Ishusho yUbuhanzi nImyidagaduro muri Musanz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musanze ni Akarere kari mu twunganira Kigali kuko kari muri ducye dufite iterambere n'ibikorwaremezo bigaragarira buri umwe. Musanze ibumbatiye ubukerarugendo bushingiye ku ngagi n'imisozi miremire y'ibirunga.

Ifite kandi agace gakora ku biyaga by'impanga bizwi nka Burera na Ruhondo nabyo bikurura ba mukerarugendo, gusa hirya y'ibyo hari ibindi bikorwa byihariye muri aka Karere.

Uyu munsi tugiye kugaruka kuri aka Karere mu byerekeranye n'Ubuhanzi n'Imyidagaduro cyane ko kihariye amateka utasanga ahandi mu birebana n'imyidagaduro.

Uhereye inyuma gato mu mwaduko w'ibihangano bya kizungu cyangwa w'iterambere ry'umuziki ugezweho, Musanze iri mu Turere twihuse muri ibi bikorwa.

Abahanzi bakomeye bazamukiye muri aka Karere yaba abahavukira, abahigiye amashuri yabo n'abajyagayo kubera ibikorwa by'umuziki n'igikundiro kabaga gafite.

Muri abo twavuga nka Rafiki wazamukanye imbaduko yo hejuru mu njyana yihariye Coga Style yatumye aba ikimenyabose akanagira igikundiro cyo hejuru.

Tonzi, Patient Bizimana na Young Grace nabo bamamaye cyane kubera aka Karere binyuze mu bitaramo bahakoreraga, ushatse uvuge ko kababereye icyambu kibageza muri Kigali.

Musanze yabereyemo ibitaramo bikomeye birimo iby'abanyarwanda nka Urban Boyz, Just Family, Kitoko, Mico The Best ndetse n'abanyamahanga barimo Harmonize na General Ozzy.

Muri iyi minsi byifashe bite muri aka Karere?

Iyo uganiriye n'abatuye muri aka Karere bagutangariza ko ibintu bimeze neza amafaranga ari kuboneka. Shyaka Prince na Tina babwiye inyaRwanda ko ibintu bimeze neza abanyabirori bafite ahantu hatandukanye ho gusohokera.

Bagarutse ku tubyiniro tugezweho nka Zero One, bitsa ku nzu z'ubugeni n'ubukorikori zitari nke wahasanga, zikaba zikurura abasilimu batari bake bo muri Musanze, Kigali n'ahandi.

Prince Shyaka yavuze ko kugeza ubu utubari n'utubyiniro biri mu mishinga ishamikiye ku buhanzi n'imyidagaduro igezweho

Abasore b'aka aka Karere bashyize imbaraga mu gukorera amafaranga binyuranye na bashiki babo bayakorera ariko bakamenya no kuyanezerwamo.

Mu ngero Prince na Tina batanze, bavuze ko umukobwa wapanze gusohokana inshuti ze ari nka batanu, bashobora gukoresha ibihumbi 500Frw, mu gihe umusore we ashobora gukoresha ibihumbi 50Frw.

Abifuza kujya muri Musanze bagamije kwidagadura bakubwira ko ijoro ryaho bariguhitiramo kuko ari bwo ibintu biba bishyushye n'umujyi usa neza kurushaho.

Leo Touch uri mu bagabo bamaze imyaka irenga 10 bakorera muri aka Karere mu birebana no gutunganya umuziki w'abahanzi, yagize icyo atangariza abanyamakuru bacu.

Yerekanye ko kugeza ubu impano zihari kandi binyuranye nuko byari bimeze mbere ubu umuhanzi ashobora gutungwa n'ibikorwa bye yaba uri mu muziki, ubusizi, gushushanya n'ibindi.

Tina yavuze ko umujyi umeze neza amafaranga aboneka kugera aho abakobwa bashobora gusohokana bakanyeganyeza igice cya miliyoni 1 Frw batagera kuri 5 ijoro rimwe

Abahanzi nka Day Maker na Fizzo Mason nabo bahuriza ku kuba muri Musanze hari impano mu byiciro byose, ariko imbogamizi ikomeye ikaba ari ukumenyekanisha ibikorwa byabo.

Bavuze ko ibihangano byabo bigoye kuba byakwakirwa kuri televiziyo na radiyo zikomeye by'umwihariko zo mu mujyi wa Kigali. Ibi bihabanye n'abahanzi b'i Kigali kuko bo bafungurirwa amarembo.

Aba basore bavuze ko nta rimwe bizigera bibaho ko abantu bose bajya gutura mu mujyi wa Kigali, ahubwo igihari ni uko abantu bakangukira gufashanya mu rwego rwo guteza imbre ubuhanzi.

Mu bindi bagarutseho ni uko muri Musanze hakiri umubare muto w'ibirori, ibitaramo, amaserukiramuco n'amamurikagurisha.

Usanga na bicye bibonetse, ababitegura badatekereza cyane ku guha akazi abahanzi b'i Musanze, ahubwo bakazana ab'ahandi. Basanga bikwiriye gukosorwa mu bice byose by'igihugu.

Ku rundi ruhande ariko abahanzi bo muri Musanze bafite umwihariko wo guhuza ibyo bakora n'ibindi. Urugero ni Fizzo Mason ukora umuziki ariko akagira n'inzu y'imideli yise Mason cyane ko ari n'umudozi mwiza utunganya imyambaro kandi myiza.

Fizzo Mason yagaragaje ko ikibazo kikiri ingorabahizi ari ukumenyekanisha ibyo bakora 

Day Maker na we ni uko afatanya ubuhanzi no gutunganya umuziki akabona amafaranga yo kumufasha mu buzima bwa buri munsi no gukomeza kugerageza gukora ibihangano byiza.

Andollah na we ni uko afatanya ubuhanzi n'ishoramari aho afite kompanyi ivunja amafaranga. Yizera ko igihe kizagera agasarura mu buhanzi.

Uyu musore wanasoje muri Civil Engineering muri INES Ruhengeri, akora ibiraka bijyanye n'ibyo yize akanagira ubuhanga mu byo gutunganya umuziki aho yashinze Studio yifashisha.

Uretse aba, hari abandi bakora ubuhanzi bubinjiriza cyane mu buryo butamenyewe cyane aho bakora Beat bakanakora indirimbo mu buryo burangiye, bakazigurisha. Ni ibintu bimaze kubageza kure.

Iyo utembereye mu bice byo hirya gato y'umujyi wa Musanze, uhasanga abaturage bishimye, aho bamwe baba bizihiwe n'agasembuye bakubwira ko kabafasha kuruhuka.

Igikombe cy'inzoga y'urwagwa rw'ibitoki kigura magana arindwi (700Frw). Imirimo y'ubucuruzi bunyuranye bwiganjemo ibyo kurya, niyo benshi bakora.

Ariko hari n'abakora indi myuga irimo nko kudoda. Umuturage wambaye neza aba yaserutse mu gitenge cya Malewa cyangwa icyo bita Wasapu.

Ni mu gihe aba bagabo barimba mu mapantalo afite imifuka myinshi [Poshi bombe], uyambaye aba yaserutse neza.

I Musanze uhasanga kandi amatsinda y'ababyinnyi bitoza mu minsi inyuranye, bakubwira ko bagifite imbogamizi yo kutabona aho berekanira ibikorwa byabo.

Umunyamakuru Beni Abayisenga wa RC Musanze umaze imyaka itari micye muri uyu mujyi, yabigarutseho.

Yavuze ko ibirori n'ibitaramo byaberaga muri aka Karere byasubiye inyuma, imvano yabyo ikaba irimo ibikorwaremezo bikiri bicye.

Avuga ko nibihari bigoranye kuboneka kuko hari amabwiriza atoroshye yashyizweho n'ubuyobozi bw'aka Karere mu kubona Stade cyangwa icyanya cyahariwe kwidagaduriramo.

Ibi byagiye bituma benshi mu bashoramari bakuramo akarenge, gusa hakaza n'ikibazo cy'abamburaga abo bakoresheje biganjemo abahateguye ibikorwa binyuranye baturutse hanze ya Musanze.

Igisubizo gitangwa ni uko abantu basenyera umugozi umwe kuko byafashaga abahanzi mu minsi yashize, ariko kuri ubu basa n'abakora batatanye.

Ubuyobozi nabwo burasabwa gufasha mu itegurwa ry'ibirori n'ibitaramo, aho gutegereza abaza kubihakorera, niba Tour Du Rwanda ije igasanga hashyizweho ibikorwa biyunganira.

Beni Abayisenga yagaragaje ko muri Musanze hari impano ariko mu myaka itanu ishize habaye ibintu byagiye bidindiza iterambere ry'imyidagaduro

Birumvikana ko nk'umujyi wunganira Kigali kandi ukaba izingiro ry'ubukerarugendo byarushaho gufasha abawugana kuryoherwa bakaba bazanagaruka.

Impamvu ni uko hirya y'ibikorwa byo gutembera, abantu bakeneye kuruhuka bishimana n'abandi mu buryo buteguwe neza, nk'uko Meya w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel abivuga, abantu bakagira aho bibera hazwi.

Hari byinshi bimaze kugerwaho muri Musanze nubwo hakiri ibyo gukorwaho cyane bigizwemo uruhare n'abashoramari n'ubuyobozi kugira ngo ubukerarugendo bunywane bigamije iterambere n'ubuhanzi n'imyidagaduroImyaka ishize atari micye Musaze yihariye mu birebana n'ubuhanzi n'imyidagaduro 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BENI ABAYISENGA


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ANDOLLAH


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA DAY MAKER


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA SHYAKA NA PRINCE

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO N'ABATUYE I MUSANZE



VIDEO: Jean Nshimiyimana (Doxa) - InyaRwanda Tv



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139781/ishusho-yubuhanzi-nimyidagaduro-muri-musanze-2024-video-139781.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)