Inyubako y'umupfumu Rutangarwamaboko yafashwe n'inkongi y'umuriro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Umupfumu Rutangarwamaboko yahuye n'ibyago aho inyubako y'Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima bushingiye ku muco ayobora cyafatwaga n'inkongi y'umuriro.

Iyi nyubako ya Nzayisenga Modeste [Rutangarwamaboko] akunda kwita 'Ingoro' yafashwe n'inkongi itewe n'umuriro wifashishwaga hasudirwa umureko.

Yari igorofa igeretse rimwe iherereye Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba, igice cyo hejuru cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by'abanyarwanda bo hambere akaba ari cyo cyafashwe n'umuriro.

Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro ryahise ritabarira hafi inyubako yose itarafatwa n'inkongi.

Yafashwe n'inkongi y'umuriro
Hahiye igice cyo hejuru



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/inyubako-y-umupfumu-rutangarwamaboko-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)