Israel Mbonyi agiye kumurikira Album mu Bubi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Umukunzi', 'Mfite Impamvu' n'izindi agiye gutaramira mu Bubiligi kuko ahaheruka mu 2023, aho yafashije Abanyarwanda bahatuye kugirana ibihe byiza n'Ijuru.

Ni ku butumire bwa Karekezi Justin washinze 'Team Production' yanyujijemo ategura ibitaramo yatumiyemo abarimo The Ben, Meddy, Mike Kayihura, Bruce Melodie, Urban Boys bagikorana nk'itsinda, Kitoko Bibarwa ubarizwa mu Bwongereza, Marina n'abandi.

Karekezi Justin yabwiye InyaRwanda ko bongeye gutumira Israel Mbonyi kubera ko yabashimishije mu 2023 ubwo yabataramiraga ku nshuro ye ya mbere.

Ati 'Nitwe twamutumiye! Israel Mbonyi hano yaradushimishije cyane kuko aba anakora umurimo w'Imana, byafashije benshi ku buryo yaba ari abamubonye n'abataramubonye bibashimishije cyane kuba agarutse.'

Uyu mugabo avuga ko muri iki gitaramo kizaba tariki 8 Kamena 2024, Israel Mbonyi azagikora abihuje no kubamurikira indirimbo ziri kuri Album ye yise 'Nk'Umusirikare' iriho indirimbo 'Nina Siri' yakunzwe cyane cyane mu bakoresha ururimi rw'Igiswahili.

Akomeza ati 'Aje kutumurikira Album ye 'Nk'Umusirikare'. Ni igitaramo kimwe gusa kimuzanye, hanyuma agasubira mu Rwanda kubera akazi kenshi afite.'

Muri uyu mwaka, Israel Mbonyi yamaze kwemeza bimwe mu bitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye. Aherutse kubwira InyaRwanda ko ku wa 23 Nzeri 2024, azataramira mu Mujyi wa Kampala kuri Millenial Park Grounds Lugogo, n'aho ku wa 25 Nzeri 2024 azataramira mu mbuga ya Kaminuza yo muri Mbarara.

Hari n'amakuru avuga ko  afite ibitaramo azakorera mu Mujyi wa Nairobi, Mombasa na Dar es Salaam muri Kenya.

Nyuma yo gukora igitaramo gikomeye kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2023, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko anezerewe, kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo 'ariko cyagenze'.

Ati "Uko nasengeye ibi bintu niko nyine Imana yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w'Imana wari uhari, ibintu twapanze gukora, uko 'set up' twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza ibyo nasengeye."

Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati "Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize."

Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y'indirimbo ituruka ku kuba atindana n'Imana mu isengesho. Ati "Uko utindana n'ikintu ugenda usa nacyo. Iyo utinda mu bintu by'Imana ugenda usa n'ibintu by'Imana. N'iyo witsamuye n'ibyo biza, n'iyo urose n'ibyo biza."

Yavuze ariko kandi ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati "Iyo njya kwandika rero ibinza hafi n'ibyo ng'ibyo."

Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we, ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko 'uyu muhamagaro uranezeza'.

Israel Mbonyi ategerejwe mu Bubiligi aho azakorera igitaramo tariki 8 Kamena 2024
Ni ku nshuro ya Kabiri, Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be mu Bubiligi, kuko ahaheruka mu 2023 

Israel Mbonyi muri Nzeri 2024 azakorera ibitaramo bibiri mu gihugu cya Uganda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NINA SIRI' YAISRAEL MBONYI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140097/israel-mbonyi-agiye-kumurikira-album-mu-bubiligi-140097.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)