Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kayumbu barimo n'abaruhagarariye, bagaragaza inyota yo gushaka gukira ariko imvugo n'ibikorwa byabo bikagaragaza ibihabanye. Bashaka gukira batavunitse, bashaka iterambere bazaniwe, batagizemo uruhare. Mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa kabiri, babajijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi icyo bashaka gukora, icyo babuze amagambo abisobanura arabura, baragayika imbere y'abaturage.
Mu nteko y'Abaturage yabereye mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Muyange, Umurenge wa Kayumbu mu mbuga y'ikigo nderabuzima, uhagarariye uru rubyiruko yagaragarije Meya Dr Nahayo Sylvere ko nk'urubyiruko rwa Kayumbu rushaka kwiteza imbere, rwabuze abafatanyabikorwa, rubura igishoro, rubura n'aho rwigaragariza kandi ngo rwarize. Yakomeje asaba Meya kubakorera ubuvugizi bakabona abafatanyabikorwa n'abaterankunga babafasha kwiteza imbere.
Dr Nahayo Sylvere, utaranyuzwe n'uburyo uru rubyiruko rwa Kayumbu ruvuga ko rushaka iterambere ariko rutagaragaza ibikorwa, mu kubasubiza yagize ati' Ariko icyo mwabuze ni iki? Ni amafaranga, ko amafaranga ahari se kuki muyabura? Muyabura gute kandi amafaranga ahari?'.
Yakomeje agira ati' Reka tubabwire! Dufite ikibazo mu rubyiruko rudashaka gukora. Nshobora kuguha nk'ahantu 5 twafashije urubyiruko kubera kwa kudashaka gukora bikarangira imishinga yabo idateye imbere'. Yakomeje abaza niba barakoze umushinga bakabura ubafasha, bakabura amafaranga baraceceka, babura icyo gusubiza, basebera imbere y'abaturage.
Yabasabye ku mubwira nibura umushinga batangije, bakoze wo kwiteza imbere ngo nawe ahave abateye inkunga amagambo abisobanura arabura. Yabibukije ko hari inguzanyo y'amafaranga ku murenge ariko habuze abo bayaha mu rubyiruko, nyamara hari abakuze bahise bagaragariza Meya ko bo bayabonye ndetse barimo gukora neza bishyura, ko ahubwo uru rubyiruko rushaka gukira rutakoze.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yasabye urubyiruko rwa Kayumbu gukora imishinga mito mito ijyanye n'aho baherereye bagakora bakayibyaza umusaruro. Yabibukije ko mu Murenge wabo hari amafaranga y'inguzanyo angana n'ibihumbi ijana (100,000Frws) ndetse biteganijwe ko mu minsi mike azongerwa, aho atangwa akunguka ibihumbi bibiri (2,000Frws) mu gihe cy'imyaka ibiri. Yabasabye kureka gusha gukira no gutera imbere bashaka guhera kuri byinshi kandi bananiwe no kubyaza umusaruro ibike bafite. Ati' Mwebwe, mushaka gutangirira hejuru ni cyo kibazo'. Akomeza ati' Iyo muza kuba mutubwira muti twarakoze, umusaruro wacu twabuze aho tuwugurisha!, mwishaka gutangirira hejuru ngo mutangire ibintu bihenze, ibyo gukora birahari'.
intyoza