No title

webrwanda
0

Iri siganwa ryitabiriwe n'amakipe 19 agizwe n'abakinnyi 94. Ni mu gihe ikipe ya DSM-Firmenich PostNL Development Team yo yamaze kwikura muri Tour du Rwanda 2024 kubera ko abakinnyi bayo barwaye hakabura abitabira.

Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y'amarushanwa ategurwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI.

Abasiganwa mu gace ka mbere barakoresha imihanda ya: BK Arena-Simba Kimironko-KIE-Rwahama-Chez Lando-Prince House-Sonatube-Kicukiro Centre-SP Kicukiro-Sonatube-Rwandex-Mu Kanogo-Cadillac-Ku kabindi-KCC izaba ifunze kuva 9h30-13h30.

Ikipe ikina gute mu muhanda?

Mu gihe ikipe ihagurutse hari uko abakinnyi bakina bahanganye ariko badasiganwa.

Ibi bikorwa mu buryo bubiri harimo gukora umurongo umwe ugororotse, (Single Paceline). Hano umukinnyi uri imbere, aba agomba kwihuta cyane kuburyo abandi bane bagendera ku muvuduko ariho.

Icyo gihe iyo wa mukinnyi amaze kuruha, asubira inyuma hakagira undi uyobora noneho wawundi wari inyuma bakamurinda umuyaga ubundi agafata akanya ko kuruhuka ariko batamusiga. Ibi bikunze gukorwa mu gihe abakinnyi bagihaguruka.

Ubundi buryo bwa kabiri, ni igihe abakinnyi bakora imirongo ibiri iteganye, ubundi bagasiganwa ku muvuduko wo hejuru, ariko ibi bikorwa mu gihe abakinnyi benda gusoza.


Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda. 

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya 'Silver' wa Tour du Rwanda

Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amagare mu Rwanda (FERWACY) n'ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano. 

Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umunyafurika.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.

Ati 'MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk'igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy'abaterankunga cyizwi nka 'Silver Sponsor'

Ati 'Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by'ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy'imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.'

Akomeza ati 'Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z'ikoranabuhanga n'udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

Agace amakipe asiganwa n'ibihe (Team Time Trial) gakinwa gute?

Aka gace gakunze kuba mu masiganwa y'amagare amara umunsi urenze umwe. Muri aka gace, buri kipe ihagurukira rimwe igakora intera yateganyijwe, ubundi bakabara ibihe.

Buri kipe ihagurutse bisaba ko abakinnyi bakoresha umuvuduko wabo wose ushoboka, kandi badasiganwa.

Aho bigoraniye ni uko muri aka gace, habarwa ibihe by'umukinnyi ubanziriza uwa nyuma winjiye ku murongo muri buri kipe.

Urugero-Ikipe ihagurukanye abakinnyi 5, umukinnyi wa kane ibihe yakoresheje, nibyo bihabwa ikipe ye, bivuze ko umukinnyi wa 5 niyo yagenda buhoro nta kibazo.

Muri aka gace kagiye gukinirwa i Kigali, amakipe 19 agiye gukina, buri kipe ifite abakinnyi 5 usibye Algeria ifite abakinnyi 4.

Uko Isiganwa rizagenda mu gihe cy'iminsi umunani:

1.Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare, harakinwa agace ka mbere gatangirira kuri BK Arena gasorezwe kuri Kigali Convention Centre ku ntera ya 18.3 Km.

2.Ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare, hazakinwa agace ka kabiri kazatangirira Muhanga gasorezwe Kibeho ku ntera ya 129.4Km

3.Ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare, hazakinwa agace ka gatatu kazatangirira i Huye gasorezwe Rusizi ku ntera ya 140.3

4.Ku Gatatu tariki 21 Gashyantare, hazakinwa agace ka Karongi na Rubavu ku ntera ya 93Km.

5.Ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, hazakinwa agace ka Musanze gasorezwe mu Kinigi (Kwita Izina) ku ntera ya 140.3 Km.

6.Ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare, abasiganwa bazahagurikira Musanze basoreze Mont Kigali ku ntera ya 93.3 Km.

7.Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare, abasiganwa bazatangirira Rukomo kasoreze Kayonza ku ntera ya 158Km.

8.Ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare, hazaba agace ka nyuma hazabera kuri Kigali Convention Centre ku ntera ya 73.600 Km. Muri rusange abasiganwa bazakoresha 718.9 Km.


Ikipe ya DSM yasezeye mu irushanwa habura amasaha mbarwa ngo irushanwa ritangire

Police yasabye Abanyarwanda kwitwararika muri iki gihe cya Tour du Rwanda:

Mu butumwa yatanze, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yakanguriye Abaturarwanda gushyigikira iri siganwa birinda icyo ari cyo cyose cyabangamira abasiganwa cyangwa se kikabateza impanuka.

Yagize ati: "Isiganwa rizazenguruka mu mijyi, mu masanteri y'ubucuruzi no mu bice by'ibyaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu, kandi nk'uko byakunze kugaragara, haba hari umubare munini w'abafana; aho abasiganwa bahagurukira n'aho isiganwa risoreza ndetse no ku mihanda, bishimiye gukurikirana iri rushanwa.'

Yakomeje ati: 'Icyo tubasaba ni ukwirinda kwambuka umuhanda mu gihe abasiganwa batambuka, gukurikiza amabwiriza bahabwa n'abapolisi cyane cyane mu duce tuberamo isiganwa, kwirinda kwegera umuhanda cyangwa gusiga abana hafi yawo nta muntu mukuru bari kumwe. "

Boniface Rutikanga yavuze ko mu gihe iri siganwa rizaba riba, imihanda imwe n'imwe izafungwa mu gihe ikoreshwa n'abasiganwa, asaba abatwara ibinyabiziga kuzihanganira izi mpinduka.

Ati: "Bizaba ngombwa ko imihanda imwe n'imwe ifungwa by'igihe gito kugira ngo byorohereze abasiganwa. Abatwara ibinyabiziga barasabwa gutegereza bihanganye kugeza igihe imihanda yongeye gufungurwa cyangwa bagakoresha indi mihanda bazerekwa n'abapolisi bazaba bahari kugira ngo babayobore no gufasha mu migendekere myiza y'isiganwa ry'amagare.'


Ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa yatangaje ko yiteguye kwitwara neza muri iri siganwa, ni nyuma y'uko isoje imyiteguro kuri uyu wa Gatandatu

Amakipe 19 yitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda 2024

1.UCI PRO TEAMS (Icyiciro cy'amakipe akomeye)

Israel-Premier Tech (Israel)

TotalEnergies (France)

Polti-Kometa (Italy)

Bingoal-WB (Belgium)

2.UCI CONTINENTAL TEAMS

Java Inovotec (Rwanda)

May Stars (Rwanda)

Soudal - Quick-Step (Belgium)

Astana Qazaqstan Development Team (Kazakhstan)

Lotto Dstny Development Team (Belgium)

Groupama-FDJ (France)

Bike Aid (Germany)

3.NATIONAL TEAMS (Amakipe y'Ibihugu)

Rwanda

Algeria

South Africa

Eritrea

Ethiopia

Italy

Mauritius

4.MIXED AFRICAN NATIONS TEAM (Amakipe y'ibihugu yishyize hamwe)

-World Cycling Centre Africa

Muhoza Eric uhagarariye Team Rwanda muri Tour du Rwanda, yijeje Abanyarwanda ko bazitwara neza muri iri siganwa, kuko babonye imyitozo ihagije, kandi n'abo bariteguye.

Muhoza yavuze ko hamwe n'umutoza w'Umufaransa bafite biteguye kwitwara neza. Yavuze ko bagiye guhurira mu isiganwa n'abakinnyi Mpuzamahanga, bizafasha kwitinyuka. Ati 'Ni ibintu byiza gukinana n'abantu bakomeye bituma natwe twitinyuka tukaba twumva ko bishoboka ko twatsinda.'

Mera Kudus waciye agahigo ko kwegukana agace ka Tour du Rwanda 2012 ari muto (Yari afite imyaka 18), yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda yitabiriye Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 16, avuga ko afite icyizere cy'uko we n'ikipe ye bazitwara neza muri iri rushanwa. Ati "Niteguye gukorana n'ikipe yanjye tukegukana isiganwa."

Yavuze ko kuva 2012 yitabira Tour du Rwanda, abona ko iri siganwa rigenda ritera imbere kandi rivugururwa yaba ku ruhande rw'abakinnyi ndetse n'abaritegura. Uyu mukinnyi yashimangiye ko Tour du Rwanda riri mu masiganwa akomeye.

Tour du Rwanda ya 2024 irihariye, kuko irimo amakipe arindwi (7) mashya- Harimo Astana Qazaqstan Development (Kazakhstan), Team Polti-Kometa (u Butaliyani), UAE Team Emirates Gen Z (UAE), Groupama-FDJ Conti (u Bufaransa), Lotto DSTNY Development (u Bubiligi), Bingoal WB (u Bubiligi) na Java-Inovotec (u Rwanda).

Mu 2023, Tour du Rwanda yarimo amakipe icyenda mashya, n'aho mu 2022 harimo amakipe mashya atanu (5).

Henok Mulubrhan, umunya Erytrea ni we wegukanye Tour du Rwanda ya 2023:

Ku wa tariki 26 Gashyantare 2023, nibwo uyu musore yahize bagenzi be yegukana irushanwa ryo gusiganwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ya 2023.

Yasoje agace ka nyuma ka munani yasize bagenzi be, ku ntera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'umujyi wa Kigali.

Mulubrhan usanzwe ukinira ikipe ya Green Project yo mu gihugu cy'u Butaliani, yakoresheje amasaha 2, minota 04 n'amasegonda 52.

Perezida Paul Kagame niwe washoje iryo siganwa ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Mulubrhan yari yegukanye kandi agace ka gatatu (niko gace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera i Musanze).

Mu ijambo rye, yavuze ko kwegukana Tour du Rwanda ari inzira yo kwitabira andi marushanwa. Ati 'Utsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri jye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''

Yongeraho ati: "(Ni) intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''













Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139805/live-ikaze-mu-gace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-kagiye-kubera-i-kigali-amafoto-139805.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)