Ishusho ya Gashyantare y'Abakundana mu Myidag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twabegeranirije muri rusange uko ukwezi kuzwi nk'ukw'abakundana kwagenze guhera kuri Okkama wakwinjijemo abantu mu buryo bwihariye, abanyamideli baserutse muri Amerika n'Uburayi, The Ben i Kampala, Bruce Melodie i Nairobi, Alliah Cool i Dar es Salaam.

Mu bwiza, Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yatangaje igihe azakorera ubukwe, abandi berekana abakunzi barimo Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, n'ibindi.

Ibitaramo bitegerejwe muri Werurwe 2024

Ukwezi gushyizweho akadomo abantu bategerezanije amatsiko igitaramo rurangiranwa cya Platini P kizaba kuwa 30 Werurwe 2024 ubwo uyu mugabo azaba yizihiza imyaka 14 amaze mu muziki.

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, byitezwe ko azagifashwamo n'abahanzi barimo n'abakomeye mu Karere nka Eddy Kenzo na Big Fizzo, biranashoboka ko abantu bakongera kugira amahirwe yo kubona ataramana na Humble Jizzo na Safi Madiba.

Hari kandi igitaramo cya Tonzi cyo kumurika umuzingo we wa cyenda yise Respect. Ni igitaramo kizabera kuri Crown Conference Hall i Nyarutaramana aho azongera guhuriza ku rubyiniro The Sisters.

The Sisters imaze imyaka 10 itumvikana, igizwe na Aline Gahongayire, Gabby Kamanzi, Phanny Wibarara na Tonzi. Iki gitaramo bazahuriramo kizaba kuwa 31 Werurwe 2024. Aline Kabaganza na we azaririmba muri iki gitaramo mu gihe DJ Spin ari we uzaba avanga umuziki.

Inkuru ya 30 igitaramo gakondo cy'Inyamibwa kizaba kuwa 23 Werurwe 2023 muri BK Arena aho hazabarwa inkuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe n'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Indirimbo zagarutsweho cyane

Ukwezi kwa Gashyantare kwasohotsemo indirimbo nyinshi ariko iyitwa  Jugumila ya Phil Peter, Kevin Kade na Chriss Eazy zagarutsweho cyane kugera no kuri Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima wibajije icyo izina ry'iyi ndirimbo rivuze.

Shemi na we yongeye gukora mu nganzo akora indirimbo igaragaramo mu mashusho Judy umukobwa umaze kugwiza igikundiro ku mbuga nkoranyambaga.

Ni indirimbo yasohokeye rimwe na "Peace Of Mind" isubiwemo. Izi zose zikaba zari zitezwemo Davis D, nyamara inkuru yaje ibusanye kuko haririmbyemo Juno Kizigenza.

Juno Kizigenza yagarutse mu nkuru bishingiye ku ndirimbo byavuzwe ko itari iye, Abahungu, ikoze mu njyana y'uruhurirane ya Afro Gako nayo hibazwa imvano yayo.

Gusa uyu muhanzi yashyize umucyo ku byavugwaga, avuga ko babikemuye n'uwamushinjaga kuyimwiba, bamwe bakaba barabibonagamo inzira yo kurushaho kuyicuruza.

Ariel Wayz wigeze gushyira hanze amafoto, benshi bakavuga ko afite amabere ameze nk'irya Bigogwe, yakoze indirimbo igaragaramo ababyeyi be ayikorera mu Bigogwe mu cyanya yavuzwemo.

Ibitaramo n'ibirori byabaye

Okkama yinjije abantu mu Kwezi kw'abakundana ashyira hanze indirimbo yise "Aba Baby" mu buryo bw'amajwi n'amashusho, anahita ashyira hanze indirimbo zose zigize EP yise Ahwii.

Yayimuritse mu buryo bwa Live mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye nka Shaddyboo, Rocky Kimomo, Coach Gael na Kenny. Yafashijwe na Umuriri Band.

Abahanzi barimo Kenny Sol na Ross Kana bamufashije gususurutsa abitabiriye mu gihe umukunzi wa Okkama, Trecy Teta, ari we wari uyoboye gahunda z'ibyaberaga hanze.

Habaye igitaramo cya Andersonne Experience cyaririmbyemo Andersonne ari na we nyiri birori, Ariel Wayz na Delah Dube. Iki gitaramo kiri mu byasusurukije abantu kuri Saint Valentin.

Mu Rwanda kandi ku nshuro ya mbere habereye iserukiramuco rya Kigali Trinnial ryabereye mu bice bitandukanye by'igihugu, rirangwa n'ibikorwa birimo iby'umuziki, ikinamico imideli.

Ibi bikorwa byashyizweho akadomo mu gitaramo cyaririmbyemo abarimo Mike Kayihura, Bushali, Kaya Byinshi, Michael Makembe, Impakanizi, Kevin Kade, Mistaek, Delah Dube, Symphony Band na Shauku Band.

Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, Meya w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel; bari mu bayobozi bitabiriye ibi bikorwa mu bihe bitandukanye.

Hari kandi ibitaramo byabereye mu bice bitandukanye by'igihugu byaherekeje Tour Du Rwanda, bigatanga ibyishimo bisendereye ndetse bigaha amahirwe abo muri utwo duce bakiyerekana.

Ibi bitaramo byabereye mu Karere ka Huye, Rubavu, Musanze na Kigali, byarushijeho kuzamura imigendekere myiza ya Tour Du Rwanda aho abantu babaga bari bukurikirane mu masaha y'amanywa ibikorwa by'amarushanwa y'amagare, bakanagira umwanya wo kwidagadura.

Abahanzi batoranijwe bagatanga ibyishimo muri Tour du Rwanda, barimo Mico The Best, Senderi Hit, Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bwiza, Bushali na Afrique, bakaba ari abahanzi bigoranye ko bagutenguha.

Ni na ko byagenze ndetse bigeze i Musanze abakunzi b'umuziki nyarwanda basaba ko bakongererwa igihe kugira ngo babashe kumva neza ibihangano bya Juno Kizigenza.

Ku munsi w'abakundana, The Ben yataramiye muri Uganda yongera kwerekwa urukundo mu gihugu gifite amateka akomeye mu buzima bwe kuko ariho yavukiye hari ku munsi w'abakundana.

Kuwa 23 Gashyantare nabwo yatunguranye mu gitaramo "Melodies of Love" cya Rema Namakulah afatanya n'uyu muhanzikazi bafitanye indirimbo "This Is Love" gutaramira abitabiriye iki gitaramo.

Amakuru yihariye ku bahanzi n'abanyamuziki

Bruce Melodie witegura gushyira hanze umuzingo mushya, yerekeje muri Kenya mu bikorwa bifite aho bihuriye n'umuziki we, ariko icyatunguranye kurusha ibindi ni ukujyana na Prince Kiiiz asize Element.

Muri Kenya uyu muhanzi yagize umwanya wo gusura Bahati basanzwe bafitanye umubano wihariye banakoranye indirimbo "Diana", anagira umwanya wo gutanga ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye.

Inkuru yo kongera kwinjira muri 1:55AM kwa Kenny Sol bishingiye ku nkuru yatangajwe na Bruce Meloide, yemeza ko yamaze kuba umunyamuryango, yavugishije benshi.

Nubwo Kenny Sol ataragira icyo avuga kuri aya makuru, ariko ikibazo cyakomeje kwibazwa ni 'ese koko igihe aho kigeze Kenny Sol yaba ari umuhanzi wari ukeneye kongera kugira abamureberera inyungu'?.

Impamvu ni uko yavuye mu Igitangaza akanatandukana na Yemba Voice, kandi imikorere ye bikagaragara ko ari bwo yihagazeho. Abandi bavuze ko ari umubare mwiza by'umwihariko muri iki gihe yinjiye mu cyiciro cy'abafite urugo.

Chriss Eazy yatigishije imbuga, yongera kwerekana ko yihebeye Umuhoza Pascaline, umwe mu bakobwa b'inkingi za mwamba muri Kigali Protocal by'umwihariko mu ishami ryayo ryo muri Poland. Pascaline uri umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana Miss Rwanda 2022.

Chriss Eazy yongeye kugaruka mu majwi havugwa ko yasusuzuye abanyamakuru b'i Huye aho yavuye agakurikirwa n'inkuru zivuga ko hari abafashe umwanzuro wo kutazongera gukina indirimbo ze, gusa yaje gusaba imbabazi agaragaza ko ibyabaye atari abigambiriye.

Ubwiza n'imideli muri Gashyantare 2024

Abanyamideli nyarwanda bongeye kwiyerekana mu ruhando mpuzamahanga barimo Christine Munezero, Ornella Umutoni na Anipha Umufite, batambutse mu birori by'imideli bya New York Fashion Week.

Ibi birori biza mu by'imbere byishyura neza abo bikoresha bikanabahesha amahirwe y'ibiraka bikomeye birimo gukorana n'inzu zireberera inyungu z'abanyamideli no kwamamaza kompanyi zikomeye.

Nyuma gato Umufite Anipha yitabiriye London Fashion Week avuga ko ari ikintu gikomeye gishimangira ko umwuga wo kumurika imideli mu Rwanda uri kwaguka.

Birumvikana kandi kuba uyu munsi umunyarwanda yamurika imideli muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu Bwongereza no mu Bufaransa, ni intambwe ikomeye kandi itanga icyizere ko mu bihe biri imbere mu Rwanda hazatangira kujya habera ibirori bikomeye by'imideli.

Ku ruhande rw'ubwiza, Miss Naomie nyuma yuko yasoje Mutarama yambitswe impeta, Gashyantare nayo yayigiriyemo umugisha, bahuza imiryango n'umukunzi we Michael Tesfay mu muhango wo gufata irembo. Ubwo yaganiraga na RBA, Miss Naomie yatangaje ko mu Ukuboza ari bwo azakora ubukwe. 

U Rwanda rwungutse amaboko muri iki gisata aho Kenza Joannah Ameloot yegukanye ikamba rya Miss Belgium 2024. Uyu mukobwa akaba ari yaragaragaje ko yishimira kuba ari umunyarwanda.

Miss Kenza avuga ko akunda gusura u Rwanda akishimira ko abanyarwanda bahisemo kwigira. Umushinga w'uyu mukobwa ni ugufasha abana baba mu miryango ikennye mu Bubiligi.

Yavuze ko ateganya ko ibi bikorwa azanabigeza mu Rwanda, akaba yifuza kubona uburezi bufite ireme binyuze mu bukangurambaga no mu buryo bufatika.

Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia yiyongereye ku mubare w'abanyampinga berekanye abakunzi babo, hakaba hari ku munsi w'abakundana.

Imyidagaduro ishingiye kuri sinema

Alliah Cool uri mu bari n'abategarugori bamaze igihe kitari gito mu ruganda rw'imyidagaduro ishingiye kuri sinema, yagiye muri Tanzania mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye.

Muri uko kwezi kandi ni bwo yatangaje ko nubwo abantu bamwe bibwira ko hari umubano agirana n'abagabo batandukanye wihariye, ibyo ari icyaha kuri we by'umwihariko muri iki gihe afite umugabo kandi bishimanye nubwo nta bukwe ateganya.

Yaganiriye kandi na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda by'umwihariko ku mushinga w'uyu mugore wo gufasha urubyiruko kurushaho kugira ubumenyi bufatika mu birebana na sinema.

Umunyarwenya, umukinnyi wa filime n'umunyamakuru, Rusine Patrick, nawe yerekanye ko ari mu munyenga w'urukundo na Iryn Uwase Nizra. Amakuru ahari ni uko aba bombi bageze kure umushinga wo kubana.

Gahunda zihariye

InyaRwanda yatangije gahunda yo gusura abahanzi baherereye hirya no mu bice by'igihugu aho kugeza ubu iyi gahunda imaze kubera mu Turere 2 ari two Musanze na Huye. Abahanzi n'abafite aho bahuriye n'ubuhanzi n'imyidagaduro muri utwo turere bagaragaje byinshi byihariye ku turere twabo.

Muri Musanze, bagaragaje ko kugeza ubu imyidagaduro yabo ishingiye ku birori bitegurirwa mu Tubari n'Utubyiniro, ariko ibitaramo binini bisigaye byarabaye bicye ugereranije na mbere.

Ibi bishingira ahanini ku kuba bigoye kubona aho ukorera kuko Stade idapfa gutangwa ndetse n'icyanya cyahariwe imyidaduro na siporo [Car Free Zone] na cyo ari uko.

Ku rundi ruhande ariko bagaragaza ko bishimira impano zitangaje bafite mu muziki, ubusizi no kubyina. Kugeza ubu mu nsisiro hose bashimangira ko indirimbo "Teta" ya QD ariyo bakunze na cyane ko ari iy'umuhanzi ukomoka muri aka Karere.

AKarere ka Huye kigeza kuba igicumbi cy'imyidagaduro, ubu byasubiye inyuma bishingiye ku kuba abanyeshuri baragabanutse muri uyu mujyi, abashoramari bakaba basigaye bagira ubwoba bwo gushora. Ikindi ibikorwa byo kwerekaniramo impano nabyo byaragabanutse.

Abatuye muri aka karere barasaba koroherezwa mu kubona aho gukorera ibitaramo bigari kuko hamwe mu hahari bigoye kuhabona. Hari n'aho batanze urugero ko hasigaye harabaye aho kubika amafumbire.

Iyi gahunda ya InyaRwanda: Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere, izakomereza no mu tundi Turere dutandukanye tw'igihugu.

Amakuru yo mu Karere

Ahanini amakuru menshi muri iki gihe mu myidagaduro mu Karere k'Ibiyagabigari usanga ashingiye ku gihugu cya Tanzania kuko cyamaze kugaragaza ubudasa cyane cyane mu njyana ya Bongo Flava no kuba abenshi bagituye bakoresha icyongereza n'igiswahili, indimi zifite umubare munini w'abazikoresha ku isi.

Harmonize yatangaje ko yitegura guhamagara Diamond bakaganira ku byerekeranye n'imikoranire mu gukomeza guteza imbere umuziki wa Tanzania.

Uyu muhanzi uri mu rukundo na Poshy Queen, amaze iminsi agaragaza ibyishimo bidasanzwe. Wavuga ko barambanye dore ko bamaranye amezi arenga abiri.

Ku ruhande rwa Diamond, yapfukamye imbere ya Zuchu amusaba imbabazi nyuma yuko uyu muhanzikazi bari mu rukundo rutavugwaho rumwe, yari yumvikanye amwita imbwa. Mbega yarikorongeje avuga ko Diamond atanyurwa mu rukundo ndetse ko batazongera gukundana.

No ku ruhande rwa Zari na Shakib Lutaaya, nabo ibintu ntabwo byifashe neza muri uku kwezi kwa Gashyantare, ndetse amakuru menshi avuga ko bamaze gutandukana.

Abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Karere, bavuga ko iyi nkundura bayibonamo uburyo bwo gushaka kwamamaza igice gikurikira cya filime ya Young Famous & African kigiye kujya hanze.

Hamisa Mobetto yatangiye ukwezi asangiza abamukurikira ibihe byiza yagiriye muri Hollywood ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, asoza yishimana n'abana be i Dubai ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140144/ishusho-ya-gashyantare-yabakundana-mu-myidagaduro-yo-mu-rwanda-140144.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)