Kamonyi-Musambira: Uruhinja rwakuwe mu musarani rukiri kumwe n'urureri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana ku I saa kumi n'ebyiri z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, uruhinja bigaragara ko rwari rukivuka kuko rwari rutarakurwaho urureri, rwakuwe mu musarane rukiri ruzima mu Mudugudu wa Kamashashi, Akagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Rwihutishijwe kwa muganga ngo ruramirwe.

Amakuru agera ku intyoza.com arahamya ko uru ruhinja rwari mu musarane w'Umujyanama w'Ubuzima ari nawe warwumvise agatabaza, rukurwamo rukiri ruzima rwihutanwa bwangu aho ubu ruri mu bitaro I Kabgayi rwitabwaho.

Christine Nyirandayisabye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko aya makuru bayahawe n'Umujyanama w'Ubuzima ari nawe nyiri uyu musarane watawemo uru ruhinja.

Uyu Mujyanama w'Ubuzima ngo yumvise uruhinja rurira yiruka ajya kureba ibyo aribyo, asanga rwatawe mu musarane we ahita atabaza, ubuyobozi n'abaturage bahita batabara barukiramo rugihumeka barwihutana kwa muganga ngo ruramiwe.

Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko batigeze bamenya nyiri uru ruhinja ndetse n'uwarutayemo, ariko ko nk'ubuyobozi ndetse bafatanije n'abaturage bagishakisha amakuru ku wabikoze nubwo ngo kugeza magingo aya(twandika inkuru) nta makuru barabona.

Akomeza asaba Abajyanama b'Ubuzima kujya bakurikirana urugo ku rundi, bagafatanya n'abaturage n'inzego z'ibanze mu kumenya abagore n'abakobwa batwite, abagiye kwipimisha, abo bakeka bakamenya amakuru kugira ngo bifashe gukumira no gukurikirana umunsi ku munsi ubuzima bwabo n'icyaba kibe kizwi.

Gitifu Nyirandayisabye, asaba akomeje abaturage gufasha gutanga amakuru ku gihe mu gihe bafite uwo bazi cyangwa se bakeka kuko hari ubwo usanga hari nk'abo bazi baba baragerageje gukuramo inda cyangwa se baranyuze ahandi mu buryo butandukanye bashaka gukuramo inda. Asaba kandi by'umwihariko ababyeyi gukurikirana no kuba hafi abana babo bakamenya amakuru k'ubuzima bwabo.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/2024/02/16/kamonyi-musambira-uruhinja-rwakuwe-mu-musarani-rukiri-kumwe-nurureri/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)