Irene Mulindahabi yapfushije mama we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, umunyamakuru Irene Mulindahabi yashyize hanze ubutumwa bugaragaza ibyo yaganiriye na mama we mu burwayi bwe, atangaza ko uyu mubyeyi we yitabye Imana.

Muri ubwo butumwa, Irene Mulindahabi aba yihanganisha umubyeyi we amubwira kwizera Imana akirengagiza ububabare arimo kugira ngo Satani atamunyaga ubugingo bwe.

Uyu mubyeyi yari amaze igihe arembye dore ko kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, yari arwaye ndetse ari mu burirwe bukomeye ariko we agakomezwa no kwizera.

Irene yakunze kujya agaragaza ukuntu yubaha cyane umubyeyi we kandi ko ibyo akora byose abikorera umubyeyi we ndetse ko aterwa ishema no kuba amufite.


Mama wa Irene Mulindahabi yitabye Imana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139988/irene-mulindahabi-yapfushije-mama-we-139988.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)