Inyubako y'imwe muri Kiliziya ikomeye mu Rwanda yibasiwe n'inkongi ibyarimo birahatikirira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkongi yadutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 01 Gashyantare 2024, aho icyumba cyafashwe cyari kibitsemo ibikoresho binyuranye.

Amakuru y'iyi nkongi yanemejwe n'Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, wavuze ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa tatu z'ijoro.

Ni inkongi yafashe icyumba giherereye ahareba kuri Parking ya Sainte Famille Hotel, winjiriye ku muryango uri ahari Station ya Engen.

SP Sylvestre Twajamahoro yagize ati 'Kugeza ubu icyateye iyi nkongi, ntabwo kiramenyekana, turacyakora iperereza ngo tumenye icyaba cyayiteye.'

Iki cyumba cyibasiwe n'inkongi cyahiriyemo ibikoresho birimo amagare ya siporo, aho harimo ane yari akiri mashya yari akimara kubikwamo, ndetse n'ibitabo n'ibindi bikoresho binyuranye.

SP Twajamahoro avuga ko ishami rya Polisi y'u Rwanda ryageze ahabereye iyi nkongi itarasakara cyane, rikayizimya kugira ngo idakongeza ibindi bice by'iyi nyubako, ndetse na sitasiyo y'ibikomoka kuri Peteroli ihegereye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yasabye abantu kujya bagenzura ibijyanye n'amashanyarazi, bakirinda gusiga bacometse ibikoresho igihe bavuye mu kazi, kuko biri mu bishobora guteza inkongi z'umuriro.

Yagize ati 'Ni byiza no kujya abantu bagenzura insinga z'amashanyarazi, kuko na zo iyo zishaje cyangwa zagize ikibazo cyo kwangirika biteza inkongi.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Inyubako-y-imwe-muri-Kiliziya-ikomeye-mu-Rwanda-yibasiwe-n-inkongi-ibyarimo-birahatikirira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)