi bereka ibirori imiryango, inshuti n'abakunzi babo batari bacye.

Urebye usanga bahuje imimerere y'uburyo bakundamo ibintu by'umwihariko imyidagaduro. Bakunze kuba bari kumwe mu biruhuko mu bice bitandukanye birimo Mombasa, Dubai n'ahandi.

Kuva urukundo rwabo rwamenyekana henshi, The Ben akorera ibitaramo cyane mu Karere k'Ibiyaga bigari, Uwicyeza akajya kumushyigikira. Urugero rwa hafi ni igitaramo cy'i Burundi.

Kuri iyi nshuro bazaba bari kumwe muri Uganda, igihugu cy'amateka mu buzima bwabo kuko ari cyo The Ben yavukiyemo.

Ibi birumvikana ko birenze igitaramo kuko bazaniyereka inshuti n'imiryango ku ntambwe bamaze gutera yo kubana akaramata.

The Ben yahisemo kubara inkuru y'urukundo rwe na Pamella mu ndirimbo 'Ni Forever' aho aba aririmba ko bazabana iteka ryose.

Inkuru yabo y'urukundo irihariye ndetse bakwiriye kwigisha abandi by'umwihariko ku munsi w'abakunda, ko abantu bashobora gukundana batitaye ku myaka kuko ari imibare.

Urukundo rwabo rwigisha abakundana ko bashobora gukora imihango y'ubukwe mu myaka igera kuri itatu mu gihe babyumvikanyeho. Ubusanzwe, benshi bayikora mu munsi umwe.

Inkuru yabo yigisha ko nubwo haza barwivanga mu buryo bwose nk'uko The Ben abikomozaho mu ndirimbo aheruka gushyira hanze, mu gihe cyose buri umwe yaremewe kubana n'undi, ntacyabihagarika.

Kuwa 14 Gashyantare, ubwo The Ben azaba atarama mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, azahurira ku rubyiniro n'abahanzi barimo Sheebah Karungi bakoranye indirimbo "Binkolera".

Byitezwe ko nyuma y'iki gitaramo, The Ben na Pamella bazerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu muhanzi yatangaje ko hazaba hari urugo rwabo rukuru.

The Ben azataramira bwa mbere muri Uganda kuva ashinze urugo ku munsi w'abakundanaKongera guserukana muri Uganda nyuma yo kwemeranya kubana akaramata ruzaba ari urugendo rw'amateka Inkuru y'urukundo rwa The Ben na Pamella irihariye mu nguni zose uhereye ku myaka irenga 10 barushanwa 

Umwe mu bavandimwe ba The Ben ari mu bagiye kumwakira mu 2016 ubwo yagarukaga gutaramira i Kigali

KANDA HANO WUMVE UNAREBE NI FOREVER IRIMO INKURU Y'URUKUNDO RWA THE BEN NA PAMELLA



 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139562/inkuru-yihariye-yurukundo-the-ben-na-uwicyeza-pamella-bagiye-kubarira-muri-uganda-139562.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)